Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ibihugu byose by’Isi bikwiye kwitegura ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara yo muri Ukraine.
Zelensky yavuze ko impamvu ashobora gukoresha izi ntwaro ari uko adahangayikishijwe n’ubuzima bw’abanya-Ukraine.
Ati: “Si njye njye nyine, Isi yose, ibihugu byose bikwiye kugira impungenge, bishobora kuba impamo. Intwaro z’ubumara bashobora kuzikora kuko ko kuri bo ubuzima bw’abantu nta gaciro bufite”.
“Ntidukwiye kugira ubwoba ahubwo dukwiye kubyitegura ariko si ikibazo cya Ukraine gusa, ahubwo ntekereza ko kireba isi yose”.
U Burusiya bwamaganye Amerika iri kohereza intwaro muri Ukraine
U Burusiya muri iki Cyumweru bwamaganye ku mugaragaro ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo kohereza intwaro muri Ukraine, bwihanangiriza iki gihugu ko kizahura n’ingaruka mu gihe ubu bufasha budahagaze.
Ubutumwa bwoherejwe mu ntangirio z’iki Cyumweru mu gihe Amerika yiteguraga gutangaza ko igiye kohereza muri Ukraine indi nkunga mu bya gisirikare ifite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari.
Amerika bwa mbere yari yiyemeje gutanga ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru muri Ukraine birimo kajugujugu 11, imbunda zihanitse (18 155 mm Howitzer) n’indege zitagira abapilote zigera kuri 300 Switchblade drones).
Abakomando b’u Bwongereza bari kwigisha Abanya-Ukraine gukoresha intwaro iki gihugu cyabahaye
Ingabo zo mu mutwe udasanzwe mu gisirikare cy’u Bwongereza, byavuzwe ko ziri gutanga imyitozo aho zigisha iza Ukraine gukoresha intwaro (anti-tank) u Bwongereza bwahaye iki gihugu.
Abasirikare b’u Bwongereza batangiye gutoza ingabo za Ukraine ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara nk’uko abayobozi b’ingabo za Ukraine babibwiye Times kuri uyu wa Gatanu.
Abatanga ayo mahugurwa babanje kuva muri Ukraine muri Gashyantare ubwo ibihugu bigize NATO byateganyaga ko hashobora kubaho ibitero by’u Burusiya.
Abongereza kuri ubu basubiyeyo kwigisha abo muri iki gihugu uko intwaro za NLAW (Next generation Light Anti-tank Weapon) zatanzwe n’iki gihugu mu Murwa Mukuru, Kyiv.
Abasirikare 3000 ba Ukraine bamaze kugwa mu bitero by’u Burusiya
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko abasirikare b’iki gihugu bari hagati ya 2500 na 3000 bamaze kwicwa uhereye igihe intambara yatangiriye naho abagera ku bihumbi 10 bakomeretse.
Ku bijyanye n’imibare y’abasivile bagizweho ingaruka n’iyi ntambara, ntacyo Zelensky yavuze.
Ku ruhande rw’u Burusiya, yavuze ko hishwe abasirikare bari hagati y’ibihumbi 19 na 20 mu gihe u Burusiya ubwabwo mu kwezi gushize bwavuze ko abasirikare babwo bapfuye ari 1351 na 3825 bakomeretse.
Ibirindiro by’Ingabo za Amerika muri Syria byatewe
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko ibitero biherutse gukomeretsa abasirikare bacyo bane muri Syria bitatewe hakoreshejwe intwaro ziremereye ahubwo byakomotse ku ntwaro ziturika zatezwe imbere mu kigo.
Ibi ngo bishobora kuba byarakozwe n’umuntu umwe cyangwa benshi mu bubiko bw’amasasu, kuri ubu hakaba hari gukorwa iperereza ryimbitse.
Urwego rushinzwe ibikorwa by’igisirikare cya Amerika (Combined Joint Task Force Inherent Resolve (CJTF-OIR), rwatangaje kuri uyu wa Gatanu ko icyari cyafashwe nk’igitero kiziguye gishobora kuba cyarabaye bikozwe ku bwende n’abateze ibiturika bagambiriye ubwogero n’ububiko bw’amasasu imbere mu kigo.
CJTF-OIR bwa mbere yari yatangaje ko iturika ryabaye inshuro ebyiri ryangije inyubako ebyiri kuri Green Village ku wa 7 Mata kandi ko abasirikare bane bakomeretse byoroshye bashobora kuba baranagize ihungabana.
Uru rwego rwashyizweho ngo ruyobore ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State muri Syria na Irak, kuri ubu rukurikirana abasirikare amagana ba Amerika mu Burasirazuba bwa Syria.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ