Ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes yatakambiye Imana iyisaba kuyifasha Amavubi y’u Rwanda

Ikipe ikipe y’igihugu ya Uganda y’umupira w’amaguru izwi nka Uganda Cranes (Imisambi) yasenze isengesho risaba Imana kuyifasha, igatsindira Amavubi y’u Rwanda mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’irushanwa ry’igikombere cy’Isi rya Qatar 2022, urabera i Kampala kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021.

Iri sengesho ni ryo ryasoje imyitozo ya nyuma y’iyi kipe yabereye kuri sitade Saint Mary Kitende iraberaho uyu mukino guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter y’iyi kipe, iri sengesho rigira riti: “Mana, twakoze uruhare rwacu, ubu turahamagara imbaraga zawe z’ubumana.”

Ikipe ya Uganda isaba Imana ubu bufasha, yatsindiye Amavubi i Kigali igitego kimwe ku busa. Uyu mukino wabaye tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Uganda ibaye itsinze uyu mukino, yagira amanota 8 mu itsinda E iherereyemo. Ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 5, ikurikiye Mali ifite amanota 7.

Tubibutse ko Amavubi yatsindiwe kuri Stade Regional i Kigali na Uganda 1-0, abari muri Stade basabira umutoza kwirukanwa cyangwa agasezera.

Wari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda rwari rwakiriye Uganda kuri Stade Regional i Nyamirambo, uretse kuba bari mu irushanwa ni umukino w’abakeba bitewe n’amateka y’ibihugu byombi.

Ni umukino wa 34 aya makipe yari agiye guhuramo, mu nshuro 33 zishize Uganda yatsinzemo 14, u Rwanda 10 ni mu gihe banganyije 9.

Ntabwo Amavubi aribagirwa ibitego 5-0 banyagiwe na Uganda mu 1998, ni mu gihe iyi Misambi ya Uganda igikorogoshorwa n’igitego 1-0 cya Jimmy Gatete muri 2003 byatumye banabura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 yaje kubonwa n’u Rwanda.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino uheruka wa Kenya, Mashami yari yakoze impinduka 3, Bizimana Djihad(utaraje kubera uburwayi) Byiringiro Lague(wagiriye imvune kuri uyu mukino) na Yannick Mukunzi wabanje ku ntebe y’abasimbura nibo batari muri 11.

Bahise basimburwa na Niyonzima Olivier Seif, Meddie Kagere na Rafael York ugiye kuba akina umukino we wa mbere mu Mavubi.

Amavubi yatangiye asatira ashaka igitego ariko amahirwe yabonye mu minota ya mbere ntiyagira icyo atanga.

Ku munota wa 8, Uganda bakoreye ikosa kuri Rafael, ikosa ryahanwe na Omborenga ariko Jacques Tuyisenge ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

Iminota 12 yakurikiyeho amakipe yombi yakiniraga hagati acungira ku mipira miremire.

Ku munota wa 22 Mangwende yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura umuntu ushyira mu izamu.

Ku munota wa 28, Amavubi yabonye andi mahirwe ku mupira wari ugaruwe na Meddie Kagere ariko York ateye mu izamu unyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 34, Uganda yabonye amahirwe ariko umunyezamu Mvuyekure Emery awutanga ubusatirizi bwa Uganda.

Ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda, Bayo Fahad Aziz yatsindiye Uganda igitego cya mbere ku munota wa 41. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Uganda yatangiye igice cya kabiri abona amahirwe harimo n’umutwe wa Byaruhanga Bobosi ku munota wa 52 wanyuze hejuru y’izamu.

Kuri uyu munota Mashami yahise akora impinduka havamo Rafael York hinjiramo Manishimwe Djabel.

Ku munota wa 60 Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Haruna ateye mu izamu umupira arawuhusha.

Ku munota wa 67 Mashami yakoze impinduka 2, Haruna yavuyemo asimburwa na Muhadjiri, Denis Rukundo asimbura Omborenga Fitina wagize ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 86 Mashami Vincent yakuyemo Kevin Muhire na Meddie Kagere hinjiramo Kalisa Jamir na Bertrand.

Amavubi yashatse uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

Abantu bake bari baje muri Stade bakaba batashye bijujuta, basaba ko umutoza Mashami Vincent yasezererwa cyangwa na we akegura.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *