Ubukwe bwa Myasiro bwitabiriwe n’Ibyamamare birangajwe imbere na Ndimbati na Madison. Amafoto

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru ukinira Nyirangarama Athletic Club, Myasiro Jean Marie Vianney, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Niyomufasha Josée, mu bukwe bwitabiriwe n’abarimo Uwihoreye Mustafa uzwi muri sinema nka Ndimbati ndetse na Sibomana Placide ‘Madison’ ukinira UTB VC.

Myasiro Jean Marie Vianney na Niyomufasha Josée basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo mu gihe imbere y’Imana bizakorwa tariki ya 28 Kamena 2021.

Basezeranye nyuma y’iminsi ibiri uyu mukinnyi wo gusiganwa ku maguru ateye ivi ku wa Kane ubwo yasabaga Niyomufasha ko batera indi ntambwe mu buzima bwabo, nyuma yo kumara amezi atanu babitegura.

Mu bitabiriye ubu bukwe bwabo harimo umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, Uwihoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati ndetse na Sibomana Placide ‘Madison’ ukinira UTB VC.

Myasiro akinira Nyirangarama Athletic Club guhera mu mwaka ushize wa 2020, aho yayisinyiye umwaka umwe.

Yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku maguru mu mwaka wa 2014. Mbere y’uko ajya mu ikipe ya Nyirangarama muri 2020, mu Rwanda yakiniye ikipe imwe gusa ya Mountain Classic Athletic Club.

Muri 2014, Myasiro yakinnye imikino Olempike y’abatarengeje imyaka 20, mu mwaka wa 2016 akina Shampiyona y’Isi yabereye muri Pologne.

Muri 2017, yerekeje mu Butaliyani mu ikipe ya Run Love tern Club, ayikinira kugeza mu 2019.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *