Iminsi iri kubarirwa ku ntoki ngo i Kigali habere iserukiramuco ryiswe ‘Taste Flavors of Kigali’ rizamurikirwamo amafunguro yo ku migabane itandukanye uwagendereye Kigali ashobora kubona.
Kuri wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2024, Ikigo cya ‘Racel Ltd’ cyo muri Ethopia gifatanyije n’Ihuriro ry’Abatetsi babigize Umwuga mu Rwanda, RCA, basogongeje abantu bake ku buryohe bw’amafunguro azerekanywa muri iryo serukiramuco.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu bake biganjemo abanyamakuru aho bahawe umwanya wo kumva uburyohe bw’amafunguro ategurwa na restaurant na hoteli zirenga 30 zikorera mu Mujyi wa Kigali.
Izi restaurant na hoteli zari zatetse indyo z’ubwoko butandukanye zirimo iza Kinyarwanda, izo mu Bushinwa, mu Buhinde, Somalia, u Bufaransa, Cameroun n’ahandi hatandukanye.
Umuyobozi wa RCA, Rutayisire Innocent, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwerekana ishusho y’iserukiramuco kandi ko imyiteguro igeze kure.
Ati “Uhereye kuri uyu munsi, ishusho yahita iguha icyizere. Ubu twatumiye abantu bake ariko za restaurant zigera muri 30 zazanye ibyo kurya bitandukanye aho ziteguye kugaragaza uburyohe bw’indyo zitandukanye ziri muri Kigali.”
“Ibi ni ibintu biteza imbere ibyo kurya muri rusange mu Rwanda kandi noneho bikanateza imbere ubukerarugendo, kuko iyo abantu baturutse hanze baza baba bashaka kubona ubwoko butandukanye bw’ibyo kurya.”
Ibi abihuje na Teklu Sara Yesehak wateguye iri serukiramuco wavuze ko bamaze iminsi bitegura kuzatanga ibyishimo ku bazitabira iri serukiramuco binyuze mu ndyo z’ubwoko butandukanye.
Ku ruhande rwa za restaurant zitabiriye iki gikorwa, zagaragaje ko ziteguye gutegura amafunguro y’ubwoko butandukanye azatuma abantu baryoherwa mu buryo butandukanye.
Umutetsi wo muri Century Park Hotel and Residence, Murwanashyaka Samuel, yavuze ko biteguye kugaragaza indyo zitandukanye zirimo izo mu Bushinwa.
Ati “Turiteguye cyane twamaze gutegura ibyo tuzerekana harimo indyo z’Abashinwa by’umwihariko n’izindi mpuzamahanga, ku buryo abazitabira iri serukiramuco bazaryoherwa.”
Ibi abihuje na Chef Uwimana Moise Olivier ukorera Select Hotel Boutique, wavuze ko muri iri serukiramuco azazana umwihariko w’amafunguro atamenyerewe.
Ati “Mu mafunguro nazanye uyu munsi harimo ayo mu Bufaransa ajyana n’imivinyo itandukanye, mu mafunguro nzazana ni ayokeje ndashaka guha Abanyarwanda indyo zitandukanye n’ibyo basanzwe barya ahandi.”
Dr. Jatin Upadhyay ufite Colours Hotel iteka indyo zo mu Buhinde, yavuze ko biteguye kugaragaza amafunguro atandukanye y’Abahinde bizatuma abantu barushaho kuryoherwa.
Iserukiramuco rya ‘Taste Flavors of Kigali’ riteganyijwe ku wa 23 kugeza ku wa 24 Werurwe 2024, muri Camp Kigali, kwinjira ni 5 000Frw ku bagura amatike mbere banyuze kuri RG Tickets, abayagurira ku muryango bazishyura 8 000 Frw.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu