Abimukira babiri binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajyanye Guverinoma y’iki gihugu mu nkiko mu rwego rwo kurwanya gahunda yo kubimurira mu Rwanda.
Abareze Guverinoma y’u Bwongereza barimo umugabo wageze muri iki gihugu muri Gashyantare avuye muri Eritrea ndetse n’umunya-Iran wahageze muri Werurwe.
Bombi bararwanya amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono ku wa 14 Mata hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, azatuma u Rwanda rwakira abimukira babarirwa mu bihumbi binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo butemewe.
Aya masezerano ateganya ko abimukira bazakirwa n’u Rwanda batazatuzwa mu nkambi, ahubwo ko bazahabwa ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo.
The Times yavuze ko indi impamvu bariya bimukira biyambaje ubutabera ari ukugira ngo batazahanwa mu gihe byaba bibaye ngombwa ko basubizwa mu bihugu bakomokamo.
Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Ikigo cya Instalaw gitanga serivisi z’amategeko gitanga ikirego mu rukiko cyamagana ariya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Uriya munya-Eritrea na mugenzi we w’umunya-Iran ni bo bimukira ba mbere batanze ikirego barwanya ariya masezerano.
U Rwanda rwijeje umutekano usesuye abimukira bazava mu Bwongereza
Amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza akomeje kuvugisha abantu benshi by’umwihariko abari mu mahanga batigeze bagera mu Rwanda ariko baruzi kubera amateka yarwo n’ibigenda biruvugwaho mu itangazamakuru ryaba ari irikora kinyamwuga n’irikora kubera izindi nyungu.
Nyuma y’ubufatanye bwatangiye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, hakomeje gucicikana amakuru mu bitangazamakuru n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe barwanya icyo gitekerezo kitaranashyirwa mu bikorwa mu gihe abandi bavuga ko ari intambwe ishimishije yo gutangira urugendo rushya aho ibihugu bifatanya mu kurandura ikibazo cy’ubwimukira butubahirije amategeko buhinduka n’icyuho cy’ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, ubwicanyi, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Abisanga muri ibi bibazo usanga ahanini biganjemo urubyiruko rwabuze amahirwe atandukanye arufasha mu mibereho mu bihugu rukomokamo.
Mu gihe hari bamwe bahise bashidikanya ku bushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira mu buryo bwizewe ibihumbi by’abimukira byitezwe kwakirwa mu byumweru biri imbere, Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko yiteguye kubakirana urugwiro, bagatangira kubona amahirwe menshi batigeze babona ahandi hose banyuze, ndetse ababyifuza bakaba bashobora kuzabona n’amahirwe yo gutura.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yaboneyeho gusaba abagishidikanya ku bushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira impunzi ko bakwiye kwiyizira gusura iki gihugu cyateye intambwe ishimishije mu kwiyubaka mu myaka 28 ishize, cyane ko ibikivugwaho akenshi biba bihabanye n’ukuri.
Mu Kiganiro n’Ikinyamakuru cyo mu bwongereza GB News Makolo yagize ati: “Zimwe muri raporo zitangwa ku Rwanda ntizifite aho zihurira n’ukuri ari Amerika n’u Bwongereza bifite ababihagarariye hano i Kigali, kandi bo barabyibonera. Umuntu wese uza mu Rwanda ntashobora kubura amahirwe yo kwibonera n’amaso ye intambwe ishimishije iki gihugu cyateye”.
Yavuze ko ku birebana no kwakira abimukira, impunzi n’abasaba ubuhungiro, u Rwanda ruri mu bihugu byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kwita ku mpunzi kandi runafite politiki na gahunda byihariye byo kwita ku mpunzi no guharanira ko uburenganzira bwazo bwubahirizwa mu Gihugu.
Yatanze ingero z’uburyo u Rwanda kuri ubu rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro basaga 130,000 kandi bose babayeho mu mutuzo ari na ko bahabwa amahirwe atandukanye abahindurira ubuzima akanabafasha kubana no gukorana n’Abandi Banyarwanda muri gahunda zitandukanye.
Mu bacumbikiwe mu Rwanda harimo abimukira b’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya kuva mu mwaka wa 2019, aho abasaga 700 muri bo bamaze kubona ibihugu byemera kubakira, kuri ubu bakaba babayeho batekanye nyuma yo kuba mu Gihugu by’agateganyo.
Makolo ati: “Mu 2019, u Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere cyakiriye abimukira baturutse muri Libya, dufite abasaga 700 banyuze hano kandi twakoranye na UNHCR. Twizera ko iyi gahunda nshya izabera akabarore ibindi bihugu kandi twakora byinshi dufatanyije”.
U Rwanda ntirukora ivangura iryo ari ryo ryose
Abajijwe niba Leta y’u Rwanda izemera kwakira abatiganyi, Yolande Makolo yashimangiye ko u Rwanda ruzakira impunzi rudashingiye ku ivangura ry’uburyo ubwo ari bwo bwose.
Ati: “U Rwanda ntiruvangura haba mu mategeko cyangwa politiki cyangwa imikorere ku bijyanye n’amahitamo ya muntu mu birebana n’ibitsina. Ntiduhana ubutinganyi, kandi iki ni cyo gihugu kiza ku mwanya w’inyuma mu birebana n’ivangura kubera ko ibyagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi byari ivangura ryakorewe itsinda rimwe ry’abantu”.
Yakomeje yizeza ko buri wese mu bazakirwa azitabwaho kandi buri wese azaba afite ububasha bwo kugera kuri serivisi z’ubutabera zizajyana no kubona andi mahirwe mu burezi, ubuzima, ubukungu n’izindi.
Gahunda zose zizakorwa zizaba zikurikiza amasezerano agenga impunzi kandi birasa nk’uko bigenda mu bindi bihugu byinshi bitandukanye.
“[…] Ariko kuri twe ntacyo bitwaye kuba baba ari abashaka ubuhungiro cyangwa ari abimukira bakeneye kubona amahirwe mashya, kuko twizera ko mu Isi igendera ku murongo, abantu bakwiye kubaho bafite agaciro kandi bakabona amahirwe aho baba bari hose. Niba bashaka kuba impunzi cyangwa abimukira bakeneye amahirwe y’imibereho bazaza babane natwe igihe bazaba babishaka. Nta yandi masuzuma azakorwa twe turimo guhereza abantu amahirwe yo kubana na twe hano, baba ari impunzi cyangwa abimukira ni cyo ubufatanye buvuga”.
Yanahamije kandi ko muri ubu bufatanye harimo no guha abazakirwa amahirwe yagutse yo guhitamo kuba basubira mu bihugu bakomokamo bakoroherezwa kubona ibisabwa byose ngo basubireyo, cyangwa se bakaba bashobora kujya no mu bindi bihugu byo ku yindi migabane bizaba byemera kubakira nk’uko bigenda ku baturuka muri Libya bagacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera.
Hagati aho, Abanyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe na yo biyunze ku banyamahanga bagendera ku binyoma bihimbwa ku Rwanda bakomeje guhabwa inkwenene mu kurwanya ubu bufatanye kuko ibitekerezo byabo bisa nk’ibishimangira iby’ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwavugaga ko Igihugu cyuzuye ku buryo kidashobora no kwakira abacyo bahunze akarengane bifuza gutahuka.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%