Hari ukuntu bibeshya ngo twakuze: Abanyeshuli baras0manye umwarimukazi yitabaza yitabaza inzego zishinzwe umutekano

Ikinyamakuru The Daily News cyanditse ko kuri uyu wa gatatu mu ishuli ryitwa Orange River riri mu mujyi wa Fort Myers, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,umunyeshuri yasomye undi maze umwarimukazi agahamagaza polisi ariko polisi isanga nta cyaha kiri mubyo bakoraga. 

Abanyeshuri babiri babakobwa bafite imyaka 12 bagiye impaka k’uwaba akundwa cyane n’umuhungu bigana nawe banganya imyaka. Umwe muri aba bakobwa yasomye wa muhungu ku munwa (ibyo bita centre) kugirango yereke mugenzi we ko ariwe ukunzwe. 

Ntibyamuguye amahoro kuko umwarimukazi ubashinzwe yamuguye gitumo ahita ahamagara polisi ngo itabare kuko yabonaga ari icyaha gishingiye ku gitsina. Muri iyo Leta ntibyemewe gukora ibijyanye n’ibitsina k’umugaragaro. 

Nyamara polisi ihageze yabuze icyo yafata nk’icyaha birangirira aho kuko polisi yavuze ko icyo atari icyaha gikurikiranwa n’amategeko, kandi isaba ibigo by’amashuli kutazajya bayihamagarira ubusa. 

Hari ukuntu bibeshya ngo twakuze: Minisitiri Uwamariya avuga ku myitwarire mibi mu banyeshuri 

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Ukize ubusore arabubagira!” Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aheruka kuvuga ko imyitwarire mibi imaze iminsi igaragara ku banyeshuri bamwe na bamwe iterwa n’ikigero cy’imyaka barimo no kudohoka kw’ababyeyi n’abarezi. 

Ni nyuma yuko hari hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abanyeshuri bagaragaza imico idasanzwe ku buryo abantu batandukanye, batangiye kwibaza ku burezi buhabwa abana bari mu mashuri. 

Hari ingero z’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagaragayeho imyitwarire idahwitse irimo nko gukubita abarezi babo ndetse n’indi mico idakwiye kuranga umunyeshuri mwiza. 

Urugero ni mu Karere ka Rutsiro aho ku wa 15 Kamena 2021, umunyeshuri yahiritse umwarimu wari utwite, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga. Hari kandi abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu bagaragayeho imico y’ubusinzi, kunywa itabi n’indi migirire y’isoni nke irimo gusomana imbere ya mwarimu. 

Mu minsi yashize kandi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’abanyeshuri biga mu Karere ka Ruhango aho bari bari kubyina nk’abari gusambana, bakaba bari bari kwishimira ko umuyobozi wabo yirukanywe. 

Izi ngero n’izindi zigaragara mu mashuri ni zo zituma abantu bibaza niba mu mirerere y’abanyeshuri hatarimo ikibazo. 

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange imyitwarire y’urubyiruko yahindutse. 

Yagize ati “Iyo ugiye kureba urubyiruko imyitwarire muri rusange harimo icyahindutse […] Hari ukuntu urubyiruko rwibeshya ngo twakuze, cyane abarangiza amashuri yisumbuye basa n’aho bigaragaza nk’abavuye mu cyiciro kimwe bagiye mu kindi ariko bakabyitwaramo nabi.” 

Yakomeje avuga ko kuba uru rubyiruko rufite imyitwarire idasanzwe usanga harabayeho kudohoka haba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse n’abarezi. 

Ati “Iriya myaka iba igoye ku buryo aba yumva yakora icyo ashaka cyose ariko hakaba no kudohoka muri rusange mu bijyanye n’imyitwarire. Ibi ndabisubiramo kugira ngo inzego zose zumve ko dukwiye gufatanya. Buriya umwana unanirana ku ishuri no mu rugo ntabwo aba ari umwana ufite gahunda. Biba byaratangiye gupfa mbere.” 

Yakomeje agira ati “Mu muryango niho umwana atorezwa kubaha. Kera twatinyaga mwarimu n’aho atambutse ukaba wumva ko ugomba kumuha icyubahiro akwiye ariko iyo umwana yubahuka mwarimu nk’aho twabonye babakomeretsa, ibyo biza mu burere. Si ukwikuraho inshingano nka Minisiteri ariko iyo ababyeyi bafatanyije n’ishuri babasha gukemura icyo kibazo kuko si bwo uwo munyeshuri aba yitwaye gutyo.” 

Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi n’amashuri gukorana bakamenya uko imyitwarire y’abana ihagaze. 

Ati “Hari amashuri atubwira ngo duhana umwana umubyeyi akaza kutumerera nabi, ni byiza ko ababyeyi n’amashuri bakorana umunsi ku munsi bakamenya ngo umwana yitwara ate, abayeho ate?” 

“Kera tukiri mu mashuri wajyaga kubona ukabona umubyeyi aje kureba uko umwana yitwara cyangwa umurezi agatumaho umubyeyi ngo ngwino tuganire ku kibazo cy’umwana. Ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amashuri bongere gukorana umunsi ku munsi kugira ngo barere umwana ufite ubumenyi n’uburere.” 

Kugeza ubu 60 % by’Abanyarwanda ni urubyiruko benshi bari mu mashuri, ibi bikaba bitanga umukoro ku babyeyi n’abarezi wo kubaha uburere bwiza kuko aribo bazagira uhurare mu kubaka u Rwanda rw’ejo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *