Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahiye ubwoba bwinshi cyane nyuma yo gutamazwa n’uwahoze ari umwizerwa we

Nta masaha menshi byasabye ngo ubutegetsi bwa Tshisekedi bugaragaze icyoba kidasanzwe nyuma y’uko Corneille Nangaa wahoze ari umwe mu ba hafi mu butegetsi bwe, yeruye ko inkoramaraso z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubu zamaze kwinjizwa mu barinda Perezida Tshisekedi. 

Ibisa n’ikinamico ni kuri uyu wa gatatu byabaye, ubwo Tshisekedi yihutiye guhita aha amabwiriza umuvugizi wa guverinoma ye, Patrick Muyaya,  ndetse n’umuvugizi w’igisirikare Gen Sylvain Ekenge, nabo nta gutekereza bahita bakora ikiganiro n’abanyamakuru. 

Mu mvugo yumvikanamo ko uriya mugabo ufite izina rinini muri politiki ya Congo Kinshasa yabakangaranyije, Patrick Muyaya yagize ati: “Ibyatangajwe na Corneille Nangaa birimo kurengera gukabije rwose kuko pe byanatuma akurikiranwa n’ubutabera.” 

Ibyari amagambo yo gukanga ndetse no gushaka gucecekesha uyu munyapolitiki utagicana uwaka n’ubutegetsi bwa Tshisekedi byatumye ahubwo ahita ashyira hanze ukundi kuri gukomeye, aho biciye ku rubuga nkoranyambaga rwa X (icyahoze ari twitter) yashimangiye ko ubutabera muri iki gihugu bukoreshwa nk’ikiboko cyo gucecekesha abagaragaza ibitagenda neza mu gihugu. 

Yagize ati : “Ni ugukwepa ukuri ku buryo butangaje kwaranzwe na Patrick Muyaya uvuga ibintu atanashyikira neza mu myumvire ye. Ibyo twatangaje bifitiwe gihamya kandi tuzi neza ibyo tuvuga.” 

Corneille Nangaa Yobeluo ni umunyapolitiki ubu uyoboye ishyaka ryitwa ADCP (Action pour la Dignité du Congo et de son Peuple) akaba ndetse ari we wayoboye komisiyo y’ mu matora yatowemo Perezida Tshisekedi kuko iyo komisiyo yayiboye kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu w’2021. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *