Amakuru mashya: RIB yemeje ko umusizi Bahati umaze umwaka aburiwe irengero yahungiye muri Uganda

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yemeje ko umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero, yahungiye muri Uganda.

Dr Murangira yasobanuriye Taarifa ko ubwo yamenyeshwaga ko Bahati yabuze tariki ya 9 Gashyantare 2021, yatangiye gukora iperereza, ishakisha muri kasho zayo zose, iramubura.

Ngo yabajije n’abo mu muryango we hamwe n’abo basangiye muri hoteli Nyanza Heritage ku munsi yaburiyeho, bayibwira ko batazi aho aherereye.

Uru rwego ruvuga ko rwamenye amakuru y’uko Bahati yari afite nimero za telefone zo muri Uganda, ndetse ngo hari ubwo yajyaga muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe, ngo akaba yarajyaga guhura n’abo mu nzego z’umutekano z’iki gihugu n’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Dr Murangira yasobanuye kandi ko Bahati yakoranaga n’abandi n’imitwe birwanya Leta y’u Rwanda bikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, yongeraho ko byamuhaga inkunga y’amafaranga.

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko icyo uru rwego rutaramenya niba Bahati yaravuye muri Uganda.

Ati: “Ntabwo twakwemeza niba Bahati akiri muri Uganda cyangwa yaragiye mu kindi gihugu ariko byibuze ntabwo ari mu Rwanda”.

RIB itangaje ibyavuye mu iperereza ku izimira rya Bahati nyuma y’icyumweru ibisezeranyije Abanyarwanda.

Ni nyuma y’aho abanditsi bakomeye ku Isi barenga 100 bari bandikiye Perezida Paul Kagame bamusaba kwikurikiranira iki kibazo.

Aba banditsi nk’uko The Guardian yabitangaje, bavugaga ko izimira rya Bahati ryaba rifite aho rihuriye n’ubusizi bwe buvuga ku bibazo by’abaturage, bongeraho ko umuntu umwe ku butegetsi yaba azi irengero rye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *