Inzego zishinzwe umutekano zahagaritse imyigaragambyo yari yateguwe na Padiri Nahimana Thomas

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bufaransa, ibinyujije mu Ishami rya Polisi y’u Bufaransa (Prefecture de Police) yahagaritse imyigaragambyo yateguwe n’abiyita ko bahagarariye Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagombaga kuzabera kuri Ambasade ya Niger i Paris.

Ubusabe bwo kwigaragambya bwashyizweho umukono ku wa 30 Ukuboza 2021 na Padiri Nahimana Thomas hamwe na Marie Gorethi Byukusenge “bahagarariye iyo Guverinoma”, basaba ko imyigaragambyo izaba ku wa 4 Mutarama 2022, kuva saa Saba kugeza saa Cyenda.

Bifuzaga ko yabera imbere y’inyubako ya Ambasade ya Niger i Paris ku muhanda wa 154, longchamps à Paris 16ième.

Mu ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’i Paris, bagaragaje ko bari bagamije kwamagana icyemezo Guverinoma ya Niger iherutse gufata cyo kwirukana Abanyarwanda umunani baciriwe imanza n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ICTR.

Abanyarwanda barebwa n’icyo cyemezo ni Zigiranyirazo Protais muramu wa Juvénal Habyarimana wari Perezida, Major Nzuwonemeye François Xavier, Col Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anathole wari ukuriye Ubutasi mu Gisirikare, Mugiraneza Prosper wari Minisitiri w’Imirimo Rusange muri Leta y’Abatabazi na Capt Sagahutu Innocent.

Niger yafashe icyemezo cyo kubirukana ku wa 27 Ukuboza 2021 nyuma y’igihe gito boherejweyo bavanywe muri Tanzania aho bari bamaze igihe kinini kubera kubura ibindi bihugu bibakira uretse u Rwanda rubafata nk’abaturage barwo.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ambasade yayo muri Loni yari iherutse kugaragaza ko yatunguwe n’icyemezo cyo kohereza abo Banyarwanda muri Niger itabimenyeshejwe.

Polisi y’u Bufaransa yahinduye aho imyigaragambyo yagombaga kuzabera ishingiye ku kuba aho Nahimana na bagenzi be bifuzaga, hatuma umudendezo wa rubanda uhungabana.

Mu itangazo ryayo yavuze ko ifite mu nshingano kubungabunga umutekano w’abadipolomate bityo ko ikigamijwe ari ugukumira akaduruvayo n’ingaruka gashobora kugira ku mutekano w’abo.

Nubwo iyo myigaragambyo yabujijwe kuri Ambasade ya Niger, izabera mu kandi gace abayiteguye bahitiwemo.

Amategeko y’u Bufaransa ahana umuntu wese utegura imyigaragambyo itemewe ahahurira abantu benshi. Ubikoze ahanishwa igihano kigera ku gifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 7500 by’amayero.

Abanyarwanda birukanywe muri Niger bahoze bafungiwe Arusha. Bamwe bagizwe abere abandi basoza ibihano byabo ariko babura ibihugu bibakira uretse u Rwanda igihugu cy’inkomoko.

Ubwabo ntibigeze biyumvamo gusubizwa mu Rwagasabo kuko bavuga ko batizeye umutekano wabo, nubwo rwo rwakunze kugaragaza ko rwiteguye kubafata neza nk’abandi Banyarwanda basoje ibihano byabo.

Ku rundi ruhande, Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT), rwasabye leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana aba banyarwanda umunani yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego.

Bikubiye mu mwanzuro urwo rwego rwafashe kuri uyu wa gatanu.

Inyandiko y’umwanzuro usaba Leta ya Niger kutirukana bariya Banyarwanda yashyizweho umukono n’umucamanza mukuru wa IMRCT ishami ryayo rya Arusha, Joseph Masanche Chiondo, ikanagaragaza ko ari we wari washinzwe dosiye ya bariya bantu.

Uyu mwanzuro yabwiye Leta ya Niger ko itagomba kwirukana bariya Banyarwanda hashingiwe ku masezerano impande zombi zagiranye n’ubusabe bariya Banyarwanda bagejeje kuri ruriya rugereko, ndetse n’ingingo ya 28 y’amasezerano ashyiraho IMRCT iteganya ko “Leta z’ibihugu zizakorana na yo kandi zigashyira mu ngiro nta gutinda ibyemezo byafashwe n’umucamanza cyangwa se IMRCT ubwayo.”

Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda impaka n’ibibazo bishobora kuvuka mu gushyira mu bikorwa amasezerano impande zombi zagiranye, hakenewe ibiganiro aho Niger ikeneye guhabwa umwanya wo kumvwa ku mpamvu y’icyemezo yafashe cyo kubirukana, dore ko binari mu nyungu z’ubutabera kuba Niger yakwisubira ku cyemezo yafashe kugeza igihe kiriya kibazo kizafatirwaho umwanzuro.

Leta ya Niger yasabwe gutanga ibisobanuro ku mpamvu yirukanye bariya Banyarwanda bitarenze iminsi 30, yirengagije amasezerano yasinye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *