Ubusanzwe umunsi mukuru wa pasika ni umunsi abizera baba bibuka urupfu n’izuka bya Yezu Kristu, wizihizwa cyane mu idini ya gikristu ariko by’umwihariko aba katolika, aba anglikani ndetse naba protestanti.
Mu bihugu byinshi bya afrika nibo bazwiho kwizihiza uwo munsi kuburyo bukomeye cyane.
Uyu munsi wa pasika bitewe n’agaciro gakomeye ufite, utangira hakiri kare cyane kuko utangirana n’igisibo kimara iminsi 40, ariko bigakomera cyane iyo bigeze mu cyumweru gitagatifu gitangira ari kuwa kane mutagatifu kugeza ku cyumweru pasika ibaye.
Mu bihugu byinshi rero usanga hari n’abategura ibirori bisa neza nk’ibivugwa muri bibiliya bijyanye na pasika.
Hari n’abajya kure bagategura ibikorwa byose byakorewe yezu birimo gukubitwa no kubambwa ku musaraba ndetse ibi birakorwa cyane mu bihugu bya Africa.
Ku wa gatanu mutagatifu wa pasika ya 2022 rero, mu gihugu cya Nigeria abanyeshuri bo muri kaminuza ya Clariantian nabo bari bakoze ibikorwa byo kwitegura pasika.
Aha ninaho umwe mu banyeshuri yiyemeje kubambwa ku musaraba ariko akaza kuhatakariza ubuzima muri icyo gikorwa.
Ubwo yituraga hasi, abari aho bose batekereje ko nabyo aribyateguwe nyamara nyirubwite yari ari gupfa, byatumye rero ntacyo bakora cyo kumutabara dore ko batigeze bakeka ko amerewe nabi byo gupfa.
Uyu munyeshuri utatangajwe izina ngo akimara kwitura hasi hashize akanya atangira kuvirirana amaraso nyamara bitangaza benshi kuko nta gikomere na kimwe yari afite.
Bikekwa ko ubwo yari amanitse ku musaraba imwe mu mitsi itwara amaraso mu mubiri yaturitse ariko we ntabimenye, ibi rero byaje kumuviramo urupfu kuwa gatanu mutagatifu, ndetse birangira pasika yizihizaga atabarutse atayiriye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.