Huye: Umugabo yacukuriwe imva, bagiye kwa muganga gufata umurambo basanga ari kwinywera igikoma ari muzima. Amafoto

Nk’uko bivugwa n’abatuye mu Kagari ka Rusagara, umugabo witwa Gervais Byangabiza, ari na we wari wabitswe ko yapfuye nyamara ari muzima, ngo yakomerekejwe n’umukozi wo mu rugo rumwe rw’aho mu Rusagara wamukubise icyuma kimeze nk’umukasi bacongesha urugo.

Hari mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022, Byangabiza ngo yagiye kogoshesha umwana we maze asanga abogosha badahari.

Amakuru avuga ko mu gusubirayo yahise anyura ku rugo ruri hafi aho ngo bamushyirire umuriro muri telefone, kuko n’ubundi abaturanyi badafite amashanyarazi basanzwe baza gushyirishamo umuriro kuri urwo rugo.

Yasanze Théogène Sibongiriye bakunze kwita Kigewugewu ari gutunganya ubusitani, bavuganye gato Byangabiza wari wasinze ngo amukubita ingumi, maze Sibongiriye na we mu kwitabara amutema ku kuboko no mu mutwe akoresheje cya gikoresho yakatishaga ibyatsi.

Abo mu rugo Sibongiriye yakoreraga bavuga ko urebye kurwanisha icyo gikoresho byari nko kwitabara kuko n’ubundi mu gace atuyemo abantu, cyane cyane abana, bakunze kumukubita bakanamutera amabuye, biturutse ku kuba afite ubumuga bw’amaguru,

Ari na yo mpamvu bamwita Kigewugewu, Uwatemwe ngo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Sovu, bamukorera ubuvuzi bw’ibanze maze bamwohereza ku bitaro bya Kabutare, biramuvura maze bimuha aho kuryama.

Ntawe uzi ahavuye inkuru y’uko uyu mugabo yapfuye, dore ko nta n’umurwaza bajyanye ubwo imbangukiragutabara yamujyanaga ku bitaro bya Kabutare.

Icyakora mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare abo mu rugo yakubitiwemo barafashwe bajya gufungwa, hanyuma uwamukubise abimenye yijyana kuri RIB, bo barafungurwa.”

Ubuyobozi bw’ibanze ngo bwasabye abo mu muryango yakubitiwemo gufasha umuryango we kumushyingura kuko ari abakene, maze mu gitondo cyo kuwa kane tariki 3 Gashyantare bashaka isanduku n’imodoka.

Bajya gushaka umurambo ku bitaro, Ku bitaro babuze umurambo, hanyuma bakomeza gushakisha, baza kumusanga mu cyumba kimwe cyo mu bitaro bya Kabutare, ari muzima arimo yinywera igikoma yari ahawe n’abantu bari kumwe bari bagemuriwe.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *