Uko bizagenda Bill Gates naramuka agabanye n’umugore we imitungo muri gatanya

Nyuma y’uko hasakaye amakuru y’itandukana rya Bill Gates n’umugore we Melinda Gates, benshi batekereje ku kizaba ku mutungo dore ko Bill abarirwa miliyari 130$ aho ari ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi akurikiye Jeff Bezos, Elon Musk n’umufaransa Bernard Arnault.

Bill Gates na Melinda Gates bashakana mu 1994 ntibigeze basinyana amasezerano yitwa ‘prenuptial agreement’ asinywa mbere y’uko abantu basezerana imbere y’amategeko.

Aya masezerano agena agaciro k’umutungo wa buri muntu ku buryo mu gihe cya gatanya cyangwa urupfu imitungo igabanywa hashingiwe ku mutungo wa buri muntu bityo ntihagire ugira ingingimira mu gihe habayeho kugabana umutungo.

Kuba Bill na Melinda Gates batarigeze basinya aya masezerano birashoboka ko aba bombi bamaranye imyaka 27, bashobora kugabana umutungo wabo wose nibatandukana.

Biramutse bigenze gutya Bill Gates yahita ajya ku mwanya wa 17 ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi rukorwa na Forbes, avuye ku mwanya wa kane.

Mu mitungo aba bombi bafite, harimo urugo rwabo batuyemo muri Leta ya Washington rufite agaciro ka miliyoni 125$ [miliyari 125 Rwf], inzu ebyiri ziherereye muri Leta ya Calfornia Bill yaguze miliyoni 18$ muri Nzeri 2014 n’indi yaguze miliyoni 43$ mu 2020 muri iyo leta hafi ya San Diego.

Uyu muryango ufite ubutaka burimo ibintu bitandukanye harimo n’ahantu batwarira amafarasi buherereye muri Leta Florida bufite agaciro ka miliyoni 59$, lodge iherereye ku kirwa hagati mu kiyaga cya Irma ibarirwa agaciro ka miliyoni 9$.

Uretse inzu, ama-lodge, n’ahantu hakorerwa imyidagaduro hatandukanye, uyu muherwe afite ubutaka bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi bungana ba hegitari zirenga 97.000 muri leta 18 zo muri Amerika, harimo Washington, Louisiana, Arkansas, Arizona na Nebraska.

Bill Gates kandi ni umukunzi w’imodoka nziza kandi zihenze, aho afite izitwa Porsche 930 Turbo, Jaguar XJ6 na Ferrari 348.

Uyu muherwe afite n’indi mitungo myinshi. Mu rubanza rwo gutandukana n’umugore we azaburanirwa n’umunyamategeko w’umuhanga ufite imyaka 95 nawe w’umuherwe, Charles T Munger, n’abandi babiri mu gihe Melinda we azunganirwa n’abanyamategeko bane.

Nyuma yo gutandukana kwa Jeff Bezos (umukire wa mbere ku Isi) na Mackenzie Bezos mu 2019, iyi gatanya ya Bill Gates n’umugore we igiye kwiyongera mu zihenze zabayeho.

Aba bombi bavuze ko nibatandukana, umuryango bashinze mu 2000 udaharanira inyungu witwa Bill and Melinda Gates Foundation wakoze ibikorwa by’ubugiraneza bibarirwa agaciro ka miliyoni 50$ uzakomeza gukora nk’ibisanzwe.

Bamenyanye bwa mbere mu 1987 bahuriye ku meza nyuma y’inama yavugaga ku bucuruzi

Bill na Melinda bahuye bwa mbere mu 1987 ku meza nyuma y’inama yavugaga ku bucuruzi yari yabereye i New York, umwe yicaye iruhande rw’undi. Icyo gihe Bill Gates yari umuherwe wa mbere muto ku Isi byose abikesha sosiyete y’ikoranabuhanga ya Microsoft yashinze mu 1970.

Mu gitabo Melinda yanditse kivuga ku buzima bwe, The Moment of Lift, yavuze ko nyuma yo guhurira muri iyo nama nyuma Bill yamusabye ko basohokana ubucuti butangirira aho.

Melinda yakoraga muri Microsoft ashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, aba bombi baza kwisanga mu rukundo maze nyuma y’imyaka irindwi bamenyanye bakora ubukwe mu 1994.

Mu gitabo cya Melinda, yasobanuye byinshi ku mubano we na Bill Gates, avuga ko byafashe igihe umugabo we kugira ngo afate umwanzuro wo kubana nawe, kuko yari afite ubwoba bw’uko naramuka ashatse umugore ahazaza ha sosiyete ye hazangirika, gusa biza kurangira yiyemeje gushaka Melinda.

Mu 2019 ubwo aba bombi bizihizaga imyaka 25 bamaranye, mu kiganiro Melinda Gates yagiranye na Sunday Times yavuze ko umugabo we ahura n’ikibazo cyo kutamenya igihe cy’akazi n’igihe cyo mu rugo.

Nubwo ariko Melinda yavuze ibi, mu myaka myinshi babanye, we n’umugabo we bari abantu bakorera hamwe mu gushaka icyabateza imbere ndetse rimwe na rimwe bakagabana inshingano z’abana, aho Bill Gates yagiye agaragara atwaye umukobwa we ku ishuri.

Bagiye gutandukana bafitanye abana batatu harimo umukobwa witwa Jennifer Gates ufite imyaka 25, umuhungu we Rory Gates ufite 21 ndetse na Phoebe Gates w’imyaka 18.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *