Ubuzima bwa muntu ntibutana no kwifuza ibibereye amaso cyangwa ibigezweho, haba aho umuntu atuye, aho agenda, uko agaragara mu maso y’abantu n’ibindi. Ni imiterere umuntu adashobora guhindura ndetse umuhanga Abraham Harold Maslow yabibumbiye mu ihame ry’ibyifuzo ryamenyekanye nka Mpandeshatu ya Maslow mu myaka ya 1940.
Bitewe n’uko umaze kwihaza mu bindi byangombwa nkenerwa cyangwa icyubahiro ufite, hakurikiraho kwiha icyo ushaka, ari ho hazamo kumenya ubwoko bw’umwambaro ukeneye, ikirango cy’imodoka cyangwa ikinyabiziga cyiruka cyangwa igikomeye kurusha ibindi.
Imodoka z’uruganda rwo mu Budage, Mercedes Benz rwari rwarigarurirye isoko ry’imodoka zo ku rwego rwo hejuru muri za 90 n’ubu rukigeretse, ni nayo yatwaraga Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugera mu 1994.
Mu myaka ya 1990, hari hagezweho imodoka za Merceds Benz 300 SEL, Habyarimana akaba mu bayobozi ba mbere bazitunze aho iye yari yarakozwe ahagana mu mwaka wa 1991.
Ubu bwoko Habyarimana yagenzemo, bwakozwe kuva muri Mata 1991 kugeza mu Ukuboza 1992.
Imodoka ye yari ifite imiryango ine, ndetse moteri yayo igakurura amapine y’imbere n’ay’inyuma icya rimwe. (Four wheel drive, 4WD).
Ni imodoka yapimaga ibilo 1890 nta mushoferi urimo, ikagira ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wo hejuru w’ibilometero 225 ku isaha. Ubu bwoko bwabaga bufite uburebure bwa metero 5.2 n’ubugari bwa metero 1.8.
Imodoka za Benz zifatwa nk’iziyubashye, zikagendwamo n’abakomeye kuva kuri Perezida Kolinda Grabar-Kitarović wa Croatia, Angela Merkel w’u Budage, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, Perezida Kenyatta wa Kenya n’abandi batandukanye ku Isi.
Uruganda rwa Benz ni nk’aho buri mwaka rukora imodoka nshya, rumaze gukora ubwoko bugera kuri 16 ariko bugenda buvugururwa bitewe n’ikigezweho.
Gusa ngo iyo ipfuye, icyuma gisimbura icyangiritse kirakosha. Ubu igezweho ni Mercedes- Maybach yakozwe ku bufatanye bw’inganda ebyiri zamamaye ku isi, Mercedes-Benz na Maybach.
Benz 300 SEL yatwaraga Habyarimana ubu yaje guhabwa ibiyiranga bishya nk’imodoka y’umuturage usanzwe, (RAB 777B) ariko yaheze ku muhanda w’ahitwa Sahara mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Iyi Benz bivugwa ko yaguzwe mu cyamunara cyabaye hagati ya 2005- 2008 igurwa n’umugabo uzwi ku izina rya Mwanamayi na we ayigurisha uwitwa Rebero Anaclet.
Ubwo yaganiraga na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Rebero yavuze ko yayiguze atazi ko ari yo yatwaraga Habyarimana.
Akimara kumenya ko yari iya Habyarimana Juvenal byaramutunguye kuko yumvaga imodoka Umukuru w’Igihugu yagendeyemo yakabaye ihenze ku buryo umuturage usanzwe atayigondera.
Yagize ati: “Njye uwo twayiguze namuhaye miliyoni zirindwi, ni umugabo wari wayiguze mu cyamunara cya Leta kandi icyo gihe numvaga yarampenze, ariko nyuma yo kumva abantu batandukanye bambwira ko yari iya Perezida Habyarimana nahise numva ntarahenzwe”.
Iyi Benz imaze igihe kinini idakandagira mu muhanda
Rebero Anaclet avuga ko nyuma yo kuyigura yayikoresheje igihe gito, kuko yaje gukora impanuka yangirika kimwe mu cyuma cyo mu bwoko bwa Bosch bimusaba kugitumiza mu ruganda mu Budage.
Rebero avuga ko kugeza magingo aya agitegereje ako kuma ngo imodoka ye isubire mu muhanda, kuko amaze imyaka myinshi agatumye abagabo babiri b’inshuti ze batuye ku mugabane w’i Burayi ariko ngo ntako baramuzanira.
Iyi Benz Mercedes 300 SEL bivugwa ko aho itandukaniye n’izindi modoka ari uko imyenda y’intebe zayo ikomeye cyane kuko kuva yava mu ruganda itari yahindurwa na rimwe ndetse ikaba inanywa lisansi nyinshi dore ko ifite moteri yo mu bwoko bwa ‘6 cylinder’ nk’iya Coaster.
Rebero yagize ati: “Benshi bambwira ko ikomeye cyane ndetse abayizi bambwira ko ari imodoka ishobora kugongwa n’ikamyo ikagwa ahantu kure ariko bayivanayo bayatsa bagerageza igahita yaka ako kanya”.
Ndetse nawe ngo iyo ashyizemo urufunguzo nubwo imaze iminsi idakora, ngo ihita yaka ikibazo kikaba ka kuma katarimo.
Avuga ko n’ubwo yaguze iyi modoka atazi igihe Habyarimana yari ayimaranye ariko akemeza ko abayizi bamwibwiriye ko iyi modoka yamutwaraga ndetse ubwo indege yamutwaraga yahanurwaga, ari nayo yari yagiye kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/45bUPa2_zPs
https://youtu.be/WfbqIQHaa8c
https://youtu.be/5hCBIj43gRE
https://youtu.be/2XX5Aa1v59o
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com