Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko umupilote wacyo wiswe ’Umuzimu wa Kiev’ wavugwagaho guhanura indege z’intambara z’u Burusiya zirenga 40 nta wigeze abaho.
Iki gisirikare cyatangaje ibi nyuma y’uko bitangajwe y’uko Major Stepan Tarabalka wo mu ngabo zirwanira mu kirere za Ukraine waguye mu mirwano n’Ingabo z’u Burusiya yaba ari we wamamaye nk’umuzimu wa Kiev.
Uyu mupilote wari wariswe ’Umuzimu wa Kiev’ yatangiye kuvugwa cyane ku munsi wa mbere w’intambara y’u Burusiya na Ukraine, nyuma yo guhanura indege esheshatu z’u Burusiya mu munsi umwe.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Twitter uyu mugabo yavuzwe imyato biratinda, gusa bamwe bakavuga ko akabirizwa kubera ibisa nk’ibitangaza yavugwagaho gukora.
Icyo gihe kuri Twitter hakwirakwijwe ifoto y’umupilote wambaye imyambaro ya gisirikare n’amadarubindi, gusa nta wabashije kubona isura ye.
Byavugwaga ko uriya mupilote yari amaze guhanura indege zisaga 40 z’igisirikare cy’u Burusiya.
Igisirikare cya Ukraine mu butumwa giheruka kunyuza ku rubuga rwa Facebook, cyavuze ko Umuzimu wa Kiev ari “intwari idasanzwe yahimbwe n’abanya-Ukraine ubwabo”.
Iki gisirikare cyemeje ko Tarabalka yari umupilote wacyo wapfuye ku wa 13 Werurwe, gusa kivuga ko atari we muzimu wa Kiev.
Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere mu bundi butumwa bwo zanyujije ku rubuga rwa Twitter, zavuze ko “amakuru yerekeye urupfu rw’umuzimu wa Kiev atari ukuri”.
“Umuzimu wa Kiev ni muzima, ahuriza hamwe umwuka rusange w’abapilote bafite ubumenyi buhanitse ba Brigade y’indege iri kurinda Ukraine”.
Mbere y’iminsi ibiri ngo umupilote wari wiswe ’Umuzimu wa Kiev’ yicwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine yari yashyize hanze ifoto ye ari mu ndege.
Iyi foto yari iherekejwe n’amagambo aburira Ingabo z’u Burusiya ko uwazizengereje agiye kuzigarukira.
Nyuma yo gupfa Guverinoma ya Ukraine yamugeneye umudari uruta iyindi mu gihugu ndetse anashyirwa mu ntwari za kiriya gihugu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%