Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye kwitegura Guinée atari kumwe n’abakinnyi bane bakomeye cyane. Amafoto

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, yakoze imyitozo ya mbere ku wa Gatandatu, yitegura imikino ibiri ya gicuti izahuramo na Syli National ya Guinée tariki ya 3 n’iya 6 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro.

Iyi mikino yombi ya gicuti igamije gufasha Guinée kwitegura neza Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, aho iri mu Itsinda B hamwe na Sénégal, Zimbabwe na Malawi.

Nyuma yo kugera mu mwiherero ku wa Gatanu i Nyamata, bakabanza gupimwa COVID-19, abakinnyi b’Amavubi bakoreye imyitozo ya mbere kuri Stade Amahoro i Remera ku wa Gatandatu.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi 22 muri 26 bari bahamagawe. Mu bakinnyi bane byagaragaye ko batakoranye n’abandi harimo Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Mugenzi Cédric na Joeffrey Rene Assoumani.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bose batinze kubona ibisubizo bya COVID-19, ariko aho byabonekeye byagaragaje ko ari bazima ndetse barakorana n’abandi kuri iki Cyumweru mu gitondo.

Umukino wa mbere w’Amavubi na Syli National uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 3 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro mu gihe undi uzakinwa nyuma y’iminsi itatu, mbere y’uko Guinée yerekeza muri Cameroun.

Abakinnyi bagaragaye mu myitozo yo ku wa Gatandatu:

Abanyezamu: Ishimwe Jean Pierre (APR FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Hakizimana Adolphe (Rayon Sports FC).

Ba myugariro: Serumogo Ali (Kiyovu SC), Nkubana Marc (Gasogi United), Niyomugabo Claude (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Usengimana Faustin (Police FC), Ngendahimana Eric (SC Kiyovu), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Ndayishimiye Thierry (Kiyovu SC) na Buregeya Prince (APR FC).

Abakina hagati: Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Mugisha Bonheur (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Benedata Janvier (SC Kiyovu) na Hakizimana Muhadjiri (Police FC).

Ba rutahizamu: Sugira Ernest (AS Kigali), Usengimana Danny (Police FC), Mugunga Yves (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC) na Muhozi Fred (Espoir FC).

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *