Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarongowe n’Umusore bamaze igihe bakundana

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie bari bamaze igihe kundana.

Ni mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly [CLA], urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021.

Clarisse Karasira yanditse kuri Instagram ashima Imana, mu magambo make ati “Yadukoreye ibikomeye natwe turashima.”

Ubu bukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuhanzikazi Liza Kamikazi wamamaye mu muziki niwe wari ‘Marraine’ wa Clarisse Karasira.

Umugabo we Ifashabayo Dejoie yahisemo Umurinzi w’igihango Gasore Serge ko ariwe wamubera ‘Parrain’.

Mu bantu bazwi bitabiriye ubukwe bwabo harimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, uyu muhanzikazi aherutse guhimbira indirimbo yise ‘Rutaremara’ yari ahagarariwe n’umwe mu bo mu muryango we.

Aba bombi baherutse gusezerana mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, tariki 18 Gashyantare 2021.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021, Ifashabayo yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore.

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza. Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo. Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *