Ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’amashuri yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 4000 Frw yari ahawe n’umunyeshuri

Umugabo w’imyaka 58 ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’amashuri rwa Gikaya mu Karere ka Kayonza, yafatiwe mu cyuho ari kwakira ruswa ingana 4000 Frw yari ahawe n’umwana w’umunyeshuri kugira ngo amwemerere ikigo.

Yafatiwe mu cyuho kuri uyu wa Kane tariki ya 28 mu Mudugudu wa Kinkoronko mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama, mu Karere ka Kayonza.

Amakuru aturuka kuri iki kigo avuga ko uyu muyobozi yasabye kandi yakira amafaranga y’indonke angana n’ibihumbi 4000 Frw y’umunyeshuri w’imyaka 15 kugira ngo amwemerere kwiga kuri iki kigo.

Ni amafaranga yakaga umwana wari waravuye mu ishuri aho yari amaze ibihembwe bibiri atiga, agiye kwaka ishuri ku kindi kigo kugira ngo arisubiremo undi amwaka amafaranga 4000 Frw ngo yemererwe kugaruka kwiga.

Uwo mwana ngo yahise abimenyesha ababyeyi be nabo babimenyesha ubuyobozi bukurikiranye busanga ni ruswa yamwakaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamirama, Nkurunziza Pascal, yabwiye IGIHE ducyesha aya makuru ko koko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ingana n’ibihumbi bine.

Yagize ati: “Uwo mugabo koko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 4000 Frw, yari ayahawe n’umunyeshuri kugira ngo amwemerera kwiga mu kigo afitemo inshingano”.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Gikaya yahise atabwa muri yombi na RIB ikaba ngo inakomeje iperereza no mu bindi byaha.

Amakuru akomeza avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo yakira amafaranga muri icyi kigo ngo kuko asanzwe ashukashuka abanyeshuri bakamuha amafaranga y’amakarita y’ishuri n’andi menshi.

Mu minsi ishize ngo yakiriye amafaranga y’imyenda y’abanyeshuri 28 angana n’ibihumbi 296 500 Frw ntibayihabwa gusa we ngo yemeye ko abamuhaye amafaranga ari abanyeshuri 12 nubwo nayo atayatanze yemera ko yayariye.

Hari n’undi mubyeyi ngo yaririye amafaranga amubeshya ko umwana we agiye kumushakira umushinga umurihirira byose ngo akaba abyemera ndetse akanabisabira imbabazi.

Kuri ubu uyu mugabo yahise atabwa muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirama mu gihe iperereza rigikomeje.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *