‘Igisirikare cyacu ubu gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma’ – Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze amagambo akomeye mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu mugoroba aho yavuze ko “igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma”. 

Mu kwiyamamaza kwe, Tshisekedi yagiye agaruka ku ntambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cye ashinja ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Ibyo u Rwanda ruhakana. 

Tariki 08 z’uku kwezi, ari kwiyamamariza mu mujyi wa Bukavu, Tshisekedi yagereranyije Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Adolph Hitler wategekaga Ubudage mu ntambara ya II y’isi. 

Ibi umuvugizi wa leta y’u Rwanda yabyise “ubushotoranyi bugaragara kandi bweruye”, kugeza ubu ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruravuga kubyo yatangaje uyu munsi. 

Uyu munsi ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse mu murwa mukuru Kinshasa, Tshisekedi yavuze amagambo akomeye nanone yibasira u Rwanda, arimo n’igitutsi. 

Yagize ati: “Isasu rya mbere ry’abo ba…(igitutsi) nirigwa kuri Congo, cyangwa agace ka mbere bazafata, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.” 

Yongeraho ati: “…ntimugire ubwoba, igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma…Kagame [perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton (Felix Tshisekedi).” 

Tshisekedi yavuze aya magambo mu gihe abategetsi bakuru mu Rwanda bari mu gikorwa cyo gutangiza uruganda rukora inkingo za malaria n’igituntu i Kigali rw’ikigo BioNTech cyo mu Budage kizwiho ko cyakoze rumwe mu nkingo za Covid-19. 

Amagambo ya Tshisekedi asobanuye iki? 

Intambara yo mu burasirazuba bwa DR Congo, ubu imaze iminsi icyenda mu gahenge kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kinshasa iyishinja ubutegetsi bw’u Rwanda ko aribwo buri inyuma y’umutwe wa M23 ubu ugenzura ibice binini bya teritwari za Masisi na Rutshuru z’Intara ya Kivu ya Ruguru. 

Ubusanzwe henshi ku isi, abanyapolitike bari kwiyamaza bashaka gutorwa amagambo yabo afatira ku bibazo nyamukuru biba bihanze igihugu. Bakizeza kubikemura nibatorwa. 

Amagambo arimo gukabya no kurenza igipimo cy’ibisanzwe si mashya mu kwiyamamaza kw’abanyapolitike iyo bari gusaba amajwi. Ntibitangaje ko Tshisekedi yiyamamaza avuga uko azatsinda intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cye, gusa amagambo akoresha ntavugwaho rumwe hose. 

Mu gihe abamushyigikiye bishimira imvugo ze bigaragara, abasesenguzi batandukanye bavuze ko amagambo aheruka gukoresha agereranya mugenzi we Paul Kagame na Hitler yarimo “kutigengesera mu mvugo”, nk’uko umwe yabyanditse ku rubuga X. 

Amagambo y’uyu munsi ashobora guhuhura ibintu byari bisanzwe byifashe nabi hagati ya Kigali na Kinshasa kuko yari agizwe n’imvugo yo guhembera intambara. 

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku magambo yavuzwe na Tshisekedi kuri uyu wa mbere. 

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri DR Congo birarangira saa sita z’ijoro ryo kuru uyu wa mbere mu gihe amatora ateganyijwe kuwa gatatu. 

BBC 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *