Umutoza ukomeye cyane uheruka gutsinda Real Madrid muri Champions League yageze ku rugamba yiteguye kurwanirira Ukraine

Umutoza witwa Yuriy Vernydub utoza FC Sheriff yatsinze Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino w’amatsinda ya UEFA Champions League wabaye muri Nzeri 2021, yatangaje ko adatewe ubwoba n’igisirikare cy’u Burusiya ahubwo yiteguye kurwanirira igihugu cye.

Mu cyumweru gishize, uyu mutoza yari kumwe n’Ikipe ye muri Portugal mu irushanwa rya Europa League nyuma yo kumanuka kwa FC Sheriff yabaye iya gatatu muri Champions League ariko ku wa Gatandatu yerekeje muri Ukraine nyuma y’iminsi mike intambara itangiye.

Yuriy Vernydub yavuze ko nubwo benshi bari guhunga ariko we atabikozwa ahubwo yiteguye kurwana.

Ati: “Abantu twari kumwe ba hafi bagerageje kumbuza, umugore wanjye, abana banjye n’abuzukuru. Narashikamye kandi ndashimira umugore wanjye kunshyigikira”.

“Ariko azi imico yanjye, iyo mfashe umwanzuro ntabwo nisubira. Rero nafashe umwanzuro kandi byose bizagenda neza”.

Ubu Yuriy ayobowe n’abayobozi b’ingabo, kandi yiteguye gukoresha intwaro kugira ngo arengere Ukraine mu gihe bibaye ngombwa.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko bari guhabwa amabwiriza y’uko bitwara, yemeza ko igihe icyo ari cyo cyose bahabwa itegeko biteguye kurwana.

Ati: “Bamwe mu bakinnyi banjye barampamagaye ndetse banyoherereza ubutumwa bwo kunshyigikira”.

“Ruhago ni bwo buzima bwanjye, ndizera neza ko iyi ntambara itazamara igihe kirekire, tuzatsinda kandi nzasubira mu kazi kanjye”.

Sheriff Tiraspol itozwa na Yuriy Vernydub izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye Sfintul Gheorghe mu mukino wa Shampiyona ya Moldova.

Kugeza ubu, abagera kuri miliyoni bamaze guhunga bava muri Ukraine kuva ibitero by’u Burusiya bitangiye mu cyumweru gishize. Abantu babarirwa mu magana barishwe abandi barakomereka.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Abanyarwanda 71 muri 85 babaga muri Ukraine bashoboye guhunga intambara iri kuberayo, bajya mu bihugu by’ibituranyi; Hongrie na Pologne.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Taarifa, yavuze ko mu Banyarwanda 14 basigaye muri Ukraine nta n’umwe uragira icyo aba, ati: “Dukurikirana amakuru yabo.”

Ku bamaze guhunga by’umwihariko abari muri Pologne, Mukuralinda yavuze ko hari gutegurwa ukuntu bacyurwa mu Rwanda.

Ati: “Biri kuganirwaho hagati ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’imiryango y’abari muri Ukraine. Turaza kubamenyesha umwanzuro bidatinze”.

“Ariko gahunda ni uko abari Pologne bose baza mu Rwanda”.

Ibiganiro byo kubacyura mu Rwanda bijyanye n’uko abo Pologne yakiriye, yemeye kubacumbikira gusa mu gihe cy’iminsi 15.

Iyi ntambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022. Imirwano ikomereje mu bice bitandukanye by’igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Yuriy Vernydub (hagati) yiteguye kurwanirira Ukraine ihanganye n’u Burusiya
Yuriy Vernydub asanzwe atoza Sheriff Tiraspol yatsinze Real Madrid muri Champions League

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *