Iby’ingenzi utamenye ku bitwaro biremereye bya Gepard u Budage bugiye kohereza muri Ukraine

Tariki ya 26 Mata 2022 ubwo Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Christine Lambrecht, yahuriraga mu nama ku birindiro bya Ramstein n’abahagarariye ibihugu bya NATO n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Jens Stolenberg, yatangaje ko igihugu cye giteganya guha Ukraine ibifaru 50 bya Gepard ‘bivuguruye’ bikumira ibitero by’indege.

Muri iyi nama yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buri gihugu muri 40 byayitabiriye byiyemeje gufasha Ukraine uko gishobojwe, u Bwongereza bwo bwemera ko gutanga umusanzu w’intwaro w’ibifaru bya Stormer HVM (High Velocity Missile) na byo bikumira ibitero by’indege.

Kuri uyu wa 28 Mata, abagize inteko ishinga amategeko y’u Budage bemeje bidasubirwaho ko ibifaru 50 bya Gepard bisanzwe bikorwa n’uruganda rwa KMW (Krauss-Maffei Wegmann) bigomba koherezwa muri Ukraine kugira ngo ibyifashishe mu rugamba ihanganyemo n’ingabo z’u Burusiya zayishojeho ibitero guhera mu mezi abiri ashize.

Ikitaremezwa ni igihe ibi bifaru bigomba kohererezwa muri Ukraine, na ho guverinoma y’u Budage yamaze kwemezwa ko gahunda itazahinduka, kuko yanatangaje ko yatangiye gutoza ingabo z’iki gihugu kizazakira ku buryo zikoreshwa.

Ibifaru bya Flugabwehrkanonenpanzer Gepard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babyita ‘Cheetah’ gusa ni umwihariko w’u Budage kuko ari ho honyine bikorerwa.

Nk’uko uruganda KMW rubisobanura, F. Gepard ni igifaru cyitabazwa ikirere uko cyaba kimeze kose (mu mvura, ku izuba no mu rubura), kigakumira ibitero biturutse ku butaka no mu kirere.

Iki gifaru gifite ikoranabuhanga ryo gushakisha (search radar) rifite ubushobozi bwo gutahura umwanzi uri mu bilometero bigera kuri 15, kandi kikarasa igipimo kiri mu ntera y’ibilometero 6.

Gepard kandi ifite ubushobozi bwo kubika ingufu z’umuriro w’amashanyarazi wa kilowati (kw) 618.9, ikaba yabasha kugenda intera y’ibilometero 550 ku rugamba itarashiramo amavuta (fuel).

KMW iti: “Iki gifaru ni cyiza mu guhangana n’ibitero by’indege, kirasa cyifashishije imbunda zacyo ebyiri za 35mm. Cyakwifashishwa mu gukumira ibitero by’indege, misile ziyoborwa na ‘remote’, roketi n’indege zigezweho zitagira abapilote.”

U Budage bwatangiye gukoresha ibi bifaru mu myaka y’1970 bimaze imyaka irenga 10 bikorewe muri uru ruganda. Guhera mu mpera z’2010 bwahagaritse kubikoresha, bubisimbuza ibya Wiesel 2 Ozelot bikorwa n’uruganda Rheinmetall AG. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko bivugururwa mbere yo koherezwa muri Ukraine.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *