Iby’ingenzi byitezwe mu ruzinduko rw’amateka rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda

Mbere yo kurira indege yerekeza mu Rwanda ikaba yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yizeye ko mu masaha make ari imbere u Rwanda n’u Bufaransa bitangira kwandika amateka ku ipaji nshya itandukanye n’izanditsweho amateka mu myaka yashize.

Mbere yo guhaguruka yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Mbere yo guhaguruka nerekeza i Kigali hari ikintu kimwe nakwemeza: Mu masaha ari imbere tugiye kwandika ipaji nshya y’umubano hagati yacu n’u Rwanda n’Afurika.”

Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda muri uyu mwaka rubonwa nk’intambwe ikomeye itewe nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi bitangiye urugendo rwo guharanira kwandika amateka mashya.

Abakurikiranira hafi imibanire y’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize, basanga uru ruzinduko ari ikimenyetso gikomeye gishimangira ubutwari bwe, n’ubushake afite mu gushyigikira ububanyi n’amahanga budashingiye ku myumvire ya mpatsibihugu yaranze u Bufaransa mu bihe byshize.

Bavuga ko uyu muyobozi yifuje kugendera mu kuri ku ruhare Igihugu cye cyagize mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifite igisobanuro cyimbitse mu mateka y’u Bufaransa ubwabwo kuko bwemera intege nke bwagize mu bihugu by’Afurika bwageragezaga kwigarurira mu myaka yo hambere.

Akoze uru ruzinduko mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kubakwa mu nzego zinyuranye uhereye ku butwererane mu bya Politiki, mu by’ubukungu ndetse n’umuco n’amateka.

Mu birebana n’ishoramari n’ubukungu, mu mwaka ushize kompanyi zo mu bufaransa zashoye imari ifite agaciro k’asaga miliyari 6.5 mu Rwanda (miliyoni 6.8 z’amadolari y’Amerika).

Bolloré, ni ikigo mpuzamahanga cyashinzwe n’Umufaransa Vincent Bolloré, kimaze imyaka 200 kikaba gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu bihugu bisaga 150 ku Isi.

Kuva mu 1965 iki kigo gikorera mu Rwanda, kuri ubu abakozi basaga 200 bagifitemo akazi.

Umuyobozi w’iki kigo mu Rwanda no mu Burundi, Nkubito Roger, yabwiye RBA ko ishoramari ryacyo ryakomeje kwaguka mu 2020, biturutse ku bunararibonye iki kigo kimaze kugira ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Umwaka ushize twari kuri miliyali 74 z’ibikorwa twagiye dukora.”

Igihugu cy’Ubufaransa kiri mu bihugu 10 by’isi byashoye imari mu Rwanda mu mwaka ushize, aho cyakoze ishoramari rya miliyoni 6.8 z’amadolari, kikaba kandi ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo mu Burayi byashoye imari mu Rwanda uwo mwaka, aho Ubwongereza bwashoye miliyoni 28.5 z’amadolari, Suwede miliyoni 12.1 n’Ubuholandi bwashoye miliyoni 5.4 z’amadolari.

Kamaraba Illuminée, ukuriye ihuriro ry’abize mu gihugu cy’Ubufaransa akaba anakuriye ishami ryo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri RAB, ashimangira ko ibyo u Rwanda rwohereza mu Burayi binagera mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse hanakomeje imikoranire yo kwamamaza ikawa y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Yagize ati “Ubona ko igihingwa cy’ikawa ari kimwe mu bikunzwe mu Bufaransa, hagiye habaho amasezerano biciye mu ikipe ya PSG mu bijyanye no kwamamaza u Rwanda hakanyobwa ikawa y’u Rwanda. Dufite n’imbuto zijya ku mugabane w’i Burayi nk’amatunda, imineke n’’ibindi, ibyo tubasha kugezayo bigira umwanya mu burayi no mu Bufaransa kandi birakunzwe.”

Abari mu ishoramari ry’Abafaransa bizeye ko uru ruzinduko rukubiyemo andi mahirwe mashya mu ishoramari, cyane ko hari itsinda ry’abashoramari baherekeje Perezida Macron.

Nkubito Roger yakomeje agira ati: “Mu myaka itatu ibigo bitatu byarafunguwe, birimo Canal Plus, Olympia ku Irebero na Canal Box icuruza internet. Urabona ko na Logistics hano mu gace kahariwe inganda iri shoramari rizarangira ritwaye miliyoni 15 z’amadolari.”

“Ibyo byose bikozwe mu myaka itatu kubera ibiganiro byabaye hagati y’Umuyobozi wa Bolloré na Perezida w’u Rwanda. Iyo ibiganiro nk’ibi bikomeza kubaho n’imikoranire myiza hari icyo bitwungura, kuko ikigo cya Bolloré muri Afurika kihashora miliyoni hagati ya 400 na 600 z’ama-Euro.”

Muri rusange umwaka ushize ishoramari ryakorewe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari, umugabane wa Aziya wakoze mu Rwanda ishoramari rya miliyoni 341.5 z’amadolari bingana na 26.2%, iry’Uburayi ryari ku gaciro ka miliyoni 247.7 z’amadolari ni ukuvuga 19%, Amerika ya Ruguru zari miliyoni 212 bingana na 16.3%, naho iryakozwe na sosiyete z’imbere mu gihugu ryari ku gaciro ka miliyoni 354.6 z’amadolari bingana na 27.2% k’ishoramari ryose.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *