Ku myaka 33 yonyine y’amavuko amaze kubyara abana 74 bose badahuje ababyeyi. Hamenyekanye ibanga ryoroheje yakoresheje

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umunyamategeko uburanira abandi wakoraga umurimo wo gucuruza intanga ze mu minsi ishize aherutse kumenya amakuru y’uko ubu ari umubyeyi w’abana bagera kuri 74 bamukomokaho. 

Ubwo yari mu cyiciro cya kaminuza mu ishami ry’amategeko Ben Seisler yafashe icyemezo cyo kugurisha intanga ngabo ze kugirango abashe kubona amafaranga y’ishulie.  

Kuri ubu uyu munyamerika w’imyaka 33 amaze kubona inkuru imumenyesha ko amaze kugira urubyaro rw’abana 74 bamukomokaho. 

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Monde, uyu mugabo nawe ubwe ngo afite amatsiko yo kwibonera ubwe umusaruro wakomotse mu mbuto yabibye ubwo yacuruzaga umutungo ukomoka ku ntanga ngabo ze mu gihe yari muri kaminuza.  

Ibyo byatumye agana inzira y’ubushakashatsi ku rubuga rwa internet rwitwa Donor Sibling Registry; urubuga rwatangijwe mu mwaka w’2000 kugira ngo rufashe abana babyawe ku buryo bwakoreshejwe na Ben Seisler, mu kubona ababyeyi babo b’amaraso hamwe n’abavandimwe babo. 

Nyuma y’uko yanditse numero ye y’ubucuruzi bw’intanga ngabo kuri urwo rubuga, Ben Seisler yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga amaze kuba papa w’abana 74. 

Mu bihugu bimwe na bimwe nk’Ubufaransa ho bamaze gushyiraho uburyo bw’iringaniza ry’imbyaro ku bagabo bacuruza intanga ngabo, ariko mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ho ubu buryo buringaniza imbyaro kuri aba bacuza intanga ngabo ntiburitabirwa.  

Muri kwezi kwa nzeli haragaragaye impaka z’urudaca mu itangazamakuru ku buryo hadatangizwa uburyo bw’iringaniza ry’imbyaro kuri aba bagabo bacuruza intanga ngabo. 

Uwitwa Cynthia Daily nawe akaba yaratangiye ubushakashatsi agira ngo arebe ko umuhungu we yabyaye kuri ubwo buryo cyangwa niba yaba afite abavandimwe.  

Yatunguwe no gusanga uwo muhungu we afite abavandimwe 150. Ibi bikaba bitangiye gutera impungenge inzego z’ubuvuzi, cyane cyane ko hari bamwe bashobora kubyarana bavukana kandi bataziranye. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *