Umutwe w’inyeshyamba za FDLR wahakanye wivuye inyuma ibyo uheruka gutangazwaho na Perezida Kagame

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wahakanye wivuye inyuma iby’imikorere ishobora kuba hagati yawo na ADF nk’uko biheruka gutangazwa na Perezida Paul Kagame, uvuga ko nta masezerano ugirana n’ibyihebe.

Uyu mutwe wasubizaga ku byo uheruka gutangazwaho na Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abaminisitiri baheruka kwinjira muri Guverinoma ku itariki ya 08 Gashyantare.

Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’aba bayobozi bombi, yaboneyeho kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu bisangiye imbibi na rwo wifashe.

Yavuze ko ku ruhande rw’u Burundi na Uganda ibintu biri mu nzira nziza, gusa ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu bikaba bikomeje kuba birebire kubera umwanzi w’u Rwanda umaze imyaka irenga 25 afite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya gihugu.

Ati: “Ibya RDC na byo turabikurikirana, turabikurikiranira hafi. Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari”.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko impamvu FDLR ikomeje kwidegembya mu mashyamba ya Congo ari uko ibikorwa byitwa ko byashyizweho bigamije kuyirwanya bisa n’aho ari byo byareze ikibazo cyayo kigakomeza gukura.

Ati: “Ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka makumyabiri n’ingahe, kigatwara miliyari mirongo z’amadorali ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho ngaho”.

“Urumva ko ni ibintu bitumvikana njyewe ntabona uko nabisobanura, ni na yo mpamvu numva ntashaka kubitindaho cyane”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ikibazo cya FDLR n’ibindi byose byo mu karere bigenda bikamara igihe runakaka ubundi bikagaruka u Rwanda ruhora rwiteguye guhangana na byo.

Yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro yemwe rukanayifuriza n’abandi.

Ati: “Ariko utwifurije intambara na yo turayirwana. Ibyo nta kibazo, nta kibazo rwose dufite abanyamwuga babyo babikora uko bikwiye, haba hano haba n’ahandi”.

Yunzemo ati: “Ndetse kubera ko twebwe turi agahugu gato, ubu doctrine [amatwara] yacu ni uko aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga”.

“Ntabwo dutuma ugera hano kuko turi agahugu gato, nta mwanya dufite hano wo kurwaniramo. Tuzarwanira aho intambara yaturutse kuko ni bo bafite umwanya wo kurwaniramo”.

Perezida Paul Kagame yaboneyeho gusobanurira aho ibikorwa byo kugarura umutekano mu bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Mozambique ingabo z’u Rwanda zirimo bigeze.

Ku kibazo cya Mozambique yavuze ko ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yari yarayogoje intara ya Cabo Delgado gisa n’icyakemutse ku kigero cya 85%, 15% gasigaye na bwo ingabo zikaba zikomeje gukurikirana ibyihebe mu duce byahungiyemo kugira ngo zidusukure.

Perezida Kagame yavuze ko cyakora cyo kubera intambara yo muri Mozambique, hari abantu bafatiwe mu Rwanda bakorana n’imitwe y’iterabwoba ya ADF ku buryo kuri we ikibazo cy’uyu mutwe kireba akarere kose.

Yavuze ko kuri ubu u Rwanda ruhanze amaso Congo Kinshasa kubera FDLR n’indi mitwe ishobora kwivanga na ADF kubera imikoranire bafitanye, gusa ashimangira ko uko byagenda kose ikibazo cyayo kikaba kigomba gukemurwa.

Yagize ati: “Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka”.

Yavuze ko bakiri muri izi nzira zo kumvikana n’abo iki kibazo kireba, gusa nibananirwa kumvikana kandi gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda rukazakora ibya ngombwa rusabwa gukora, haba habaye ubwumvikane cyangwa butabayeho.

Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma mu itangazo aheruka gusohora, yavuze ko uyu mutwe ntaho uhuriye n’ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa na ADF.

Ari: “FDLR ifashe uyu mwanya ngo imenyeshe igihugu, akarere ndetse n’amahanga ko itigeze igira uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu bikorwa bibabaje kandi by’ubugizi bwa nabi bibera i Beni na Ituri. FDLR ntabwo yigeze igirana amasezerano kandi ntizigera igirana amasezerano n’ibyihebe”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *