Ingabire Victoire yahembye abahezanguni bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ingabire Victoire akomeje guhemba abahezanguni bagenzi be bahize abandi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Ni ibintu anyuza mu cyiswe “Le Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix” akaba ari igikombe cyamwitiriwe. 

Izi ngirwa bihembo zitegurwa n’ingirwashyirahamwe RIFDP ryashinzwe n’umukobwa wa Mbonyumutwa Dominique. Iki gihembo kikaba ari ngarukamwaka aho usanga abashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo baba batumiwe muri icyo gikorwa ndetse bakanahemberwa ‘ibikorwa byabo.’ 

Nk’urugero ubwo cyategurwaga uyu mwaka hahembwe abahezanguni bazwiho guhora bahakana Jenoside ndetse banga urunuka ubuyobozi bw’u Rwanda ndeste bakaba bakunze kugaragara bandika inyandiko zisenya ibimaze kugerwaho n’ubuyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi. 

Nk’urugero abahawe izi ngirwa bihembo ku nshuro ya 13 bitegurwa harimo umuhezanguni w’umunyekongo witwa Déo Namujimbo ndeste n’umunyamakuru w’umufaransa witwa Françoise Robin-Germain banafatanyije kwandika inyandiko isebya Perezida Kagame aho bamushinja ibinyoma byahimbwe n’abajenosideri ko ‘ahungabanya umutekano wa Congo.’ 

Abandi bahawe ibihembo ni Umunye-Congo w’umuhezanguni wiyita umunyamakuru Pie Tshibanda, akaba anafite umuzindaro wa YouTube anyuzaho amatakaragasi ye, ariho ananyuza ibiganiro bye byibasira ubuyobozi bw’u Rwnada burangajwe imbere na Paul Kagame. Harimo kandi n’undi mugore w’Umunye-Congo witwa Ndongala. 

Aba bahabwa ingirwa gihembo bahuriye ku cyita rusange cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, baje biyongera ku bandi babihawe mu myaka yatambutse. 

Ingabire Victoire wahamijwe ibyaha byo kugambirira kugirira ubuyobozi buriho ndeste akaba ari umwe mu bashinze banafasha umutwe w’abajenosideri wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntiyakabaye atinyuka gutanga ‘ibihembo by’amahoro.’ 

Amayeri ye arazwi gusa akwiye kumenya ko bitazamuhira guhora ashima abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Mu minsi ishize, nibwo Urukiko Rukuru rwa Kigali rwanze guha Ingabire Umuhoza Victoire ihanagurabusembwa yasabye kuko igihe yatangiye ikirego kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko. 

Ingabire yasabye Urukiko Rukuru gukurirwaho ubusembwa kuko yafunzwe nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 mu rubanza rwaciwe tariki ya 12 Ukuboza 2013. 

Icyo gihe yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamamaza nkana ibihuha. 

Gusa mu 2018, yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame asaba ko yakurirwaho ubusembwa kugira ngo abashe gukomeza imirimo ye ya Politiki. 

Ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko Ingabire adakwiye guhabwa ihanagurwabusembwa kuko nyuma yo gufungurwa hari ibyo yategekwaga n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryamuhaye imbabazi atubahirije. 

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Ingabire yakomeje kwifata nk’umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi n’ishyaka rya DALFA-Umurinzi kandi yose ari amashyaka atemewe n’amategeko mu gihugu. 

Urukiko rwasuzumye niba kumara imyaka itanu umuntu ahawe imbabazi byubahirije igihe cyo gutanga ikirego gisaba ihanagurabusembwa. 

Rwagaragaje ko icyo gihe gitangira kubarwa kuva ku munsi yaboneyeho ifungurwa ry’agateganyo cyangwa yafunguriweho burundi bityo ko bitakitiranwa. 

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko ingingo ya kabiri y’iteka rya Perezida ritanga imbabazi, ritegeka ko Ingabire yagombaga kwiyereka umushinjacyaha wo ku rwego rwa mbere no kumunyesha aho atuye. 

Ibindi ni ukwitaba umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze umunsi umwe mu kwezi no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya rwo gusohoka igihugu mu gihe abishaka kugeza igihe yari asigaje gufungwa. 

Iyo ngingo yumvikanisha ko buri wese uhawe imbabazi na Perezida ahabwa ibyo agomba kubahiriza, iyo ntabyo yategetswe yasaba ihanagurwabusembwa agifungurwa by’agateganyo ariko iyo hari ibyo yategetswe agomba kubanza kurangiza kubyubahiriza. 

Bugaragaza ko bitashoboka guha ihanagurwabusembwa umuntu wahawe imbabazi na Perezida igihe hari ibyo yategetswe kubahirizwa. 

Urukiko rusanga ibyo kuba umuntu ahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, nubwo itegeko rivuga usaba ihanagurwa busembwa, habarwa imyaka itanu nyuma yo gufungurwa by’agateganyo ariko hari ibyo yategetswe agomba kubanza kubyubahiriza. 

Urukiko rusanga kuba hari ibyo yategetswe kubahiriza n’iteka rya Perezida kandi bikaba bitararangira, adakwiriye guhabwa ihanagurwabusembwa. 

Rwagaragaje ko agomba kubanza kwikiranura n’ibyo asabwa n’Iteka rya Perezida mbere yo gusaba ihanagurwabusembwa rugasanga igihe cyakurikizwa cyo gusaba ihanagurwabusembwa ari ugutegereza imyaka itanu nyuma yo gusoza igihe cy’igifungo yari yarakatiwe. 

Rusanga ikirego cye kidakwiriye kwakirwa kuko cyatanzwe mu bihe binyuranyijwe n’ibiteganywa n’amategeko. 

Igihano cy’igifungo yari yakatiwe cy’imyaka 15 biteganyijwe ko kizarangira mu 2025, bisobanuye ko yabara imyaka itanu iteganywa n’itegeko nyuma y’umwaka utaha. 

Ibyo bisobanuye ko igihe cya nyacyo cyo gusaba ihanagurwabusembwa kuri Ingabire Umuhoza Victoire ari mu 2030. 

Ingabire Victoire nyuma y’urubanza yabwiye Itangazamakuru ko atishimiye imikirize kandi ko ashobora kongera kwitabaza abanyamategeko be nibura nyuma y’imyaka ibiri akaba yagaruka muri uru rukiko cyangwa akitabaza Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *