Perezida Paul Kagame yatangaje ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzakora igikwiriye mu gukemura bya burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irubangamiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu ijambo yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yarahizaga abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana.
Muri iyi mbwirwaruhame, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bitandukanye birimo n’umutekano w’u Rwanda, umubano n’ibihugu by’ibituranyi n’ibindi.
Ikibazo yagarutseho cyane, ni icy’umutekano by’umwihariko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR imaze igihe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari ku buryo ndetse ibikorwa byashyizweho bivugwa ko bigiye kurwanya icyo kibazo, bisa nk’aho ahubwo ikibazo bakireze kigakomeza kigakura”.
“Ngira ngo bisa nk’ibiri gutanga akazi kuri bamwe kugira ngo bihoreho bahore babyishyurirwa”.
“Ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka 25 kigatwara miliyari mirongo ingahe z’amadolari ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho. Hagomba kuba hari ibintu bitumvikana”.
Mu Ugushyingo 1999 nibwo mu Burasirazuba bwa Congo Loni yoherejeyo ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro. Ni ubutumwa bwiswe ‘MONUC’ buza guhinduka MONUSCO’.
Imyaka 23 irashize izo ngabo ziri mu Burasirazuba bwa Congo ariko amahoro ntaragaruka ahubwo imitwe yitwaje intwaro yarushijeho kuvuka ku bwinshi nubwo Loni itakaza asaga miliyari y’amadolari (miliyari 1000 Frw) buri mwaka agenda kuri izo ngabo.
Perezida Kagame yatangaje ko nubwo ikibazo gisa nk’icyananiranye, u Rwanda rwiteguye guhangana na cyo.
Mu minsi ishize, inzego z’umutekano mu Rwanda zataye muri yombi itsinda ry’abantu bateguraga kugaba ibitero ku nyubako zitandukanye mu Rwanda.
Iperereza ryagaragaje ko abo bantu bakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Congo. Intego kwari ukwihimura ku Rwanda kubera ubufasha rwahaye Mozambique mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukurikiraniye hafi cyane ibibazo by’umutekano muri Congo kubera iyo mitwe ikorerayo yatangiye gutegura kurugirira nabi.
Yavuze ko binashoboka cyane ko ADF yafatanya na FDLR kuko yombi ihuriye ku kuba ari imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati: “Impamvu duhanze amaso muri Congo ni FDLR n’indi mitwe iri muri Congo ishobora kwivanga na ADF kubera ko hari umubano, ibyo tubihanze amaso ariko tuzabikemura uko bikwiriye kuba bikemurwa”.
Yongeyeho ati: “Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko kigomba gukemuka. Turacyari muri icyo cyiciro cyo kumvikana kuko ikibazo kitureba twese”.
Mu gihe ubwumvikane bwaba bwanze, Perezida Kagame yavuze ko ari ho “havamo ko dukora ibyangombwa byo gukora kuko umutekano w’u Rwanda ni wo wa mbere”.
Iyi mbwirwaruhame yatumye benshi bibaza niba ingabo z’u Rwanda zishobora kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, nk’uko rwabikoze mu myaka ya 1997 na nyuma yaho gato, ubwo icyo gihugu cyari gicumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, biteguraga kugaruka kugaba ibitero ku Rwanda.
Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, umwe mu basesenguzi ba politiki yo mu karere, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru ko mu gihe bigaragara ko MONUSCO yananiwe gukemura ikibazo, nta cyatuma u Rwanda rudatabara mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ati: “Bibaye ngombwa u Rwanda ruzajya muri Congo niba MONUSCO idakemuye ikibazo, ruzajya kubafasha kugikemura kuko byabananiye. Ntabwo u Rwanda rwagenda ngo ruzane amahoro muri Mozambique, kandi rugifite ikibazo cy’abantu bagona hafi y’uburiri bwacu, bakatubuza gusinzira”.
Icyakora Gatete yavuze ko mu ijambo rya Perezida Kagame, ntaho yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zigiye kujya muri RDC.
ADF itangiye kwivanga mu by’umutekano w’u Rwanda mu gihe hashize amezi make ingabo za Uganda zinjiye ku butaka bwa Congo kuyihashya.
Gatete yabajijwe niba ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zishobora gufatanya guhashya ADF, by’umwihariko muri iki gihe ibihugu byombi biri kuzahura umubano wari umaze iminsi umeze nabi.
Ati: “U Rwanda ntabwo rukeneye umubano n’undi kugira ngo rukemure ikibazo cyarwo. Kuba twatangiye kumvikana na Uganda ni byiza bishobora koroshya akazi ariko n’iyo byaba bitakemutse ntabwo byatubuza gukemura ibibazo”.
Gatabazi Tite, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, asanga kuba u Rwanda rwakwinjira muri Congo bisaba ibiganiro na Leta y’icyo gihugu kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Ati: “Bisaba kwemererwa na Congo, bitari ibyo byazana amakimbirane”.
Gatabazi yavuze ko akurikije uburyo ibintu bihagaze ubu, bigoye ko ingabo z’u Rwanda zasubira muri Congo dore ko na FDLR yacitse intege nyuma y’iyicwa rya benshi mu bayobozi bayo.
Ati: “FDLR yatakaje abayobozi benshi ntikigira ibikoresho byinshi, nta nzira igifite”.
U Rwanda na RDC bisanganywe amasezerano atandukanye mu bijyanye n’umutekano ndetse inzego zishinzwe umutekano zikunze guhura kenshi zigamije gukemura ibibazo bihuriweho.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg