U Burusiya bwahishuye Imigambi mibisha u Burayi na Amerika bifitiye Abanyafurika

U Burusiya bwasabye abayobozi ba Afurika kwamagana u Burayi na Amerika, bubishinja kugambirira kwicisha inzara uyu mugabane binyuze mu bihano bishingiye ku ntambara yo muri Ukraine.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Senateri Andrey Klimov, Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Federation Council, ifatwa nka Sena. Yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu.

Klimov w’imyaka 68 y’amavuko uri mu nteko ishinga amategeko kuva mu 1999, yavuze ko amakimbirane yo muri Ukraine adakwiye gufatwa nk’ari hagati y’u Burusiya na Ukraine cyangwa hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Aya ni amakimbirane ari hagati y’uburengerazuba bw’isi bwayatangije ndetse n’u Burusiya, ahubwo arimo kwifashisha ubutaka bwa Ukraine”.

U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare, nyuma y’igihe kirekire ngo icyo gihugu ari isibaniro ry’ibikorwa byo kurwanya u Burusiya bya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Klimov yavuze ko Volodymyr Zelensky ari we wazambije umubano n’u Burusiya, aha rugari ibikorwa by’abagendera ku mahame y’Aba-Nazi.

Muri Gashyantare 2022 mu nama ya Munich yiga ku mutekano ngo “yateye ubwoba u Burusiya, ko Ukraine yiteguye gusesa amasezerano yose ayibuza kugira missile za kirimbuzi”.

Byongeye, ngo u Burusiya bwari bufite amakuru ko muri Ukraine hari laboratwari zirimo gutunganyirizwamo ibinyabutabire kandi zigenzurwa na Amerika.

Muri icyo gihe ngo Ukraine yari ikomeje gushaka uko yinjira mu ihuriro ry’umutekano rya Amerika n’Abanyaburayi, NATO.

Ibyo bikorwa ngo ntibyari bibangamiye u Burusiya gusa, ahubwo byari binateye inkeke ku isi yose.

U Burusiya ngo bwari bufite ububasha bwo kwirwanaho, n’uburenganzira bwo gukoresha imbaraga za kirimbuzi (nucléaire).

Gusa ngo ntibwakoresha izo ngufu, uretse Amerika yazikoresheje ku mijyi ya Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani.

Klimov yakomeje ati: “Ndagira ngo mbibutse ko 95% by’ubushobozi bwa nucleaire ku isi bufitwe n’ibihugu bibiri. Ibyo ni Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya”.

“Mu bijyanye na za missiles nabyo ni uko. Dufite missiles zifite ikoranabuhanga rya hypersonic rikoreshwa, Abanyamerika ntaryo bafite ku buryo badashobora kujya mu ntambara n’u Burusiya”.

Ni yo mpamvu ngo Amerika irimo gukoresha amayeri yo kohereza intwaro muri Ukraine.

U Burayi bubangamiye Afurika

Intambara ya Ukraine ikomeje guteza ibibazo by’ibiribwa hirya no hino ku isi, cyane cyane nk’ingano, inyongeramusaruro n’ibindi byavaga mu Burusiya na Ukraine byahenze ku isoko.

U Burayi na Amerika ngo byafunze inzira zatumaga bigera muri Afurika bikoresheje uburyo bubiri.

Ku ruhande rumwe, u Burayi bwakomanyirije amato n’indi mizigo ivuye mu Burusiya ku byambu byabwo n’izindi nzira.

Klimov yakomeje ati: “Nta kibazo kiri ku bagenzi mu Bushinwa, kuko ho dufite umupaka wenda kureshya na kilometero 3000”.

Ubumwe bw’u Burayi ngo bwafunze ziriya nzira kubera ko “bwakomeje imyumvire ya gikoloni”.

Mu gihe ngo ibiribwa bwanyuzwa ku mupaka w’iburasirazuba bw’u Burusiya, ngo byazagera muri Afurika ibiciro byabo nta wabyigondera.

Ku rundi ruhande, ibihano byafatiwe amabanki yo mu Burusiya byagize izindi ngaruka nyinshi ku bucuruzi bukorwa mu madolari ya Amerika n’amayero.

U Burusiya burimo kureba uko mu bucuruzi bwajya bwishyurwa muri Russian Ruble, ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu.

Klimov yakomeje ati: “Ubu niba ushaka kwishyura u Burusiya mu mayero cyangwa idolari ugura ingano, ntabwo twabasha kuyabona”.

“Ayo mafaranga afungirwa muri banki zo mu Burayi, bityo ni ngombwa ko guverinoma zanyu zamagana ibyo byemezo kuko ntabwo ari twe bigambiriye, ahubwo ni mwe bigambiriye”. Aho yavugaga ibihugu byo muri Afurika.

Yavuze ko igitutu byashyira kuri Amerika n’u Burayi gikwiye kuba kiri hejuru cyane, kubera ko nabo nta mpuhwe bibafitiye.

Yakomeje ati: “Hari gahunda yo kwicisha abantu inzara kuko icyo bashaka ni uko, kandi birigaragaza, habaho inzara mu bihugu bya Afurika, ikaba yaba intangiriro ya politiki zo kwanga u Burusiya. Bashaka gutandukanya Afurika n’u Burusiya”.

Igitutu ku badashyigikiye Amerika n’u Burayi

Mu gihe ashinja u Burayi gushaka kwicisha inzara Abanyafurika, Andrey Klimov yanavuze ko ibihugu bitemera ibyo u Burayi na Amerika barimo gukora birimo gushyirwaho igitutu.

Gusa ngo u Burusiya bwiteguye gushyigikira buri wese uzahaguruka akarwanira ukuri.

Yakomeje ati: “Afurika ikwiye kumva ko u Burusiya butigeze buba umukoloni muri Afurika, ahubwo bwakomeje gushyigikira no gufasha ibihugu bya Afurika kandi buzakomeza gushyigikira uyu mugabane”.

Yavuze ko u Burusiya burimo gutegura inama izaba mu mpera z’uyu mwaka igahuza abayobozi ba Afurika ndetse ikitabirwa na Perezida Putin. Izaba ijyanye na gahunda z’u Burusiya na Afurika.

Ibikorwa muri Ukraine bizahagarikwa vuba

Klimov yavuze ko nubwo u Burusiya birimo kurwana muri Ukraine, butayanga kuko inganda zaho zirimo gukoresha gaz iva mu Burusiya.

Imijyi ya Kyiv, Kharkiv n’indi ngo irimo gukoresha ingufu ziva mu Burusiya cyangwa mu duce bugenzura.

Ati: “Icyo dukora ni ugusenya ibigo bya gisirikare birimo gukoreshwa mu kurasa ku duce tw’u Burusiya. Ni ho hantu dushaka gusenya”.

Yakomeje ati: “Kugeza ubu umupira ufitwe na Guverinoma ya Ukraine, ariko ikibazo ni uko Guverinoma ya Ukraine na Perezida wayo batigenga, bagendera ku mabwiriza ava London na Washington, bafite ubwoba bwo kutabikurikiza”.

Yanagereranyije Perezida Zelensky nk’umunyarwenya cyangwa umuhanzi w’ikinamico, “uri kugendera ku mirongo (script) yanditswe na Amerika”.

Yakomeje ati: “Ibi bikorwa bidasanzwe mu gihe cya vuba bizahagarikwa, ntabwo dufite intego yo kubikora igihe kirekire”.

“Ubwo tuzaba tumaze kugira Ukraine igihugu kidateye amakenga u Burusiya n’Isi yose, ibikorwa bya gisirikare bizahagarikwa. Reka mbisubiremo, ni vuba cyane”.

Gusa yavuze ko igihe cyose Amerika, u Bwongereza n’ibindi bihugu bikomeje guha intwaro Ukraine, birimo kwenyegeza ikibazo bishaka ko kizamara imyaka myinshi.

Nyamara ngo nibyo birimo guhura n’ingaruka zikomeye kuko u Burusiya nta kibazo cy’izamuka ry’ibiciro bufite nk’iririmo kuba ahandi.

Ni ibibazo kandi ngo bishobora guteza ikibazo cy’impunzi n’abimukira kitigeze kibaho mu Burayi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *