Reba Indagu n’ibimenyetso byerekeza Gen Muhoozi Kainerugaba ku ntebe isumba izindi muri Uganda asimbuye Se Museveni

Ibimenyetso no kuraguza umutwe kwa benshi, biraca amarenga ko umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana intebe isumba izindi mu gihugu cya Uganda, bikaba byitezwe ko iyi ntebe iba mu nyubako ya “State House” i Entebbe azayigeraho asimbuye se ugeze mu zabukuru.

Uhereye ku buryo umuhungu wa Perezida Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagiye azamurwa mu ntera akaba umuyobozi w’umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida (PPU), waje gusimbuzwa uwa SFC (Special Forces Command) hamwe n’izindi nshingano yagiye ahabwa, biragaragara ko hari izindi zikomeye yari arimo ategurirwa.

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ni umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.

Umushinga ukomeye wa Muhoozi wo gusimbura Se ku butegetsi wongeye guca amarenga mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko nk’uko inkuru ya The Monitor ibivuga.

Mu gihugu cya Uganda, imyaka irenga 20 ishize abatavuga rumwe n’ubutegetsi banuganuga umugambi wa Perezida Museveni yacuze afatanyije n’inkoramutima za NRM wo kuzasigira ubutegetsi umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ni inkuru zavuzwe kenshi binyuze mu cyiswe “Umushinga wa Muhoozi” cyangwa “Muhoozi Project”.

Ibyavuzwe kuri Muhoozi Project twagiye tubigarukaho mu nkuru zacu zatambutse yaba ku bihuha byavugaga ko ugerageje kuyikoma mu nkokora wese yavanwaga mu nzira, cyangwa agacecekeshwa mu bundi buryo.

Uyu munsi tuje kurebera hamwe ibimenyetso bigaragara nk’aho ari simusiga bishya bishyira Gen Muhoozi intebe isumba izindi iteganijwe guhatanirwa mu mwaka 2026.

Gutumbagiza Muhoozi mu buryo bwa hutihuti

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yinjiye mu ngabo mu mwaka 1999. Nyuma yagiye azamurwa mu ntera byihuse biturutse ku myitozo inyuranye n’amasomo ya gisirikare yagiye akora hanze y’igihugu yoherejwe na Se umubyara akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, Gen Museveni Tibuhaburwa.

Mu mwaka 2000, Muhoozi wari urangije amasomo mu ishuri rya Royal Military Academy Sand Hurst, mu Bwongereza yahise azamurwa byihuse mu gisirikare.

Ukuzamurwa kwe ni ko kwatumye inkoramutima za Perezida Museveni banarwananye urugamba rw’Ishyamba zirimo, Gen David Sejusa alias Tinyefuza na Col Dr Kiiza Besigye batangira kwigumura.

Kuva ubwo byabaye nk’ibigenda gake kugeza mu mwaka 2011, Muhoozi aherewe ipeti rya Colonel.

Mu mwaka 2012, Col Muhoozi yahise ajya kwihugura mu ishuri rya Gisirikare rya South African National Defence College , akihava muri uwo mwaka yahise azamurwa agirwa Brg General.

Mu mwaka 2013 kugeza 2014, Bgd Gen Kainerugaba ni umwe mu basirikare ba UPDF boherejwe i Juba muri Sudani y’Epfo guhosha imidugararo yari itewe no gusubiranamo kw’abagize uruhande rwa Rieck Mashar wari uhanganye na Perezida Salva Kir bari barafatanyije kwigumura kuri Sudani ya Ruguru.

Mu Mwaka 2017, Muhoozi yahawe ipeti rya Major General, anahita ahabwa inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida Museveni mu bya Operasiyo zidasanzwe.

Mu mwaka 2019, Muhoozi yagizwe Lt General, bidatinze mu mwaka 2021 ahabwa kuyobora ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) ari nawo mwanya akiriho kugeza magingo aya.

Kuba Museveni yariyenzaga ku Rwanda yari iturufu yakinnye yinjiza Muhoozi ku buryo bwa Burundu muri Politiki!

Kuva mu mwaka 2019, Perezida Museveni abinyujije mu rwego rw’ubutasi bwa Gisirikare rwayoborwaga na Maj Gen Abel Kandiho bivugwa ko ari we watangaga amabwiriza yo gutoteza Abanyarwanda no kubica urubozo.

Bivugwa ko ibi ngo yabikoraga agamije kurakaza u Rwanda kugira ngo rufunge imipaka ku bushake kandi ari umushinga wateguwe igihe kinini.

Gufungwa imipaka y’u Rwanda byabaye icyuho gikomeye mu bucuruzi bwa Uganda kuko u Rwanda rwari isoko ryiza ku bicuruzwa biva muri Uganda.

Nyuma yaho u Rwanda rufungiye imipaka yarwo na Uganda biturutse ku mpamvu y’ihohoterwa ry’Abanyarwanda bajyaga muri Uganda, hagiye hahura amatsinda menshi agamije gukemura ikibazo bibura icyo bitanga, kugeza ubwo Museveni yohereje Gen Muhoozi nk’intumwa ye igomba kumuhuza na Perezida Kagame.

Ibi byaje gutanga umusaruro kuko nyuma y’uruzinduko rwa mbere Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda ibihugu byombi byafashe umwanzuro wo gufungura umupaka wa Gatuna ubihuza.

Iki gikorwa cyabaye kuwa 31 Mutarama 2022, cyongeye igikundiro n’ubwamamare bwa Kainerugaba haba mu baturage ba Uganda no mu Rwanda.

Museveni ku ruhande rwe ngo yaciye amarenga ku bijyanye n’ahazaza asa n’uburira umuhungu we, avuga ko badahuje imico ku bijyanye no kurwanya ruswa.

Amagambo ya Museveni yahawe igisobanuro cy’uko afite umugambi wo kuva ku butegetsi agaharira umuhungu we, akaba yaratungaga agatoki Muhoozi uyoboye umutwe w’ingabo zirwanira ku butaka ko mu gisirikare harimo ruswa.

Muri Uganda havutse icyiswe Team MK gifatwa nk’icyahawe inshingano zo kwamamaza Gen Muhoozi!

Itsinda ryiswe irya Muhoozi Kainerugaba”Team MK” rigizwe ahanini n’urubyiruko rw’ishyaka National Resistance Movement (NRM) rya Perezida Museveni.

Ni itsinda rikunze kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyamabaga, aho bakoze Hash Tag bise MK The Next President, cyangwa MK niwe perezida ukurikira. MK ni impine z’amazina ya Muhoozi Kainerugaba, akaba ariko kabyiniriro urubyiruko rumwita.

Uru rubyiruko, ni narwo rwari rwahawe inshingano zo gutegura ibirori by’isabukuru ya Muhoozi byabereye ku kibuga cya Lugogo kuwa 23 Gicurasi 2023.

Binavugwa ko muri uru rubyiruko bivugwa ko rukuriwe n’Inshuti ya Muhoozi magara, Andrew Mwenda ariryo azagenda akuramo abazayoborana nawe igihe azaba amaze kugera ku butegetsi.

Kwigaragaza neza muri Dipolomasi y’ibihugu bituranyi

Gen Muhoozi abifashijwemo na Se Museveni, yakomeje kugenda yubaka umubano udasanzwe na bamwe mu bayobozi bo mu karere, by’umwihariko Perezida Uhuru Kenya yita “Mukuru we” na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame afata nka Sewabo.

Isabukuru yatwaye ibya mirenge igaca agahigo k’imyaka 4

Kuwa 24 Ubwo Muhoozi yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse, byabaye imbarutso yo kwigarurira igikundiro cyinshi.

Ni isabukuru yatumiwemo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame waherukaga muri Uganda mu myaka 4 ishize. Perezida Kagame yashimye Muhoozi wamutumiye ndetse anamubwira ko Umujenarali mwiza adatsinda intambara gusa, ahubwo atsindira amahoro.

Abatavugarumwe n’ubutegstsi bwa Uganda, Brimo Robert Kyagulanyi na Gen Mugisha Muntu, bemeje ko bi biroi by’isabukuru ya Muhoozi byabaye imurika ry’umushinga wa Muhoozi, ndetse ngo byaciye amarenga ko ariwe wateguriwe kuyobora Uganda mu minsi iri imbere.

Ibyo Muhoozi we ubwe yitangarije aca amarenga ko ashaka kuyobora Uganda

Mu butumwa yanditse kuwa 5 Werurwe 2022 ku rubuga rwe rwa Twitter, Gen Kainerugaba yavuze ko akiri umwana se [Perezida Museveni] yajyaga amubwira ko azagera ikirenge mucye igihe cyose azaba yiyemeje kubabazwa kubw’abaturage ba Uganda.

Yagize ati: ”Data [Perezida Museveni] yambwiraga nkiri umwana ko kugirango mbe umugabo w’igitangaza  nkawe ngomba kubanza kwiyemeza kubabara kubw’abaturage ba Uganda nkuko nawe byamugendekeye! Igihe kirageze ngo abanya-Uganda bemeze niba koko narateye ikirenge mucye”.

Gen Muhoozi ukunze kwiyita impirimbanyi y’impinduramatwara, nanone yigeze gutangaza ko abantu bamwanga ngo bakwiye kumenya ko Uganda ari igihugu cy’umuryangho we kandi ngo bagomba guha agaciro urukundo bafitiwe n’abaturage aba Uganda. Ni amagambo yatangaje nyuma y’isabukuru ye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi we ubwe yemeje bidasubirwaho ko ateganya kwinjira muri Politiki mu minsi ya Vuba.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: ”Abanzi baraturwanyije, barantutse, gusa na n’ubu ntibiyumvisha ko igihugu ari icyacu. Vuba aha ikipe yacu Team MK iratangaza gahunda ya Politiki tugiye kugenderaho”.

Twibutse ko, Manda ya 6 Perezida Museveni arimo ni iyanyuma yemererwa n’itegeko nshinga rya Uganda. Ikaba izasozwa mu mwaka 2026 ari naho hategeganijwe amatora.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *