Ijoro ribara uwariraye: Imbwirwaruhame y’amateka ya Perezida Macron yunamira Abatutsi bazize Jenoside

 “Ijoro ribara uwariraye”, ni amagambo abanziriza imbwirwaruhame Perezida w’u Bufaransa yagejeje ku Banyarwanda n’Isi yose azirikana uruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo mbwirwaruhame yari yitezwe na benshi kuri uyu wa Kane, aho Macron abaye Perezida w’u Bufaransa wa mbere utanze ubutumwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu mbwirwaruhame yahinduwe mu Kinyarwanda, Perezida Macron yagize ati:

“Ijoro ribara uwariraye”, ni aya magambo y’amatirano akomeye kandi afite agaciro, asobanura neza ibikubiye kuri uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Kubara ijoro

Aya magambo atera uguceceka tudashobora gusobanura. Uguceceka kwimbitse kw’abarenga miliyoni y’abagore, abagabo n’abana, batakiriho ngo babare inkuru y’iryo curaburindi ryabagwiririye, ayo masaha Isi yose yacecetse.

Atubwira iby’inzirakarengane zashatse ubuhungiro zikabubura, zahungiye mu mashyamba cyangwa mu bishanga, zirukaga zitagira ishyikizo, zitagira icyizere. Uguhigwa guhoraho kwakorwaga buri gitondo buri gicamunsi, ibikorwa by’ubugome byisubiragamo.

Adufasha kumva ijwi rya ba bantu baguye mu maboko y’abanzi bakicwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo badataka, rimwe na rimwe bagira ngo abo bakunda, umubyeyi, umwana cyangwa inshuti bakomeze guhunga, kugeza umwuka wabo wa nyuma uheze. Ayo majwi yaracecetse igihe uruhuri rw’indirimo z’abahuje umugambi wo kwica, mu mvugo iyobya bise “gukora” rwumvikanaga mu gitondo.

Aka gace, aha ku Gisozi, kabasubiza byose bagerageje kubambura: isura, amateka, urwibutso, ibyifuzo, inzozi by’umwihariko inkomoko yabo, izina- amazina yose yanditswe, rimwe ku rindi ubudacogora, ku ibuye ry’urwibutso rw’ibihe byose.

Ayo magambo kandi adufasha kumva amajwi y’abafite ibikomere batewe n’iryo joro. Abafite ibikomere byinshi kandi bikiri bibisi byo kuba baranyuze muri iryo joro n’ubu bakaba bakiriho. Ubwo bubabare tutigeze dutegera amatwi mbere, mu gihe byabaga ndetse na nyuma yaho, aho ni ho bibera bibi kurushaho.

Abarokotse, abagizwe imfubyi, mu buhamya bwabo, ubutwari, agaciro ni ho tubasha kumvira ko icy’ingenzi atari umubare cyangwa amagambo, ahubwo ari agaciro k’ubuzima bwabo butabona ikibusimbura.

Ni amagambo avuga ku bwicanyi bufite izina: Jenoside. Ntabwo ita agaciro mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kuko irebana n’ubuzima, n’izo nzozi zose, bwaburijwemo inshuro zisaga miliyoni.

Jenoside ntigereranywa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Igira inkomoko, igira amateka, irihariye. Jenoside igira abo yibasira. Icyo abicanyi bari bafite mu mutwe ni ubwicanyi gusa, gutsemba Abatutsi bose. Abagabo, abagore ababyeyi babo n’abana babo. Ubwo bubata bw’ubwicanyi bwakuruye abantu bose bashakaga kubuhagarika ariko Jenoside ntiyigeze ihusha intego.

Jenoside ituruka kure. Irategurwa. Ibanza kwigarurira roho za bamwe buhoro buhoro, igamije gutsemba abandi. Ifite inkomoko mu nkuru mpimbano zifashishwa mu gushaka gutegeka abandi zigirwa nk’ibihamya bishingiye ku bifatika.

Jenoside ihabwa intebe mu iterabwoba rihoraho, amacakubiri, kwirukana abantu ku butaka bwabo. Nyuma yaho yigaragariza mu rwango rweruye n’imikorere igamije gutsemba bamwe.

Jenoside ntisibangana. Ihoraho kandi ntigira iherezo. Nta muntu ubaho nyuma ya Jenoside, abana na yo uko abishoboye.

Mu Rwanda bavuga ko inyoni zitaririmba tariki ya 7 Mata kubera ko zibizi. Ni ah’abantu kureka guceceka ndetse ni mu izina ry’ubuzima tugomba kuvuga, kuvuga ibintu mu mazina yabyo no kwibuka.

Abicanyi bahigaga mu bishanga, mu misozi, mu nsengero b’ahandi ntibari mu izina ry’u Bufaransa. U Bufaransa ntibwifatanyije na bo. Amaraso yamenetse ntiyambuye icyubahiro intwaro ndetse n’ibiganza by’abasirikare babwo biboneye n’amaso yabo ako gahomamunwa, batekereje ku nkomere bakabura aho basuka amarira yabo.

Ariko nanone u Bufaransa bufite uruhare, amateka n’inshingano za Politiki mu Rwanda. Bufite umukoro wo guhangana n’amateka no kuzirikana uruhare rw’umubabaro bwateje Abanyarwanda buha icyicaro guceceka no kutagaragaza ukuri igihe kinini.

Igihe bwijandikaga mu makimbirane butari bufitemo uruhare guhera mu 1990, u Bufaransa ntibwamenye kumva ijwi ry’ababuburiraga, cyangwa se bwiyumvagamo ububasha bw’umurengera bwatumye butekereza ko bwahagarika ibikorwa bibi kurusha ibindi.

U Bufaransa ntibwumvise ko, nubwo bwashakaga guhagarika amakimbirane cyangwa intambara mu karere, bwari bukiri ku ruhande rwa Leta yateguye ikanakora Jenoside. Mu kwirengagiza umuburo w’indorerezi w’ibyagaragaraga, u Bufaransa bwafashe inshingano ziremereye mu rusobe rw’ibibazo byarangiye nabi, nubwo bwashakaga ku byirinda.

I Arusha muri Kanama 1993, u Bufaransa bwizeraga ko ku ruhande rw’Abanyafurika bwazanye amahoro. Abayobozi, abadipolomate, bahakoreye bizeraga ko ubworoherane no gusangira ubutegetsi byahawe ikaze. Imbaraga bwashyizemo ni izo gushimwa kandi ni iz’ubutwari, ariko zashyizwe ku ruhande n’imiyoborere yimakaje Jenoside itarashakaga kuvangirwa, ahubwo igamije kugera ku ntego zayo z’ubunyamaswa.

Muri Mata 1994, ubwo abicanyi batangiraga ibyo bitaga “akazi”, umuryango mpuzamahanga wafashe hafi amezi atatu, amezi atatu atarangira, mbere yo kugira icyo ukora. Twese twatereranye ibihumbi by’inzirakarengane muri ayo mage.

Bukeye bw’aho, mu gihe abayobozi b’u Bufaransa bari bamaze kubona ukuri n’ubutwari bwo kuba bayita Jenoside, u Bufaransa ntibwabashije kugaragaza ingaruka zikwiye yagize.

Kuva ubwo, imyaka 27 y’ugutandukana kubabaje irahise. Imyaka makumyabiri n’irindwi yo kutumvikana, yo gushaka kongera kwihuza kuvuye ku mutima ariko ntibikunde. Imyaka 27 y’ububabare ku bantu amateka yabo yakomeje kuvangirwa n’ibiyagoreka.

Mu kwifatanya namwe nciye bugufi, iruhande rwanyu, uyu munsi, naje kugaragaza ko tuzirikana uburemere bw’uruhare twagize. Ni ugukomeza umurimo w’ubumenyi n’ukuri byemezwa gusa n’imirimo itoroshye y’abahanga mu mateka n’abashakashatsi.

Ni mu gushyigikira ikinyejana gishya cy’abashakashatsi bafunguye icyerekezo gishya cy’ubumenyi. Mu kwizera ko, ku bufatanye n’u Bufaransa, abagize uruhare muri iki gihe cy’amateka y’u Rwanda bazagera aho bagafungura inyandiko zose zashyinguwe.

Kuzirikana ibyo byahise, ni no gukurikirana umurimo w’ubutabera, twiyemeza ko ntawukekwaho ibyaha bya Jenoside wacika ubutabera.

Kuzirikana aya mateka, uruhare rwacu, ni igikorwa tudakeneye guhemberwa. Ni inshingano dufite ubwacu ku bwacu. Ni umwenda dufitiye inzirakarengane nyuma y’igihe kinini ducecetse. Ni impano ku bakiriho dushobora kugabanyiriza ububabare baramutse babyemeye.

Uru rugendo rwo kuzirikana imyenda n’impano byacu, rutanga icyizere cyo kuva muri rya joro tukongera kujyana. Muri uru rugendo, ababaye muri iryo joro ni bo bashobora kubabarira, kuduha impano yo kubabarira.

Ndibuka, Ndibuka.

Ndashaka kwizeza urubyiruko rw’u Rwanda ko kongera guhuza bikunda. Ntacyo dusibye ku mateka yacu, haracyari amahirwe y’ubufatanye bushingiye ku bwubahane, ubwumvikane, burimo guhuza ndetse buri wese afitemo uruhare, hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’u rw’u Bufaransa.

Ni ubusabe ntangiye hano ku Gisozi. Ni cyo cyubahiro nifuza guha abo twibuka, abagomwe ahazaza kandi tugomba kuhabubakira.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *