Umunsi umwe nyuma yaho u Rwanda rwari rumaze gucana umubano n’u Bufaransa mu 2006, Perezida Kagame yatangaje ko abahanuye indege ya Habyarimana bazwi, ko ari Intagondwa z’Abahutu zari muri Guverinoma yari ishyigikiwe n’u Bufaransa.
Magingo aya, nyuma y’imyaka 24 iri perereza ritangiye ryapfundikiwe burundu nyuma y’aho Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rufashe uwo mwanzuro, ukura icyasha ku bagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside bashinjwe kuyihanura.
Umucamanza Jean-Louis Bruguière ni we washoje iyo ntambara, ashimangira ko mu iperereza yakoze atageze i Kigali, iyo ndege yahanuwe na FPR Inkotanyi.
Gusa ariko Umucamanza Marc Trévidic we yerekanye ko iperereza yakoze rishimangira ko missiles zarashe iyo ndege zari ziturutse muri Camp Kanombe yagenzurwaga n’Intagondwa z’Abahutu zateguye umugambi wa Jenoside zikanawushyira mu bikorwa.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko umwanzuro w’urukiko ukura icyasha ku bayobozi b’u Rwanda, ariko nanone ko iyi dosiye itari ikwiriye kujya mu nkiko na mbere hose.
Ati: “Ntabwo yari igamije ubutabera, ahubwo yari ishingiye kuri politiki. Wari umugambi wa bamwe mu bahoze ari abanyapolitiki b’u Bufaransa wo gutesha agaciro FPR yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi no gutambamira Guverinoma y’u Rwanda ya nyuma ya Jenoside”.
Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yagiye avuga kuri iri perereza, akagaragaza ko nta kindi rigamije usibye inyungu za Politiki.
Tariki ya 22 Ugushyingo 2006, ni umwe mu minsi yijimye iheruka mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.
Icyo gihe nibwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yari amaze gutanga inyandiko zisaba itabwa muri yombi ry’abari abayobozi icyenda b’u Rwanda, biganjemo abasirikare bagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iyo minsi, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Radio France-Culture, maze avuga ko Bruguière atari umucamanza ahubwo abyiyitirira ndetse ko ari “umunyapolitiki”.
Nyuma yaho gato, yaganiriye na BBC avuga ko inyandiko zashyiriweho abayobozi b’u Rwanda zitari mu mujyo “w’amategeko ahubwo ari uwa politiki”.
Muri uko kwezi nibwo Dominique Decherf wari Ambasaderi w’u Bufaransa yahise yirukanwa. Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, yemeranyije n’u Rwanda ko izacunga Ambasade y’u Bufaransa ikanareberera inyungu zabwo ziri mu gihugu.
“Abahanuye indege barazwi”.
Ku wa 25 Ugushyingo 2006, Perezida Kagame yatangaje ko abahanuye indege ya Habyarimana bazwi n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Icyo gihe rwari rugikora ariko ubu rwarafunze.
Ati: “Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rufite amakuru yerekana abantu bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, kandi abo ni intagondwa z’Abahutu zirimo abasirikare bakuru bo muri Guverinoma yafashwaga n’u Bufaransa”.
Yibukije uburyo itangazamakuru mu 1994 ryari ryaravuze umugambi wo guhanura indege ya Habyarimana, anagaragaza ko Abasirikare b’u Bufaransa n’abari abarinzi ba Habyarimana bangiye Ingabo za Loni kugera aho indege yaguye ngo bakore iperereza.
Ati: “Ibi byose birirengagizwa hanyuma uruhare rukegekwa kuri FPR. U Bufaransa buzi uwahanuye indege. Bugomba kuba bubifitemo n’uruhare”.
Mu 2014, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique maze abazwa kuri iyo dosiye.
Icyo gihe inkuru yari ishyushye yari ijyanye na Kayumba Nyamwasa wari uri gusaba umucamanza Marc Trévidic ko yamuha umwanya agatanga ubuhamya kuko afite ibimenyetso by’uwahanuye iyo ndege.
Ubwo Umukuru w’Igihugu yabazwaga icyo abitekerezaho, yagize ati: “Ibihe bimenyetso? By’abagize uruhare mu gitero? Niba ari umwe mu bahanuye indege, nta kibazo. Mumureke atabwe muri yombi hanyuma aburanishwe”.
Mu 2020 bwo hari hatangiye kuvugwa ko iperereza kuri iyi ndege rigiye kongera kuburwa. Urukiko Rukuru rw’i Paris nirwo rwagombaga gufata umwanzuro rukemeza ko rikomeza cyangwa se rihagarikwa.
Ati: “Ni iki duteganya kuvumbura kitavuzwe mu myaka ishize? Gushaka kubura dosiye yashyinguwe ni ukurema ibibazo. Hanyuma kuki mu Bufaransa? Bikozwe na nde mu buhe bushobozi? Yego ariko byaterwa”.
“Gusa niba ibi bintu bitavuye mu nzira burundu, umubano wacu ushobora kuhazaharira mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.
Mu Ukwakira 2016 ubwo Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017; yagarutse nabwo kuri iyi dosiye.
Icyi gihe hari hashize iminsi mike abacamanza babiri b’Abafaransa Nathalie Poux na Jean-Marc Herbau bongeye gusubukura iri perereza.
Yagize ati: “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza.Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka”.
“Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe kizabashyigikira, ariko ibyo ndi gusoma mu itangazamakuru ni uko twatangira byose bundi bushya”.
“Muzi ibyo ndi kuvugaho? Tugiye gutangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye ibintu byinshi”.
“Icya mbere gutangira bundi bushya bisobanuye ko nkwiriye kwibutsa abantu bamwe ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu z’u Bufaransa”.
Guhera mu 2001, abatangabuhamya batandatu bahunze igihugu bamwe bakajya mu mitwe irwanya leta, batanze ubuhamya, ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rihirikirwa ku ngabo zahagaritse Jenoside.
Bamwe bavuga ko bumvise itegurwa ry’uwo mugambi, abandi ko bagize uruhare mu gutegura intwaro zakoreshejwe cyangwa mu kuzitwara ziva ku Mulindi zizanwa i Kigali.
Gusa bose babusanya imvugo. Urugero ni nka James Munyandinda watorotse igisirikare mu 2008, wiyita Munyeragwe Jackson. Niwe washinze Ihuriro Inyabutatu-RPRK risebya leta y’u Rwanda ryifashishije Radio Inyabutatu.
Mu buhamya yatangiye i Paris muri Werurwe 2017, yavuze ko missiles zarashe iyo ndege zari zashyizwe mu bisanduku bibiri, ko ibyo bisasu byaturutse mu Burusiya (SA-16 IGLA) biriho n’inyandiko nyinshi mu rurimi rw’icyo gihugu.
Abandi babiri bahoze mu ngabo bavuze ko bagize uruhare mu gutwara izo missiles, aribo Aloys Ruyenzi na Emile Gafirita, bafite byinshi bagenda babusanyaho na Munyandinda.
Uwa mbere avuga ko missiles zari zihishe mu gisanduku gikoze mu biti, ziza gutwarwa munsi y’inkwi zari zipakiye mu ikamyo ya Mercedes. Uwa kabiri we yavuze ko bazizingiye mu kintu bazishyira munsi ya matola n’indi myenda, mu ikamyo.
Src: IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg