Urukiko rwakatiye Abanyeshuri bangije ibikoresho birimo ibyishuri basoje ibizamini bya Leta

Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero ku wa 30 Ukuboza 2021, rwahanishije igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5Frw, buri munyeshuri muri batanu bahamijwe ibyaha byo kwangiza ibirimo inyubako z’ishuri bigagaho.

Aba banyeshuri nyuma gusoza ibizami bya Leta, bagaragaye batwika ibikoresho by’ishuri byabo ndetse n’ibindi by’ikigo birimo ibitanda bararagaho mu Kigo cy’Amashuri cya ESECOM Rucano muri Ngororero.

Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo ndetse no konona cyangwa kwangiza ikintu cy’undi.

Mu iburanisha ryabaye Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 29 Nyakanga 2021, aribwo aba bari abanyeshuri ku Ishuri ryisumbuye rya ESACOM Rucano, riherereye mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero aribwo bakoze ibi byaha.

Bwavuze ko ubwo bari barangije gukora ibizamini bisoza umwaka wa 2020/2021, baje gusenya uruzitiro rw’iki kigo bakuraho amatafari yubatse urwo ruzitiro.

Ibindi bakoze ngo ni ugutwika amasaso y’ ibitanda bararagaho ndetse bamenagura n’ ibirahure byari ku nzugi n’amadirishya by’ibyumba barararagamo.

Abaregwa bose uko ari batanu baburanye bemera ibyaha baregwa ndetse basaba imbabazi.

Urukiko nyuma yo gusesengura no gusuzuma ibyagaragajwe n’impande zombi [Ubushinjacyaha n’abaregwa], rwategetse ko aba bayenyeshuri bose bahamwa n’ibi byaha ndetse bakatirwa gufungwa imyaka itanu ndetse buri wese agatanga ihazabu ya miliyoni 5Frw.

Ubwo yaganiraga na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Me Ndereyimana Sylvestre wunganira bamwe mu baregwa, yavuze ko bahita bajuririra iki cyemezo cy’Urukiko kuko batanyuzwe n’ibihano aba banyeshuri bahawe.

Ati: “Icyaha uburyo cyakozwe […] Uburyo ari abana b’abasore bari bishimiye ko barangije, bya byishimo byararenze bigera ubwo bagera mu byaha”.

Yakomeje agira ati: “Baburanye bemera ibyaha kandi ntabwo bigeze bagora ubutabera kandi amategeko arabisobanura neza ko iyo bigenze gutyo baba bashobora kugabanyirizwa igihano cyangwa bagahabwa igihano gisubitse”.

Ubwo abanyeshuri basozaga ibizamini bya Leta by’umwaka ushize wa 2020/2021 hirya no hino hagaragaye abari mu bikorwa byo guca no gutwika imyenda yabo ndetse n’amakayi bigiragamo.

Ni ibintu byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko bidakwiye abandi bashimangira ko ari uburenganzira bwabo.

Icyo gihe Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri bose bari kugaragarwaho n’iyi myitwarire bagomba gukurikiranwa kandi bagahanwa mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *