U Burusiya bwiyemeje kongera ibitero i Kyiv mu kwihimura, U Budage bufatira ubwato bunini ku Isi

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, yatangaje ko iki gihugu kigiye gukaza ibitero ku Mujyi wa Kyiv byihimura ku byagabwe ku butaka bw’u Burusiya.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho u Burusiya bushinje Ukraine kugaba ibitero ku mupaka wabwo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya rivuga ko ibitero ku Mujyi wa Kyiv bigiye kongerwa mu gusubiza iby’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Burusiya.

Iyi minisiteri yatangaje ko yagabye igitero ku ngabo za Ukraine hafi y’Umujyi wa Kyiv. Ni igitero cyagabwe mu masaha y’umugoroba ku wa Kane.

Ni mu gihe kandi CIA yashinje u Burusiya umugambi wo gukoresha intwaro kirimbuzi

Umuyobozi Mukuru wa CIA, William Burns, ku wa Kane w’iki Cyumweru yatangaje ko Perezida w’u Burusiya ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine cyane ko igihugu cye gikomeje guhura n’imbogamizi zirimo kuba intambara itagenda nk’uko cyari cyiteze.

Yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiriye kumva ko Putin adashobora gukoresha izo ntwaro cyane ko igihugu cye kiri guhura n’ibizazane.

Yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibimenyetso bifatika by’uko u Burusiya bwaba bwaramaze kohereza izo ntwaro muri Ukraine.

Mu yandi makuru, U Budage bwafatiriye bumwe mu bwato bunini ku Isi bw’umuherwe w’Umurusiya, Alisher Usmanov, nka kimwe mu bihano bireba Moscow kubera intambara yashojwe muri Ukraine.

Ubwo bwato bureshya na metero 156 bivugwa ko bufite agaciro ka miliyoni 600$. Kuva mu Ukwakira umwaka ushize, bwari i Hamburg mu Budage.

Hari hashize igihe inzego z’u Budage zishaka gufatira ubwo bwato ariko ntabwo byahise bishyirwa mu bikorwa kuko hatari hakanogejwe inzira z’amategeko zituma gufatwa kwabwo bititwa ko binyuranyije n’amategeko.

U Budage bwashakaga kureba neza koko niba Sosiyete ibwanditseho ifitanye isano na Alisher Usmanov, baza gusanga ariko biri kuko ari iya mushiki we.

Mu 2021 byatangajwe ko Usmanov wahoze ari umunyamigabane muri Arsenal, ari umuntu wa gatandatu ukize mu Bwongereza.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *