Noneho ak’abagabo karashobotse? Habonetse umuti utuma abagabo badaca inyuma abo bashakanye

Mu rwego rwo kurandura ingeso yo gucana inyuma ku bashakanye, ubuyobozi bw’intara ya Gorontalo mu majyaruguru y’igihugu cya Indonoziya bwafashe icyemezo cyo kujya bushyira imishahara y’abakozi babwo b’igitsina gabo ku makonti y’abagore babo. 

Umuvugizi w’iyi ntara, Rfly Katili, avuga ko umwanzuro wo guhembera abagabo kuri nimero za konti z’abagore babo wafashwe ubuyobozi bw’iyo ntara bubanje kubijyaho inama n’abakozi babwo maze abagera kuri 90% by’abagabo bakora muri iyo ntara babyemera ku bushake bwabo. 

Yagize ati “Muri rusange abagabo birabagora kwitwara neza iyo bibitseho amafaranga. Nizeye ko iki cyemezo kigiye gukuraho ubushurashuzi bwose bakoraga baca inyuma abagore babo.” 

Amakuru dukesha Liberation avuga ko iki cyemezo gitangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho abenshi mu bagore bo mu gihugu cya Indonoziya bari bamaze igihe kinini bijujuta bavuga ko batazi umubare w’amafaranga abagabo babo bahembwa. 

Zimwe mu mpamvu zitera abashakanye gucana inyuma 

bantu batandukanye bakunze kwibanza impamvu ituma abashakanye bacana inyuma, rimwe na rimwe impamvu nyirizina cyangwa nyirabayazana bikayoberana. Hari zimwe mu mpamvu zitangwa na bamwe mu bashakanye. 

Hari bamwe mu bagabo cyangwa abagore baca inyuma abo bashakanye bagamije kwihimura, abandi bakabiterwa no kutanyurwa, hakaba n’ababiterwa n’ingeso, agakungu n’izindi mpamvu zitandukanye, nk’uko abaganiriye na IGIHE babitangaje. 

Dore zimwe mu mpamvu zitera abagabo guca inyuma abagore babo 

Munyentwari yagize ati: ’’Iyo umugore atakwereka ko akwitayeho, akagusuzugura, mwarangiza no gukora igikorwa cy’abashakanye ntakwereke ko ashimishijwe n’ibyo mukoze, ahubwo akakurebana iseseme, ugeraho ukajya gushaka uzajya ashimishwa n’ibyo ukora.’’ 

Undi mugabo nawe yagize ati: ’’Iyo nsabye umugore wajye ko dukora imibonano mpuzabitsina, ambwira ko atabishaka, ubundi akambwira ko arwaye n’ibindi. Nabiganirije abagabo b’inshuti zajye, bangira inama yo gushaka undi uzajya ankemurira ibibazo.’’ 

Kamali nawe yagize ati: ’’Umugore wajye namubwiraga ko dukora ikintu iki n’iki mu buriri akabyanga, byatumaga nibuka abo twajyaga tubikora kera ntarashaka. Igihe cyarageze nanirwa kwihangana.’’ 

Nubwo bamwe mu bagabo bavuga ko izi mpamvu bavuze haruguru ari zo zatumye baca abo bashakanye inyuma, hari abavuze ko bahuye n’ibirenze ibi bakihangana. 

Abagore nabo ngo hari impamvu zibatera guca inyuma abagabo babo 

Hari impamvu bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bahuriyeho n’abagabo, ariko kandi bakagira n’izo bihariye, zirimo amatsiko yo gushaka kumenya niba ibyo bakorerwa n’abagabo babo, ari ko n’abandi bagabo babikora n’ibindi. 

Cecile yagize ati: “Naciye inyuma umugabo wajye nifuza kumenye niba ibyo ankorera mu buriri ari nako abandi bagabo babikora. Nabikoze n’abagabo batatu batandukanye, mpita menya itandukaniro.’’ 

Umubyeyi nawe yagize ati: “Nashakaga kumwihimuraho, nagiye mufatana n’abandi bagore nkabyihanganira, ariko ngezaho mbikora ngamije kumwihimuraho, ngo nawe ababare yumve icyo namurushije.’’ 

Kanyana ati: “Nari nkeneye umuntu wo kunyitaho kuko umugabo wajye ntacyo byari bimubwiye.” 

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bukorewe ku bagabo 200, bwagaragaje impamvu ituma umugabo aca umugore we inyuma. 

Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko 77% by’abagabo, baca abagore babo inyuma baba bafite inshuti z’abagabo nazo zibikora, mu gihe 66% bavuga ko ari bo baba babigizemo uruhare, 68% bakavuga ko babikora batabitekerejeho, nyuma bakicuza icyatumye babikora. 

Bakomeza bavuga ko 12% gusa by’abagabo babajijwe, ari bo bavuze ko amahabara afite icyo arusha abagore babo. 

Mu yandi magambo umugabo ntaca inyuma umugore we kuko ihabara ari ryo risa neza. Abakoze ubu bushakashatsi batanga inama bavuga ko uwo mwashakanye naramuka akurahiye ko atazigera aguca inyuma, byaba byiza udatekereje cyane ko bidashobora kubaho. 

Umugabo cyangwa umugore ajya gufata umwanzuro wo guca inyuma uwo bashakanye yabanje kubitekerezaho. Byaba byiza umuntu agiye afata umwanya agatekereza no ku ngaruka zishobora kuzabaho nyuma, ibyo akora biramutse bimenyekanye, dore ko abenshi mu baca inyuma abo bashakanye babikora rwihishwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *