J. Cole yahaye inkweto abakinnyi ba Patriots BBC mbere yo kuva mu Rwanda

Umuraperi Jermaine Lamarr Cole, wakiniraga Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League, yahaye impano z’inkweto abakinnyi bakinanaga mbere y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

J.Cole yari umwe mu bakinnyi 13 bagize Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL 2021 riri kuba ku nshuro ya mbere muri Kigali Arena.

Uyu mugabo w’imyaka 36, yahaye impano y’inkweto bagenzi be bakinanaga muri Patriots BBC mbere y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo iza Sports Center agaragaza Jermaine Cole aha abakinnyi ba Patriots BBC inkweto zo mu bwoko bwa Puma- RS Dreamer akunda kwamamaza no gukinana Basketball.

Izi nkweto zigurwa hagati y’amadolari 130 na 150, ni ukuvuga (130 000 Frw-150 000Frw). Ni zimwe mu nkweto zigezweho ku bakina Basketball.

Ni inkweto kandi zishobora no kwambarwa hanze y’ikibuga.

Amakuru avuga ko J. Cole yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021.

Cole ntazakinira Patriots BBC mu mukino wa ¼ cya BAL 2021 izahuramo na Ferroviario de Maputu yo muri Mozambique ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, uyu muraperi uri mu bakunzwe ku isi yakiriwe na Perezida Kagame

Mu mikino itatu yakiniyemo Patriots BBC irimo ibiri yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madascar mu gihe yatsinzwe uwa US Monastir yo muri Tunisia, yamaze mu kibuga iminota 45 n’amasegonda 42, atsinda amanota atatu, atanga imipira itatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be ndetse asama indi itanu yahushijwe n’ikipe bari bahanganye.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *