Hamenyekanye Izindi mpamvu zatumye APR itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda

Mu mitima y’Abanyarwanda bariho mu 1990, iyo ku wa 1 Ukwakira hageze bafite urwibutso rukomeye rugaruka rubabwira ko nta mvura idahita. Wababereye umunsi wo gutekereza ko ubuzima bwiza, umutekano n’amahoro bishobora kuzongera kubaho nyuma y’imyaka itari mike batotezwa.

Wari umunsi nk’indi yose ubwo Perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni yaberaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro yayo ya 45.

Kuri bamwe mu Banyarwanda by’umwihariko Abatutsi bari mu gihugu, bari bagifite ubwoba bamaranye imyaka ko isaha n’isaha bameneshwa cyangwa bakicwa, mu gihe abari mu buhungiro na bo bari bacyibaza amaherezo y’ubuhunzi n’igihe bazahererwa uburenganzira bagasubira kuri gakondo yabo.

Umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Sheikh Abdul Karim Harerimana, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko imyaka yari ibaye myinshi basaba kwemererwa kugaruka mu Rwanda ariko bakimwa amatwi.

Ati: “Abanyarwanda bari hanze bakomezaga gusaba Leta y’u Rwanda kuri Repubulika ya mbere yayobowe na Kayibanda bati ‘nyabuna nimureke dusubire mu gihugu cyacu’ bakabangira; mu gihe cya Habyarimana na bwo baringinga, arababwira ati ‘u Rwanda ruruzuye ni nk’ikirahure cyuzuye amazi, iyo wongeyemo andi arasendera akameneka”.

Sheikh Harerimana yavuze ko iyo ari yo mpamvu ya mbere yahagurukije abana b’Abanyarwanda bari mu gisirikare cya Uganda, bagafata intwaro ngo babohoze urwababyaye.

Izindi mpamvu zarimo kuba nta bumwe burangwa mu Banyarwanda bari baramaze kubibwamo ingengabitekerezo y’amoko.

Aho kugira ngo umwe abone mugenzi we nk’uwo basangiye inkomoko, akamubonamo Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa badakwiye kubana.

Hari kandi umutekano muke n’izahara ry’ubukungu butatangaga n’icyizere cyo kuzahuka, ubuhunzi n’impamvu zabuteraga zidashira.

Harerimana ati: “Hari ibibazo mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu ugasanga byose birusuzugura birufata nk’agahugu k’insina ngufi, buri wese ashobora gutemaho urukoma uko yishakiye”.

FPR Inkotanyi yagiye isaba ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana mu bihe bitandukanye ko baganira kuri ibyo bibazo u Rwanda na rwo rukagira isura nziza mu ruhando Mpuzamahanga ariko burinangira.

Hakoreshejwe inzira za dipolomasi binyuze mu kuba Abanyarwanda baganira n’abandi (abaturage ku baturage), intumwa za FPR zikaganira n’ubutegetsi bwa Habyarimana, hoherezwa inyandiko zitandukanye byose ntibyahabwa agaciro.

Sheikh Harerimana ati: “Ibindi byose byari byarakoreshejwe birananirana. Biba ngombwa rero ko bibaza bati ‘ari ko se u Rwanda ruzakomeza rube kuriya abana barwo duhari? […] Twese tugomba kurutabara tukarukura muri kariya kangaratete rurimo”.

Mu minsi ya mbere y’urugamba bagize icyuho

Nubwo umugambi wo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda wari umaze igihe utegurwa, kuba Perezida Habyarimana na Museveni bari i New York byabaye nk’andi mahirwe ku ngabo za FPR.

Abenshi mu Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda bari barinjiye mu gisirikare cya Museveni bamufasha kugera ku butegetsi mu 1986, ndetse bari mu bayobozi bakuru bacyo.

Gen Maj Fred Gisa Rwigema ni we wari Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda.

Ubwo yari arangaje imbere abana b’Abanyarwanda bari muri icyo gisirikare ngo bajye gufatanya n’abandi haba abari mu Rwanda n’abari mu bindi bihugu gutangiza urugamba, ntibyamugoye nk’uko byari kumugora Perezida Museveni ahari.

Abasirikare bivugwa ko basagaga 3000 batojwe neza mu ngeri zose ni bo yageranye ku Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, aho urusaku rw’isasu ryahinduye amateka rwatangiye kumvikanira.

Bukeye bwaho Gen Maj Rwigema yarasiwe ahitwa Nyabwishongwezi aratabaruka, mu minsi ikurikiyeho n’abandi basirikare bakuru barimo Maj Bunyenyezi na Maj Bayingana baricwa.

Perezida Paul Kagame wari mu ishuri rya gisirikare muri Amerika afite ipeti rya Majoro, yahise arambika ikaramu afata indege ajya gusubiza ibintu ku murongo.

Abasisrikari ba FPR basanye n’abacitse intege imbaraga bari batangiranye ziragabanuka, mu gihe aba Habyarimana bo bari bashyigikiwe n’ingabo za Perezida Mobutu wayoboraga Zaïre ndetse n’iz’u Bufaransa nk’ibihugu by’inshuti za Leta ya Habyarimana.

Sheikh Harerimana yavuze ko icyo cyuho kitigeze gihagarika urugamba ahubwo rwakomeje buhoro buhoro kandi ko mu kwezi kwakurikiyeho ibintu byari byasubiye kuri gahunda.

Barwanye bafite impamvu…..

Urugamba rwamaze imyaka hafi ine rwatsinzwe na FPR Inkotanyi ishwiragiza Guverinoma ya Habyarimana yari imaze no gukora Jenoside mu 1994, igahitana Abatutsi basaga miliyoni imwe mu minsi 100.

Ku wa 18 Nyakanga, ni bwo Gen Maj Paul Kagame yatangaje ko intambara irangiye, hashyirwaho Guverinoma ya mbere y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yarahiye ku munsi wakurikiyeho.

Sheikh Harerimana yasobanuye ko uko gutsinda urugamba igihugu kigasubizwa ku murongo byaturutse ku kuba FPR yari ifite ingengabitekerezo nziza yatumye ivuka, ikanayihagurutsa mu mahanga ngo ibohore u Rwanda.

Ati: “Iyo yari impamvu ya mbere ikomeye cyane yatumye badacika intege”.

Asanga kuba bari bayobowe neza ku buryo abasivile n’abasirikari bakorana bagahuza ibitekerezo, byarabashoboje kugera ku ntsinzi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *