Ibikubiye mu Ijambo ry’amateka Perezida Kagame yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica.

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica, yagejeje Ijambo ry’amateka ku Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, aho yavuze ko impande zombi zikwiriye gufatanya mu kugeza ku baturage iterambere rirambye.

Umukuru w’Igihugu uri muri Jamaica ku butumire bwa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Andrew Holness, yavuze ko igitekerezo cya Afurika Yunze Ubumwe gikomoka muri Jamaica, by’umwihariko ku Ntwari ya Mbere y’icyo gihugu, Marcus Garvey.

Yagize ati: “Mu myaka irenga 100 ishize, [Marcus Garvey] yatekereje Afurika Yunze Ubumwe ku Banyafurika bari ku Isi yose”.

“Ntabwo ari impanuka kuba igitekerezo cy’Ubumwe bwa Afurika cyaravukiye kuri iki Kirwa”.

Abaturage barenga 90% ba Jamaica bafite inkomoko muri Afurika, aho Perezida Kagame yavuze ko iryo sano rikwiriye kuvamo ubufatanye bwungukira impande zombie.

Ati: “Kwishimira ibyo duhuriyeho nk’Abanyafurika ndetse na diaspora Nyafurika, bidufasha guhangana n’ibibazo by’iyi Si tubamo. Kugeza n’uyu munsi, duhora twibutswa ko dukwiriye gukorera hamwe no gufashanya”.

Muri Kanama uyu mwaka, Jamaica izizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ibonye ubwigenge, Perezida Kagame yavuze ko ubwigenge nyakuri burenga itariki bukagera mu mitekerereze, kandi ko ibitambo byatanzwe kugira ngo buboneke bikwiriye guhora byigishwa abakiri bato.

Ati: “Umunsi wo Kwigenga ni itariki iri mu mateka, ariko ni n’imitekerereze. Imbaraga zo kwizihiza iminsi y’ubwigenge zituruka ku mahirwe yo kwibutsa abakiri bato ibyago byabayeho mbere y’ubwo bwigenge”. “Ikindi cy’ingenzi ni ugukomereza mu murongo wo kwigira ukenewe kugira ngo turinde ibyagezweho kuva icyo gihe [cy’ubwigenge]. Ibyo twagezeho nk’abantu, tuba dushobora gukora ibyiza birenzeho kandi tukabikora neza”.

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku isano iri hagati ya Jamaica na Afurika, avuga ko abaturage b’ibihugu byombi ari abantu baziranye bityo bakwiriye no gufatanya kurushaho.

Ati: “Mfite ubutumwa bwo kubasangiza uyu munsi, ntabwo turi abantu bataziranye. Mu miterere itandukanye yacu, dusangiye imico rusange”.

“Abantu bacu bagira umuhate, bakaba abahanga kandi nk’uko amateka dusangiye abyerekana, bakagira intumbero”.

U Rwanda na Jamaica bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) aho Perezida Kagame yashimye uburyo icyo gihugu gishyigikira u Rwanda muri uwo Muryango, aboneraho kuvuga ko icyo gihugu “Kizisanga mu rugo” ubwo kizaba cyitabiriye Inama ya Commonwealth itegerejwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Afurika ikwiriye gukorana n’Ibihugu biri mu Nyanja ya Caribbean mu rwego rwo gufatanya mu miryango mpuzamahanga aho inyungu zabyo ziba zifitanye isano, nko mu guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kugeza gahunda z’ubuvuzi kuri bose.

Yashimangiye ko iyi mikoranire idakwiriye kunyuzwa mu bindi bihugu, ati: “Abadipomate bacu bakunze guhurira New York, London na Geneva, ibyo ntacyo bintwaye, ariko twabikora mu bundi buryo”.

Yongeraho ko “Igihe kigeze kuri Afurika n’ibihugu biri mu Nyanja ya Caribbean mu gufatanya mu buryo bwihuse kandi burambye, binyuze mu miryango duhuriramo ndetse no hagati y’ibihugu”.

Yashimangiye ko “Nk’u Rwanda, turajwe ishinga no gukorana na Jamaica mu buryo bwimbitse, tugasangira ubunararibonye mu bucuruzi n’ishoramari, kimwe n’ubumwe bw’igihugu ndetse no guteza imbere abaturage”.

Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Jamaica umaze gutera imbere kuva watangizwa mu 1998, ashimira Perezida Kagame witabiriye ubutumire bwe.

Yongeyeho ati: “Turizera ko ibihe tuzamarana bitazibagirana”.

Uyu muyobozi yashimangiye ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ruri mu murongo wa Guverinoma ayoboye wo guteza imbere imikoranire na Afurika.

Ati: “Turizera gukomeza kubaka umubano wacu mu bijyanye n’intego za Guverinoma nyoboye yo gukomeza imikoranire n’Umugabane wa Afurika”.

Holness yashimye zimwe muri gahunda z’iterambere ziri mu Rwanda nk’Umuganda, n’uburyo rukora ubuvugizi mu bijyanye no kurengera ibidukikije, ingingo y’ingenzi cyane muri Jamaica nka kimwe mu bihugu bizagirwaho ingaruka zikomeye n’ihindagurika ry’ibihe, mu gihe Isi itagira icyo ikora mu guhangana n’iki kibazo.

Byitezwe ko amazi y’inyanja aziyongera asatira inkombe, ibi bikajyana n’imiyaga izarushaho kuba myinshi kuri icyo Kirwa, imyuzure n’amapfa nabyo bikaba byitezwe mu myaka iri imbere, ari nayo mpamvu Jamaica iri mu bihugu bihangayikishijwe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere kurusha ibindi.

Uyu muyobozi kandi yashimye uburyo u Rwanda ruteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya, rukanashyigikira uburinganire mu nzego zose, ingingo yavuze ko akeneye kuzigiraho mu miyoborere y’igihugu cye.

Yahishuye kandi ko Jamaica yifuza guteza imbere imikoranire n’u Rwanda binyuze mu nzego zirimo umuco n’ikoranabuhanga.

Ati: “Binyuze mu mikoranire yacu, tuzagira amahirwe yo guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo umuco, ikoranabuhanga, urwego rw’ubuzima, ubukerarugendo n’imikino”.

Yongeyeho ati: “Turifuza guteza imbere imibanire ishingiye ku bukungu binyuze mu kongera ubucuruzi ndetse n’ishoramari, cyane cyane mu bijyanye na ‘logistics’, ibyanya by’inganda, ubuhinzi n’ibikorwa by’inganda”.

Umuyobozi w’Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi, Mark Golding yashimiye imiyoborere ya Perezida Kagame “Watumye u Rwanda ruba urugero rw’uburyo ubuyobozi bwiza bushobora gutanga umusaruro mwiza”.

Yongeyeho ati: “Turagushimira uruhare wagize mu kubaka amahoro n’ubumwe mu bihugu bya Afurika… uruzinduko rwawe rwaduhaye izindi mbaraga z’ibyo dushobora kugeraho mu bibazo byinshi dufite”.

Byitezwe ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rurangira kuri uyu wa Gatanu, aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, mu gihe ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje, bazagirana ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo n’uruhande rwa Jamaica.

Byitezwe kandi ko hazasinywa amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye, mbere y’uko Perezida Kagame azasoza uruzinduko rwe rwa mbere akoreye muri icyo gihugu.

Perezida Kagame kandi yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *