Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko gahunda yatangijwe yo gusukura umujyi hakurwaho ibikorwa bitajyanye nawo itigeze ihagarara, ahubwo hagabanyijwe umuvuduko wayo hagendewe ku byifuzo by’abaturage.
Muri Mutarama 2020 mu Karere ka Huye hatangijwe gahunda yihariye yo gusukura umujyi aho insina zatangiye gutemwa, abaturage babwirwa ko nta bihingwa birebire byemewe, inzitiro z’imiyenzi, imbingo n’imihati bikurwaho ndetse n’abacuruza Me2U babuzwa kongera gushinga imitaka aho biboneye.
Icyo gihe byatangiranye umuvuduko mwinshi kuko hashyirwaga mu bikorwa icyemezo cyafashwe muri Nzeri 2019.
Icyo cyemezo kandi cyavuga ko n’abakorera ubuhinzi mu Mujyi wa Huye bagomba kubihagarika.
Bigitangira gushyirwa mu bikorwa, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Huye bagaragaje ko gutema insina no kubabuza guhinga batabyakiriye neza kuko byari bibatunze.
Nyuma yaho byabaye nk’ibigenza amaguru make ndetse bamwe mu baturage batekereza ko iyo gahunda yavuyeho nkuko inkuru ya IGIHE ikomeza ibivuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko gahunda yo gusukura umujyi ikomeje ariko bahisemo kugendera ku bitekerezo by’abaturage bagaragaje ko ikwiye kujyana n’ubushobozi bwabo hatagize uhutazwa.
Ati: “Ntekereza ko mu mujyi hari ibihakwiriye n’ibitakahwiriye, dukwiye gufatanya bigakomeza [gusukura umujyi] ariko bikajyana n’ubushobozi nk’uko n’abaturage nabo bayifuje”.
“Twahaye agaciro ibitekerezo by’abaturage kuko bavuze bati ‘turabona gahunda ari nziza ariko mureke ijyanye n’ubushobozi’ ibyo natwe turabyemera, ariko si ukuvuga ko yahagaze”.
Yakomeje avuga ko gahunda yatangijwe yo gusukura umujyi yatangiye gutanga umusaruro kuko ukeye kandi bishimwa na benshi, ariko hari ahakiri ibigomba gukurwaho birimo insina, inzitiro z’imiyenzi, imihati n’imbigo.
Ati: “Gahunda y’isuku mu mujyi turakomeza gusaba ubufatanye kubera ko ibyagombaga gukurwaho biri ahantu henshi n’ubu bimwe biracyahari. Nubwo wakora ubukangurambaga bw’amezi atatu, ntabwo wavuga ngo byose birarangirira rimwe”.
Yibukije ko igishushanyo mbonera cy’umujyi gihari ndetse n’icy’imikoreshereze y’ubutaka, kandi hari gahunda zitandukanye zateguwe zo gukomeza gutunganya ahagenewe guturwa n’ahazakorerwa ibindi bikorwa ku buryo umuntu uzamburwa ubutaka kubera ko atabubyaza umusaruro, azahabwa ahandi nyuma igihe azaba yiteguye kuhakoresha.
Yagiriye inama abakomeza kwizirika mu mujyi wa Huye kandi batahashoboye bagashaka kuhakorera ubuhinzi, abibutsa ko 86% by’akarere kose ari icyaro, bityo ko bajya kubuhakorera bisanzuye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com