Igihugu cya 1 cyo muri Afurika cyakomye mu nkokora Ukraine kiburizamo umugambi wa Perezida Zelensky mu ntambara n’u Burusiya

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal yatangaje ko itangazo rya ambasade ya Ukraine rihamagarira abakorerabushake n’abacancuro kwiyandikisha kujya kurwanya Uburusiya ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko.

Iryo tangazo ryashyizwe kuri Facebook kuwa kane risaba amazina, e-mail, n’uburambe runaka mu by’igisirikare ryashyizwe kuri page Facebook ya ambasade ya Ukraine i Dakar.

Iryo tangazo risaba “abanyamahanga” bifuza kujya “gufasha” Ukraine mu ntambara irimo kwiyandikisha, kandi ntiryarebaga abanya-Senegal gusa ahubwo n’abo muri Côte d’Ivoire, Guinée, n’ibindi byo muri ako karere.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal yatangaje ko gushakisha abakorerabushake, n’abacancuro b’intambara, bitemewe kandi bihanwa n’itegeko.

Yurii Pyvovarov, ambasaderi wa Ukraine i Dakar yahamagajwe n’iyo minisiteri gutanga ibisobanuro kuri iryo tangazo.

Nyuma yo kugenzura ibijyanye n’amategeko abigenda, ambasaderi yasabwe gukuraho iryo tangazo, nk’uko iyo minisiteri ibivuga.

Senegal iri mu bihugu 17 bya Africa byatoye ko ntaho bihagaze ku mwanzuro wo kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine no kubushyira mu kato muri diplomasi y’isi.

Ku cyumweru, Perezida Zelensky wa Ukraine yavuze ko bari gushyiraho uburyo bwo kwakira abanyamahanga bashaka kujya gufasha icyo gihugu.

Volodymyr Zelensky kandi yashyizeho itegeko ribuza abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 guhunga, mu gihe Igihugu cye gikomeje guhangana n’ibitero karundura cyagabweho n’u Burusiya.

Ibi bibaye nyuma y’uko Igisirikare cya Ukraine gitangiye gutsindwa mu duce tw’ingenzi hirya no hino mu gihugu, aho bitangazwa ko nubwo hari abasirikare bahagije, umubare ukenewe ushobora kwiyongera na cyane ko byitezwe ko iyi ntambara izatwara ubuzima bw’abasirikare n’abasivili benshi.

Perezida Zelensky yatangaje ko ari mu ba mbere bari guhigwa n’Ingabo z’u Burusiya, ndetse amakuru akavuga ko yagiriwe inama na Amerika yo guhungira mu Mujyi wa Lviv uri mu birometero 50 uvuye muri Pologne, gusa nta kimenyetso cyemeza ko uyu mugabo ari kwitegura guhunga.

Ikibazo cy’ubuhunzi kizaterwa n’iyi ntambara gishobora kuba kiri ku rwego ruhambaye cyane kuko amakuru avuga ko abarenga miliyoni eshanu bashobora guhunga, ndetse Amerika ikaba yohereje izindi ngabo muri Pologne zigera ku bihumbi birindwi kugira ngo zizagire uruhare mu bikorwa byo gufasha izo mpunzi.

Ntabwo haratangazwa uburyo Igisirikare cya Ukraine kizakira abagabo n’abasore bifuza kwinjira mu gisirikare muri ibi bihe by’intambara, ariko abaturage benshi bari bamaze igihe bitoza gukoresha intwaro n’ ku buryo iki gikorwa gishobora kutazagorana cyane.

Zelensky yagize ati: “Umuntu wese Iburayi no ku isi, ushaka kuza mu ngabo zacu yaza agahagararana n’abanya-Ukraine mu kurwanya abaduteye”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *