Urupfu rwa Mutuyimana Afisa w’imyaka 25 y’amavuko wishwe n’abagizi ba nabi rwashenguye imitima ya benshi

Mutuyimana Afisa w’imyaka 25 y’amavuko wacuruzaga amayinite, yasanzwe yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana. 

Ibi byabaye ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, bibera mu Murenge wa Mukingo, Akagari  ka Cyerekezo, Umudugudu wa Gasharu,mu Karere ka Nyanza. 

Amakuru ducyesha UMUSEKE avuga ko yabuze ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, umuryango we ukomeza kumushakisha ariko aza kuboneka ku wa Gatandatu yishwe n’abantu bataramenyekana. 

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Nyanza, KAJYAMBERE Patrick, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko ubugenzacyaha buri gukora iperereza kuri urwo rupfu. 

Ati “Byarabaye,umwana w’umukobwa w’imyaka 25, basanze yapfuye, bisaba ko inzego zose zibikurikirana z’ubugenzacyaha. Kuwa Gatandatu mu gitondo nibwo umurambo w’umwana wabonetse ku ibaraza.” 

Akomeza agira ati “Biracyari mu iperereza ntabwo turamenya icyo yaba yarazize,ikigaragara cyo ni uko yitabye Imana,igisigaye ni ukemenya icyo ubugenzacyaha buzaba bwabonye.” 

KAJYAMBERE yasabye ko mu gihe babuze umuntu bahita bamenyesha ubuyobozi kare kugira ngo ashakishwe. 

Umurambo wa nyakwigendera wabanje gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Kacyiru I Kigali, mbere yuko hafatwa icyemezo cyo kumushyingura. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *