Umuhungu wa Perezida Museveni yanyuranyije imvugo na UPDF kuri Mwenda waciye igikuba nyuma yo kugaragara mu myenda n’indege bya gisirikare

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yumvikanye mu mvugo ivuguruza ibyari byatangajwe n’Igisirikare cy’iki gihugu ku byemezo bishobora gufatirwa umunyamakuru Andrew Mwenda, uherutse kugaragara mu myenda n’indege by’igisirikare.

Yashyigikiye umunyamakuru Andrew Mwenda urimo kwibasirwa azira kugaragara mu ndege y’igisirikare cy’iki gihugu (UPDF), anambaye impuzankano yacyo.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo Andrew Mwenda usanzwe ari umutoni w’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yagaragaye mu mpuzankano za UPDF.

Uyu mugabo wari wicaye muri imwe muri kajugujugu za UPDF, yumvikanye avuga ko “ari mu basirikare bagiye mu rugamba rwo guhashya abarwanyi ba ADF, ndetse ko araba atwaye iyi ndege yo mu bwoko bwa Mil Mi-24”.

Yakomeje agira ati: “ngiye kurasa bikomeye ADF muri Congo. Mu gihe gito muraza kubona benshi muri bo bamanika amaboko bari ku mupaka”.

Uretse aya mashusho, hari andi amugaragaza asuhuza ingabo z’iki gihugu azishimira uburyo zitwaye ku rugamba.

Aya mashusho nyuma yo kujya hanze yakuruye impaka muri Uganda, benshi batangira kwibaza uburyo umusivile ahabwa imyenda ya gisirikare ndetse akemererwa kuvuga amagambo nk’aya.

Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Flavia Byekwaso yavuze ko “ibyakozwe na Mwenda ari ibintu bishobora gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane umuzi w’ikibazo. Ni ryari umuntu w’umusivile ashobora kwemererwa gukoresha, kwigira cyangwa akavugira ingabo kubera ko yaranavuze? Niba atari muri uyu mwanya ibyo yakoze ni icyaha kandi amategeko avuga ko ubikoze ashobora gufungwa imyaka iri hejuru y’itatu ariko itarenga irindwi”.

Ibyatangajwe na Brig Gen Flavia Byekwaso byavugurujwe n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko ibyo Mwenda yakoze yabitewe n’urukundo akunda UPDF.

Ati: “Umuvandimwe wanjye, ni umwe mu bakunzi benshi UPDF ifite kubera akazi gahambaye dukora. Bashaka kwambara imyenda yacu, gufata imbunda zacu ndetse ngo banigaragaza nk’abagiye gutwara indege zacu. Nta kindi bivuze, ni ibyishimo bibibatera, igisirikare nk’icyacu gitsinda kimenyereye ibintu nk’ibi”.

Nyuma y’ubu butumwa, Mwenda yahise yikiriza Muhoozi mu mvugo n’ubundi imenyerewe mu gisirikare ati “Ndiyo afande!”.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyigeze avuga niba ibyo yatangaje ari ubusesenguzi nk’umuntu ku giti cye cyangwa se niba yabivuze nk’umusirikare mukuru muri UPDF.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *