FDLR yongeye kurota ku manywa y’ihangu: Yiyemeje ku mugaragaro gutaha mu Rwanda irwana kandi ikarufata

Umunyarwanda ni we wagize ati: “uwanze kumvira Se na Nyina yumvira ijeri”, bibiliya na yo isongamo igira iti: “Nta neza y’umunyabyaha”. Bisa nk’ibyakurikiranye umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu mutwe umaze imyaka 22 uvuga ko wifuza gufata u Rwanda ariko ibi bisa no kwibwira ko umuntu yagera ku ijuru n’amaguru kuko muri iyi myaka yose uyu mutwe warashegeshwe bikabije.

Kuri ubu, FDLR yongeye kurota ku manywa y’ihangu: Yiyemeje ku mugaragaro gutaha mu Rwanda irwana kandi ikarufata

Byatangajwe n’Umugaba Mukuru w’umutwe wa FDLR, Gen. Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega mu ijambo yagejeje ku nteko yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 FDLR-FOCA imaze ishinzwe, aho yavuze ko igihe kigeze ngo FDLR yongere igaragaze ko ikiriho kandi igifite ingufu bityo ikaba yataha mu Rwanda.

Gusa abasesenguzi bavuga ko bisa nko guca umugani ku manywa kuko uyu mutwe udafite imbaraga na mba.

Ibi birori byabereye mu cycaro gikuru cya FOCA kiri ahitwa i Paris mu gace k’ikirunga cya Nyamuragira gaherereye muri Gurupoma ya Tongo, muri Teritwari ya Rutschuro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nkuko amakuru ya Rwandatribune abitangaza.

Aya makuru akomeza avuga ko ibi birori byitabiriwe n’abasilikare bakomeye bo ku rwego rwa Majoro, Koloneri ni aba Jenerali bo muri uyu mutwe w’iterabwoba.

Aha twavuga nka Gen. Manzi Mutunzi, Gen. Kimenyi Nyembo, Gen. Busogo na Gen Gakwerere usanzwe ari umunyamabanga mu biro bya FOCA.

Ibi birori bikaba byabagiwemo inka 20 zikomoka mu nka 150, FDLR iherutse kwiba aborozi b’ahitwa mu Bwiza.

Ibi birori kandi byajemo abandi batumirwa b’abakongomani bakuriye imitwe yitwaje intwaro isanzwe ifitanye ubucuti na FDLR.

Aba barimo Gen. Dominique ukuriye Umutwe wa Mai Mai CMC na Col. Jenvier na we usanzwe ufite Umutwe w’aba mai mai bo mu bwoko bw’abahutu b’abanyekongo ukorera mu bice bya Rugali, uyu mutwe nawo ukaba usanzwe ari umufatanyabikorwa wa FDLR.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori, Gen. Omega yasabye abarwanyi ba FDLR ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kongera gukanguka bagashaka uko basubira iwabo mu Rwanda.

Yagize ati: “Iyi Congo mureba si iyacu, ni Igihugu cy’abandi, iwacu ni mu Rwanda”.

Abasesenguzi mu bya Politiki basanga Gen. Omega kuvuga kuriya ari nko kwisama wasandaye kuko ibitarashobotse ko FDLR ifata igihugu ifite abasilikare 12 000 b’abasore bari bagifite imbaraga n’umubare mwinshi w’abarwanyi ubwo yitwaga ALIR, ubu bitashaboka isigaranye abarwanyi batarenga ibihumbi 3,5 kandi muri iki gihe aba ofisiye benshi akaba ari abasaza.

Ikindi abasesenguzi bavuga ni uburyo abayobozi b’uyu mutwe bakomeje gusesagura amafaranga ngo bari mu minsi mikuru idafite gahunda.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 FDLR imaze ishinzwe, bibaye hasize icyumweru FDLR ivuye mu bindi birori bya Pasika n’amasakaramentu.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *