Igisubizo cya Amb. Karega ku bashinja u Rwanda kubaka agace k’Abahima n’Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ambasaderi Karega Vincent yatangaje ko nta rwego na rumwe rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwigeze rugaragaza u Rwanda nk’igihugu cy’umwanzi, ahubwo ko ari ibintu bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bihe bitandukanye, abiganjemo Abanye-Congo bagiye bashyira mu majwi u Rwanda, bamwe bavuga ko rugira uruhare mu guhangabanya umutekano w’iki gihugu kiri mu Burengerazuba bwarwo.

Aya magambo aherekezwa no kugaragaza ko u Rwanda ruri muri RDC ndetse rucukura amabuye y’agaciro y’iki gihugu akaba ariyo yarukijije.

Ibi birego ariko u Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi ruvuga ko nta shingiro bifite ahubwo bikabirizwa n’abafite izindi nyungu.

Amb. Karega mu kiganiro aheruka kugirana na Congo Media Libre, yatanze umucyo kuri bimwe mu bibazo byibazwa mu mubano w’ibihugu byombi.

Yabajijwe ibibazo birimo icyubahiro cyahawe Perezida Paul Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko mu Mujyi wa Goma muri RDC, ku wa 26 Kamena 2021.

Amb. Karega yavuze ko iteka mu bikorwa byose nk’ibyo, habaho imihango yo kwakira abashyitsi ku buryo na we [Perezida Kagame] yakiriwe n’ingabo.

Yagize ati: “Sinzi niba abo bantu bavuga barashakaga ko adahabwa icyo cyubahiro n’ingabo akavuga ati ‘simbishaka’ […] ngira ngo n’iyo bagiye kwinjira mu biro, umushyitsi ni we uhabwa ikaze akinjira mbere. Ni ibintu bikorwa no mu Rwanda. Iyo Perezida Tshisekedi aje mu Rwanda, akingurirwa umuryango akinjira mbere, akagenzura ingabo”.

Ambasaderi Vincent Karega yavuze ko niba hari abaturage b’Abanye-Congo baguye mu Ntambara y’i Kisangani yashyamiranyije u Rwanda na Uganda, RDC ariyo ikwiriye gushyira icyo kibazo ku meza kikaganirwaho.

Ati: “Congo yagishyira ku meza y’ibiganiro kandi ndatekereza ko hari urubanza rwabaye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwarangiye Uganda iciwe miliyari 10 $ kubera ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bwabayeho”.

Amb Karega yavuze ko yasomye Raporo yitiriwe Mapping ishinja u Rwanda ibyaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ngo ntaho yabonyemo ingingo ivuga ko rwishe abaturage b’iki gihugu cy’igituranyi.

Ingingo yitwa “Balkanization” y’uko u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bimwe bya RDC ntijya isiba muri politiki y’ibihugu byombi muri iki gihe. Byanateje umwuka mubi nyuma yo kuzamurwa n’abanyapolitiki n’abandi Banye-congo bumvikanisha ko u Rwanda rutabifuriza ineza.

Bagaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo gukora igisa n’agace k’Abahima n’Abatutsi muri RDC.

Ambasaderi Karega yabajije umunyamakuru niba yumva ko mu by’ukuri uwo mugambi witirirwa u Rwanda ushoboka, agaragaza ko ari ibintu bidafite ishingiro.

Ati: “U Rwanda nta baturage rugira bitwa Abahima, Abahima ni abaturage bo muri Ituri muri RDC, ni Abanya-Uganda. Ni iki u Rwanda rushaka mu baturage b’amahanga? Hanyuma rushaka gushyira iki muri Kivu?”

Yagaragaje ko u Rwanda rwasinye amasezerano ya Loni agena ko buri gihugu cyemera imipaka yacyo kandi kikubaha n’iy’abandi. Kugeza ubu nta ngingimira rufite ku mipaka yarwo kandi nta mugambi n’umwe ruragaragaza w’uko rukeneye umwanya runaka muri RDC.

Ati: “Kuva mu myaka ya 1990, 1992 numvaga bavuga iyo Empire mpimbano ko igiye gushyirwa muri Kivu. Hashize imyaka irenga 20 ivugwa umunsi ku wundi kandi kugeza ubu nta santimetero kare n’imwe y’iyo empire tubona”.

Abavuga ko u Rwanda rushaka kwigarurira ibice bya RDC baba bumvikanisha ko ari igihugu gito ariko gituwe cyane ko gikeneye kugira ahantu hahagije ho gutuza abaturage bacyo.

Amb Karega yavuze ko hari ibindi bihugu bifite umubare munini w’abaturage kandi bito mu buso bitigeze bijya kwiyomekaho ibice by’ibindi bihugu.

Ati: “Yego dufite umubare w’abaturage uri hejuru ariko ntiwatunaniye kuwitaho. Mu Rwanda ntabwo tubaho nk’amafi [ducucitse], dufite Pariki z’Igihugu, dufite 30% by’amashyamba, dufite imirima ikoreshwa mu buhinzi. Muri make umwanya urahari”.

Yatanze urugero ku bihugu bito nk’u Burundi budafite ikibazo cy’ubuto bwacyo, u Bubiligi burusha kilometero kare enye u Rwanda ariko rukaba ruhahirana n’Isi yose.

Ati: “Ntabwo turi miliyoni 100 nk’Abanye-Congo, turi miliyoni 12. Ugereranyije n’ingano y’ubutaka bwacu nta kibazo”.

Yabajijwe ku mudugudu Perezida Kagame yemereye Abanye-Congo.

Ubwo Perezida Kagame aheruka muri RDC muri Kamena yemereye mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubufasha bwo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abaturage basizwe iheruheru n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Ku batibuka iby’urwo rugendo, ni wa munsi Perezida Kagame yavuze Igifaransa. Yavuyeyo yemeye ko azafasha abaturage ku buryo babona aho baba.

Ni umudugudu ujyanye n’icyerekezo uzubakwa mu Mujyi wa Goma kugira ngo ufashe imiryango yasenyewe n’Iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo. Perezida Kagame yasuye ako gace, agirana ibiganiro na mugenzi we Étienne Tshisekedi yemerera ubufasha abo baturage.

Ambasaderi Karega avuga ko uwo mudugudu utarukabwa, ariko Perezida Kagame yawemeye nk’umuturanyi uri gufata mu mugongo abaturanyi bagenzi be.

Yagaragaje ko imidugudu nk’iyo imaze igihe kinini yubakwa mu Rwanda. Kwemera kubaka izo nzu muri RDC ni uko u Rwanda ruzi neza ko ibyabaye mu baturanyi narwo bishobora kurubaho.

Ati: “Icyiza gisanzwe cyangwa se icya politiki gishobora kugera ku Banyarwanda […] ni muri urwo rwego u Rwanda rushaka gutanga ubufasha bwarwo ku bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga”.

Tariki ya 4 Nyakanga 2022 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 28, ni bwo abaturage b’i Goma bazataha Umudugudu w’Icyitegererezo bemerewe na Perezida Kagame.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *