Guhera ku ndirimbo ze twamenye nka ‘Amahirwe ya Nyuma’, ‘Uzaza Ryari’ kugeza ku zibyinitse nka ‘Why’ turi guceka uyu munsi, umwana w’i Gikondo ‘The Ben’ ntiyigeze atwicisha irungu, impaka azica buri munsi.
Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, hakiyongeraho igikundiro cyashibutse ku buryo Imana yamuremye, nkeka ko kiri no mu bimwongerera abafana badahuje igitsina!
Ntuzamubona kenshi atwika kuri Instagram, YouTube cyangwa Twitter ariko izina rye ryafashe nk’umwotso mu mitima y’Abanyarwanda, nako y’abakunzi b’umuziki kuko atakiri ‘uwacu’ gusa, yabaye mpuzamahanga nka wa murage wa UNESCO.
Kuri ibu inkuru zishyuye cyane kuri Mugisha Benjamin waje guhinduka ‘The Ben’, ni indirimbo nshya aherutse gushyira hanze na Diamond Platinumz.
Why iri mu ndirimbo eshanu za mbere zikunzwe kuri ubu mu Rwanda no muri Tanzania. No mu bindi bihugu byo mu karere iri hafi aho.
Ese iyi ndirimbo ikomeje kubica bigacika yakozwe ite? Byagenze gute ngo The Ben na Diamond bayihurizeho? Ni ibiki tutayimenyeho igisohoka?
Kuvuga The Ben kuri ubu kandi nabyo ntibihagije utongeyeho icyuzuze cye ‘Uwicyeza Pamela’. Amezi abaye hafi ane amavi ayarimije mu butaka…mumbabarire nako ‘amavi ayarimije mu bwato’ mu nyanja yo muri Maldives, asaba Pamela kumwemerera akamubera urubavu mu myaka basigaje kuri iyi isi.
Mu kiganiro The Ben yagiranye na IGIHE kuri izi ngingo zose ndetse n’izindi zicaracara zijyanye n’umuziki we, ubuzima bwe n’ibindi, uyu muhanzi yahishuye ko byasabye amayeri ngo akorane indirimbo na Diamond.
Burya nutemera urukwavu, nibura uzemere ko ruzi kwiruka! Imyaka yari ibaye icumi nta Munyarwanda ukoranye indirimbo na Diamond. Uheruka ni Mico The Best.
Urwego rwa Diamond si urw’aha gusa. No muri Afurika y’Iburasirazuba, uretse abahanzi b’iwabo muri Tanzania hari hashize igihe ntawe ubasha kwigondera gukorana na Diamond.
The Ben na we bakoranye bisabye izindi mbaraga ariko birangira akagozi agaciye.
Yagize ati: “Rwari urugendo rukomeye ariko iyo uzi uko witwara mu ngendo nk’izi urabishobora”.
The Ben na Diamond bahuriye i New York ubwo yari mu biganiro na Innox Entertainment yifuzaga kumutumira mu gitaramo.
Ubwo bahuraga mu 2021, The Ben yirinze kwereka Diamond ko ari we umukeneye cyane.
Ati: “Byansabye kumugira umuvandimwe n’inshuti. Mbega akanyiyumvamo nk’umuvandimwe kuruta ko tugiye gukorana”.
Ibiganiro bya New York birangiye, The Ben yagiye muri Tanzania aba ariho banogereza umugambi wo gukorana ku ndirimbo.
The Ben yahishuye ko indirimbo ye na Diamond yanditswe n’umukobwa wo muri Uganda witwa Shina, yarangiwe na Nessim.
Ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na Julien Bmjizzo bombi bo mu Rwanda.
The Ben avuga ko yahisemo aba basore mu rwego rwo kubaha umwanya wo kugaragaza impano zabo.
Kuba Diamond asohora indirimbo zose zikaba ‘hits’, si ibimugwirira kuko yitondera akantu kose. The Ben yabiboneye muri studio kuko ‘Boy from Tandale’ yabaga ashaka ko akantu kose gakorwa kugeza akishimiye.
Ati: “Igihe cyose twabaga turi muri studio nabaga ndi kwiga, ni umuhanzi mwiza ariko ikiruta byose ni uko akunda gusohora ikintu cyiza cyane”.
Indimbo ya The Ben na Diamond mu kwezi kumwe, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 5.5 kuri YouTube.
Inshuro ikinwa ku maradiyo, amateleviziyo no mu tubyiniro zo ntizibarika. Ubwo kandi sinibagiwe n’abayicurangira mu matelefone no ku zindi mbuga zicururizwaho imiziki.
The Ben abigarukaho yitsa umutima kuko umupira yamaze kuwumanika hejuru cyane, nta mwanya agifite wo gukora ibyo yishakiye.
Ati: “Ikintu gihungabanya ni uko iyo ukoze ikintu kinini uba ushyize umupira hejuru cyane. Niteguye gushaka uko abakunzi banjye batazagira ikibazo. Bitege indirimbo yanjye kandi nini”.
Indirimbo nshya ya The Ben avuga ko yagombaga gusohoka muri uku kwezi kwa Gashyantare 2022 ariko ikomeje gutinzwa n’uko hari amasezerano ya Sony Music agomba kubanza gutangazwa.
Ati: “Yagombaga gusohoka muri iyi minsi ariko igenda itinzwa na sosiyete ya Sony nasinyemo kuko wenda bifuza ko yazasohoka ijyanye no gutangaza ko amasezerano yarangiye”.
The Ben yavuze ko nubwo Sony itaramutangaza nk’umuhanzi wabo, ibiganiro byamaze kurangira ndetse n’imbanzirizamasezerano yamaze gusinywa.
Iyi sosiyete ni nayo izacuruza album nshya ya The Ben amaze iminsi akoraho.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg