Uwahoze ari umusifuzi ukomeye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), Howard Webb, yasezeranye n’umukunzi we, Bibiane Steinhaus, na we ukoresha ikoranabuhanga rya VAR ryifashishwa mu misifurire mu Budage.
Webb w’imyaka 49, yatandukanye n’uwari umugore we, Kay, mu 2016, atangira gukundana n’umusifuzikazi w’Umudage, Bibiana Steinhaus.
Nyuma y’imyaka bakundana, Webb na Steinhaus basezeranye mu ibanga ubwo habaga imikino mpuzamahanga mu kwezi gushize.
Kuri ubu, Webb aba muri New York mu gihe Bibiana Steinhaus akora nk’umusifuzi w’ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu mifurire (VAR) mu Budage.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Bild, Steinhaus yagize ati “Yego ni byo, twasezeranye mu gihe cy’imikino mpuzamahanga kandi ubu turishimye.”
Yakomeje agira ati “Ku bw’amahirwe make, bitewe n’amabwiriza ya Coronavirus, Howard nanjye twakoze ubukwe turi twenyine. Nta bandi bantu bari bemewe. Birumvikana, nta kwezi kwa buki kwabayeho.”
Uyu musifuzikazi yashishuye kandi ko mu mukino utaha azakoraho, abazawureba bazabona izina ritandukanye kuri televiziyo zabo.
Ati “Kuri ubu, Ms. Steinhaus-Webb yicaye mu kigo cy’ibijyanye na VAR muri Cologne.”
Howard Webb yasifuye muri Premier League hagati ya 2003 na 2014 ndetse afatwa nk’umwe mu basifuzi bakomeye iyi Shampiyona yagize.
Yasifuye kandi Igikombe cy’Isi inshuro ebyiri, harimo umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2010 muri Afurika y’Epfo mu gihe yasezeye nyuma y’irushanwa ryabereye muri Brésil mu 2014.
Ubwo Webb uvuka muri Yorkshire, yatandukanaga n’umugore wa mbere mu myaka itanu ishize, bari bafitanye abana batatu.
Bibiane Steinhaus basezeranye, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore inshuro eshatu, asezera gusifura hagati mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino.
Mu 2017, uyu mugore w’imyaka 42 yabaye umusifuzikazi wa mbere wayoboye umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo mu Budage (Bundesliga).