The Ben yahishuye uko byagenze ngo akundane na Uwicyeza Pamela anavuga ko Ivi ryari gutererwa mu Misiri.

Birumvikana ko inganzo y’indirimbo nka ‘Why’ idapfa kwizana gutyo kuko ‘isuku igira isoko’. Abahanga bavuze ko ‘Inyuma y’umugabo ukomeye, haba hari n’umugore ukomeye’.

Imbaraga The Ben afite muri iyi minsi ntizisanzwe ariko rero imvano yayo irumvikana kuko urukundo rwe na Pamela rugeze aharyoshye nyuma yo kumuterera ivi.

Ivi ryaterewe mu birwa bya Maldves, igihugu cy’ubukerarugendo giherereye mu Majyepfo ya Aziya mu nyanja y’u Buhinde.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, The Ben yavuze ko gahunda ya mbere itari uguterera ivi muri Maldives ahubwo yifuzaga mu Misiri, muri Pyramides z’amateka zishyinguyemo ba ‘Pharaoh’ bategetse Misiri mu myaka amagana yatambutse.

Ati: “Twashakaga kujya mu Misiri muri Pyramides birangira duhisemo kujya muri Maldives”.

Nta mpamvu n’imwe The Ben yatanze y’uburyo babihinduye ku munota wa nyuma bakajya muri Maldives, icyakora yemeza ko bose bishimye.

Ubona utangiza intambara ariko uburyo irangira bigenwa n’Imana. The Ben yagiye kwambika impeta Pamela azi ko ari ibisanzwe, amaze kuyimushyiramo bihindura isura.

Ati: “Njye nambitse impeta inshuti yanjye. Mu gihe nkimukunda, tugikundana ibintu byahinduye isura mu buzima bwanjye”.

Yihaye isezerano ryo kumubera inshuti ubuzima bwe bwose no gukora ibishoboka byose ngo ahore yishimye.

Ni isezerano rikomeye kuko igisigaye ni uguhamiriza ababyeyi n’imiryango ko ‘ bazabana, akamwitaho mu bibi no mu byiza’.

Uwicyeza Pamela afite imyaka 22. Yamenyekanye mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda. Mugisha Benjamin we afite imyaka 35, ni ikinyuranyo cy’imyaka 13.

Ukurikije igihe The Ben yamenyekaniye, byari bigoye ko yisanga mu rukundo na Pamela utaramara imyaka itatu amenyekanye.

Nubwo atabigarukaho cyane, The Ben avuga ko bahujwe n’inshuti bisanzwe ubwo Pamela yiyamamazaga muri Miss Rwanda.

Mu minsi ya mbere, ngo habayeho kwihagararaho kuri buri umwe, nta we ushaka kwereka undi ko amukunda nubwo ku mpande zombi bashiriragamo imbere.

Hashize ukwezi The Ben kwiyumanganya biranga, afata telefone abwira Pamela ko ‘amukunda’.

Icyemezo cyo gutera ivi cyaje The Ben na Pamela bamaze imyaka ibiri barambagizanya.

The Ben ati: “Ntekereza ko n’abandi bakobwa ari beza, ariko uwo Imana yakugeneye iyo muhuye ntabwo wabisimbuka”.

Ubukwe nibwo buzatwemeza ko The Ben ari ‘Serious’ ariko mu kiganiro yirinze kuvuga umwaka, ukwezi cyangwa se munsi nubwo “imyiteguro irimbanyije”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *