Havutse impaka nshya zikomeye cyane zishingiye ku bimenyetso by’abaregera indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina

Mu rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo 19, abaregera indishyi batazihawe n’abahawe izo batishimiye bagaragarije urukiko ko kugeza ubu bakibana n’ingaruka bagizweho n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.

Babigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 16 Gashyantare 2022, ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwakomezaga uru rubanza rwajuririwe.

Mu bujurire bwabo, abahagarariye abaregera indishyi barimo Me Mukashema Marie Louise bagaragaje ko hari abakiliya babo bagaragaje ko bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN mu bice bitandukanye ariko batagize icyo bahabwa nk’indishyi mu gihe abandi bahawe intica ntikize.

Abaregera indishyi bajuriye muri uru rubanza bagera kuri 44, batakambye basaba urukiko kongera gusuzuma ibyemezo byafashwe.

Mu iburanisha rya ku wa Gatatu, mu rukiko harimo abaregera indishyi batanze ubuhamya mu kwerekana ingaruka bagizweho n’ibitero.

Muri bo harimo Mahoro Jean Damascène watwikiwe imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ni uwo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo. Yagaragarije abacamanza ko yagizweho ingaruka zikomeye no kuba yaratwikiwe imodoka kandi yaramufashaga mu mirimo ye ya buri munsi.

Ati: “Imodoka ubwayo nari nayiguze miliyoni 11 Frw kandi yakoreraga nibura ibihumbi 60 Frw kubera ko natwaraga ifu muri Congo kandi nkabikora kabiri ku munsi. Amafaranga nayiguze nari nayakuye muri banki bityo rero byanteje ubukene”.

Nubwo yagaragaje ibyo byose yavuze ko ibyangombwa by’imodoka byatwikiwemo ndetse n’ibigaragaza uburyo yinjiza bityo ko nta bindi bimenyetso uretse kubaza abatangabuhamya bari basanzwe bazi ko ayitunze.

Abandi batishimiye indishyi bahawe ni abagiriye ingaruka ku gitero cyagabwe mu Murenge wa Nyabimata wo mu Karere ka Nyaruguru barimo Havugimana Jean Marie Vianney na Bapfakurera Venuste batwikiwe moto, nyamara urukiko rwabahaye indishyi za moto gusa mu gihe bifuzaga n’iz’akababaro.

Havugimana yasobanuye ko moto yari yarayifashe mu buryo bw’ideni ku buryo yagombaga kuzayishyura mu gihe cy’umwaka n’igice kuri miliyoni 1, 5 Frw bityo ko yari akwiye guhabwa nibura indishyi zingana na 1.100.000 Frw aho kuba 600.000 Frw nkuko byategetswe n’Urukiko Rukuru.

Abandi barimo Rugerinyange Dominique na Ntabareshya Dative, ababyeyi ba Habarurema Joseph witabye Imana bagenewe miliyoni 5 Frw ariko bagaragaza ko ari make bitewe n’uko hari ibyirengagijwe birimo ibikoresho byibwe n’abo barwanyi ba FLN aho umuhungu wabo yari afite akabari ariko nta bimenyetso babitangira bagasaba nibura miliyoni 45 Frw.

Ingabire Marie Chantal yatanze ikirego kubera ko umugabo we yaguye muri ibi bitero yasabye indishyi zingana na miliyoni 30 Frw, miliyoni 70 Frw z’indishyi mbonezamusaruro na miliyoni 50 Frw z’uko yasigaranye umuryango ariko urukiko rwafashe icyemezo ko azahabwa miliyoni 10 Frw kuko atigeze atanga ibimenyetso ku mafaranga yasabiraga indishyi mbonezamusaruro.

Kuri ubu Ingabire yagaragaje uko umugabo we yahembwaga kuko yakoraga ku kigo cy’amashuri cya Nyabimata.

Mukashyaka Josephine wapfushije umugabo Munyaneza Fidel yagenewe miliyoni 10 Frw mu gihe we yari yasabye miliyoni 100 Frw z’uko yapfakajwe.

Hari n’abandi bashimuswe bo bagenewe ibihumbi 300 Frw kuri buri umwe na bo bagaragaza ko ayo mafaranga ari make cyane ugereranyije n’ibyo bakorewe nyamara abacamanza babajije ku bijyanye n’ibimenyetso ariko Me Mukashema Marie Louise agaragaza ko hari abantu bakubiswe mu buryo butateye ibikomere ku buryo bugaragara.

Kugeza ubu muri uru rubanza harimo abaregera indishyi batigeze bahabwa cyangwa ngo bemererwe kuzazihabwa bitewe n’uko nta bimenyetso bifatika babitangira.

Bamwe muri bo ni abo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata n’uwa Kivu bagiye basahurwa imitungo yabo ariko hakaba harimo abadasobanura neza iby’ibwe ngo babitangire n’ibimenyetso.

Muri bo harimo abagera kuri 21 bakomerekeye mu bitero by’i Nyabimata kandi nta ndishyi bagenewe kubera ko badatanga ibimenyetso bifatika.

Me Mukashema yifashishije raporo avuga ko yakozwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata igaragaza ko hari abaturage basahuwe imitungo yabo ariko ntivuge abo ari bo cyangwa ingano y’imitungo yangijwe, agasaba urukiko ko rwayiheraho rwemeza ibyo aba baregera indishyi bagaragaza ari ukuri nyuma yo kuyisuzuma.

Umucamanza yahise agaragaza ko atareba muri raporo kandi itagaragaza ibimenyetso by’uko koko abarega basahuwe n’ingano y’ibyibwe.

Ati: “Twakubwiye ko uwo mugabo atagaragara muri raporo none uri kutubwira ko tugomba kugenzura iyo raporo, muratubwira ngo tuyigenzure tugendeye kuki?”

Muri abo kandi harimo Ruhigisha Emmanuel wari umuhinzi ariko ahunika imyaka kuko yakoranga na RAB. Yavuze ko ari ibintu byari bizwi ariko nawe ntihagaragara mu by’ukuri ikimenyetso cy’ibyo abahoze ari abarwanyi ba FLN bamwibye.

Sebagema na we yibwe ibintu bitandukanye kuko yari umucuruzi, hari inyandiko zigararaza uburyo yagendaga asora zanashyizwe mu ikoranabuhanga (system) ryifashishwa mu iburanisha ariko Perezida waryo yagaragaje ko ibyo bigaragaza ko yari umucuruzi atari byo bihamya ko yasahuwe/yibwe.

Yasabye abamwunganira gukora igereranya bitewe n’amafaranga yasoraga bakaba bagaragaza ingano y’ibyo yari afite muri iduka rye mbere yuko asahurwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Kivu nabo Urukiko rwanzuye ko nta ndishyi bahabwa kubera ko nta bimenyetso batanga.

Me Mukashema Marie Louise yakomeje agaragaza ko hari ibimenyetso bigaragara muri raporo y’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivu igaragaza amazina yabo n’ibyabo byangiritse birimo imyaka, amatungo, ibiryo bihiye n’ibindi bitandukanye.

Aba bagaragara muri raporo barimo Dusengimana Solange, Nyiramyasiro Verdiane, Hagenimana Patrice, Ngayaberura Emmanuel na Nyirakomeza Claudine.

Nyuma y’impaka ndende zishingiye ku ndishyi z’akababaro, urubanza rwapfundikiwe hanzurwa ko ruzasubukurwa ku wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare 2022.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *