Ibyihebe bihanganye n’Ingabo z’u Rwanda byari bifite Umuhanga ukomeye muri mudasobwa, n’abazungu bagaba ibitero…

Imyaka itanu irashize Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique yarigaruriwe n’ibyihebe, byatumye abaturage bayituye bava mu byabo kubera umutekano muke.

Mu 2017, Umutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah wakajije umurego mu kugaba ibitero mu mijyi itandukanye muri Cabo Delgado.

Ibi bikorwa byafashe umurindi mu mpera za 2020 n’intangiriro za 2021, kugeza igihe Ingabo z’u Rwanda zatangiye guhangana byeruye n’ibi byihebe.

Mu kubihashya, byinshi byatsinzwe ku irasaniro nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu. Bake nibo bagize amahirwe bagafatwa ari bazima, basubizwa mu buzima busanzwe.

Mu barokotse ibi bitero harimo Mohamed Ahmed Dadi, Umunye-Tanzania washimuswe akekwaho kuba intasi, akinjizwa muri Al-Shabaab mu mwaka ushize.

Ati: “Nari mvuye muri Tanzania mfite ubwato bwanjye, nari nabukodeshejwe n’umukire, bugomba kwerekeza mu duce twa Pemba. Ubwo twari tugeze Pangani, twafashwe na Al-Shabaab. Barashe amasasu abiri mu kirere, baraduhagarika, nkanjye wari utwaye ubwato sinahanganye na bo”.

Yahise abwirwa guhindura icyerekezo cy’ubwato akabwerekeza Mocimboa da Praia.

Ati: “Tuhageze batubajije nk’aho turi intasi, ko twoherejwe na Leta ya Tanzania gutata. Batubazaga uko twageze muri Mozambique kandi tuzi ko hari intambara. Twabasubije ko tutari tubizi’’.

“Twahabaye nk’amezi abiri n’igice cyangwa atatu kugeza babonye ko nta muntu cyangwa leta yadutumye. Bahise batujyana mu mashyamba kutwigisha amasomo y’idini, dukurikizaho aya gisirikare yo kurashisha imbunda’’.

Ayo masomo bayamazemo ukwezi kumwe nyuma, we na bagenzi be basaga 120 boherezwa mu nkambi zitandukanye.

Ati: “Twe bato tutari tuzi kurwana, baduhaye ukundi kwezi ko kwiga amategeko atugenga muri izo nkambi n’indi myitozo ituma turushaho gukamirika’’.

Bakiri aho ni bwo igisirikare cya Leta cyateye ibirindiro byabo bakwira imishwaro.

Ati: “Bamwe [abayobozi] basubiranyemo, bavugaga ko bakwiye guhagarika imirwano kuko nta ntwaro zihagije bafite’’.

Abazungu mu byihebe byayogoje Cabo Delgado

Mohamed Ahmed Dadi mu buhamya bwe agaruka ku mazina y’abo yumvise bari ku ruhembe rw’abayobozi ba Al-Shabaab muri Mozambique barimo Sheikh Hassan [ukomoka i Dar es Salaam], Abu Fasali, Sheikh Ibrahim na Falidhou n’abandi.

Ati: “Hari benshi bakomoka muri Tanzania. Abazungu na bo barimo ariko twumvise ko hari abapfuye. Njye n’amaso yanjye niboneye umuzungu umwe, sinamenye izina rye. Bavugaga ko ari batatu baturuka muri Afurika y’Epfo. Muri iryo tsinda bari batatu, babiri barapfuye, umwe ni we usigaye’’.

Mohamed Ahmed Dadi wari umaze gucengezwamo amatwara y’iterabwoba yaje gutoroka ariko ageze mu baturage baramuhunga kubera kumutinya bitewe n’uko yari ameze.

We avuga ko “Nababwiye ko ndi umuntu mwiza ahubwo nkeneye umusanzu wabo. Bambwiye ko ‘bangeza ku muyobozi’, bamuhamagara kuri telefoni, ahageze ambaza ibibazo. Yahise ahamagara abasirikare b’u Rwanda, baramfata, turaganira, mbasobanurira bimwe mu byo bari bataramenya. Niba hari abantu bakeneye kujya, ahantu hari imirwano nkabajyana”.

Mohamed Ahmed Dadi yavuze ko akazi kabo kari ako gutwara abakomerekeye ku rugamba no guherekeza abagore gusahura.

Abana bato bahangwa amaso mu iterabwoba

Gukoresha abakiri bato ni imwe mu maturufu akomeye yifashishwa n’imitwe y’iterabwoba mu kubaka igisekuru gishya binyuze mu kubacengezamo amatwara y’igihe kirambye. Ibi ni ko byagendekeye Abdul Bakhali w’imyaka 17 washimuswe n’ibyihebe akuwe iwabo mu rugo.

Yibuka ko ahagana saa Kumi n’Imwe z’umugoroba umwe, hari abajura binjiye iwabo mu rugo mu gace kitwa Pangani, we n’abo bahasanze bagakiza amagara yabo, bagahungira mu ishyamba.

Yabwiye ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru ko icyo gihe nyina yari yagiye guhaha amafi, se yagiye ku cyambu mu kazi ke ariko baza gufatwa.

Yakomeje ati: “Badusanzeyo batangira kurasa. Baramfashe, umuvandimwe wanjye na mushiki wanjye. Bafashe na data, bamubwira ko batari bumurekure. Ababajije impamvu batari bumurekure, bamubwira ko bamwica”.

“Bamuziritse amaguru, bafungira n’amaboko ye inyuma, bamuryamisha hasi, bamwica nk’ihene. Mama, bashiki banjye n’abandi bavandimwe baratorotse. Nasigaranye na Saïdi, mushiki wanjye n’abandi bana’’.

Abdul Bakhali akimara gufatwa, ibyihebe byamutwaye mu bwato byari byasahuye, we n’abandi bibajyana Mocimboa, ahafatwaga nk’icyicaro cyabyo gikuru.

Ati: “Baramfashe banshyira mu bwato bari bibye, barundamo imiceri, jus n’ibindi bintu. Twageze aho batujyanye badutekera ibyo kurya’’.

Babinjije mu nzu bababwira ko babajyanye ahantu heza mu nyubako ziteye amabengeza. Si ko byagenze kuko bagitegereje burijwe imodoka berekeza ahitwa Nakitenge.

We yahamaze iminsi itatu ariko ku wa kane ajaynwa Mbau aho yamaze amezi atatu mbere yo kwimurirwa aho ibyihebe bikorera imyitozo.

Ati: “Icyo gihe haje umuntu witwa Mzee wa Nyasa, atubwira ko turi butangire imyitozo mu gitondo. Yaraje adukoresha imyitozo, anyigisha kurashisha imbunda zirimo Machine Gun n’indi ntazi”.

Umunsi umwe ibyihebe byarashweho amasasu, Abdul Bakhali na we arakomereka.

Ati: “Nyuma y’aho haje kajugujugu iturasaho bombe, ndakomereka kubera utuvungukira duto duto twanguyeho’’.

Ubusanzwe imyitozo ihabwa ibi byihebe imara ukwezi ariko Abdul Bakhali we yarashwe ataramara n’iminsi 10 atozwa.

Nk’umuntu wari umaze gukomereka yahise ajyanwa kwa muganga ariko amaze gutora agatege ahabwa izindi nshingano.

Yakomeje ati: “Igihe cyarageze Sheikh Hassan [umuyobozi wabo] araza ambaza akazi nashobora. Namubwiye ko nzi gukoresha mudasobwa. Nti ‘n’iyo ipfuye nzi kuyikorera’, ibyo wakenera byose nabigukorera”.

“Wowe ntuzongera kujya ahantu hose ahubwo ugume hano. Haje umuntu avuga ko bankeneye tukajya dukorana. Twajyanye iwe, ampa mudasobwa ntangira kuyikoresha. Abo bakoranaga [n’ibyihebe] babaga muri Iraq, numvise izina rye ariko simwibuka. Naramubonaga ku mashusho’’.

Abdul Bakhali wari umaze kuba umuhanga mu gukoresha mudasobwa, yasobanuye ko iyo mu mashyamba bitoroshye kwifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ni uburyo bufasha ibyihebe gukomeza kwirinda abashobora kubyinjirira bifashishije ikoranabuhanga bakaba bamenya amakuru abyerekeye.

Ati: “Ntabwo bayikoresha [mudasobwa] cyane kuko baba batinya indege. Bampaga mudasobwa, bagafata telefoni nkagenda nyikurikirana, yabona network ngatangira kuyikoresha. Gukinisha mudasobwa hariya si ikintu cyoroshye’’.

Kugeza ubu mu Ntara ya Cabo Delgado mu gace kagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hari amahoro n’umutekano, abaturage batangiye gusubira mu byabo ndetse ibikorwa by’ubucuruzi byarasubukuwe mu duce dutandukanye.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *