Abakobwa bafite imyaka 18 bandikiye Guverinoma bayigezaho ubusabe bukomeye cyane ku kwemererwa gushyingirwa

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko mu gihe cyari gishize abantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 20 batemerewe gushyingiranwa imbere y’amategeko, hari abakobwa benshi bandikiraga Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu basaba uburenganzira bwo gushyingirwa, ubusabe bwabo bugaterwa utwatsi. 

Itegeko rigenga umuryango riteganya ko umuntu ushyingirwa imbere y’amategeko aba yujuje imyaka 21 y’amavuko, ariko umushinga uri kwigwaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda uramutse utowe, umuntu ufite imyaka 18 azaba ashobora gushyingirwa bitewe n’impamvu yagaragarije ubuyobozi bw’akarere. 

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, yatangaje ko mu bihe bitandukanye hari abakobwa bafite hagati y’imyaka 18 na 20 bagiye bandikira guverinoma basaba kwemererwa gushyingirwa ariko bakabyangirwa. 

Ati “N’uyu munsi nubwo itegeko dufite ritabyemera ariko ntibyababuzaga gusaba [kwemererwa gushyingirwa]. Mbere basabaga Minisitiri w’Ubutabera, bivuye mu itegeko bisigara nyine ari ugutegereza imyaka 21, bagahitamo kwandikira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na we akabasubiza ko itegeko ritabyemera.” 

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho y’abaturage, bugaragaza ko abakobwa bafite imyaka 18 bagera kuri 6,7% bari bafite impinja mu gihe bwakorwaga, 1,9% batwite inda ya mbere mu gihe abafite imyaka 19 bagera kuri 12,1% bari bafite impinja na ho 3,3% bari batwite inda ku nshuro ya mbere. 

Dr Uwamariya yahamije ko umubare munini w’abandikira guverinoma bashaka gushyingirwa mbere yo kuzuza imyaka 21 baba batwite. 

Ati “Wasangaga abenshi babisaba ari ababaga batwite, ariko bitabujije ko hari n’izindi mpamvu kubera ko umuntu wujuje imyaka 18 aba yemerewe gukora, ashobora kubona akazi hanze y’igihugu kamusaba kuba yarashatse, ngira ngo izo ngero na zo twarazibonye, aho bamwe batagiye babibona bikaba byababuza n’andi mahirwe ajyanye n’inshingano baba bahawe cyangwa akandi kazi baba babonye.” 

Imibare y’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 20 rwagaragaje ko rwashinze ingo ariko batasezeranye imbere y’amategeko rungana na 4,7%, gusa nta bapfakazi babarimo mu gihe 0,2% batandukanye n’abo bari barashakanye. 

Depite Nyabyenda Damien yatangaje ko guha uburenganzira bwo gushyingirwa abantu bafite imyaka iri hagati 18 na 20 byakemura ibibazo by’ababana batarasezeranye mu mategeko kubera ikibazo cy’imyaka. 

Ati “Harimo n’imiryango ubu ibanye mu buryo butemewe n’amategeko, wababaza akakubwira ati ‘umwe, umugore wanjye cyangwa umugabo wanjye ntiyari yagira imyaka 21, dutegereje ko ayuzuza kugira ngo tujye gusezerana imbere y’amategeko’.” 

“Ibyo rero hari igihe byagiraga imbogamizi bamarana nk’imyaka ibiri bakaba bashobora gutandukana kandi babaye barasezeranye byari gukemura icyo kibazo.” 

Minisitiri Dr Uwamariya yanagaragaje ko umuntu wagize imyaka 18 ari mukuru ku buryo “yemerewe gushaka akazi, yemerewe gutura aho ashatse, yemerewe ibindi byose mu gihe yagaragaza impamvu zifatika ni ho twavugaga y’uko ushinzwe irangamimerere ku rwego rw’akarere ari we wabyemeza amaze gusesengura niba izo mpamvu koko zifite ishingiro.” 

Yagaragaje ko hashyizwe mu itegeko ko gushyingirwa bikorwa n’umuntu ufite imyaka 21 kugira ngo abana babanze bige nibura babe bafite aho bageze mu masomo mbere yo kwinjira mu nshingano z’urugo. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *