Rwanda rwaba rugiye kugura indege z’intambara zitagira abapilote zigera kuri 12 muri Turukiya?

Biravugwa ko Leta y’u Rwanda yaba iteganya kugura indege z’intambara c za Bayraktar TB2 byibuze 12 na Turukiya, rukazazifashisha mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ni amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru Africa Intelligence gisanzwe gifite umwihariko wo gutara inkuru zerekeye igisirikare cyo muri Afurika.

Kiyatangaje nyuma y’andi cyatangaje tariki ya 27 Nzeri 2021 yavugaga ko ibigo byo muri Turukiya bikora ibikoresho n’ibitanga serivisi z’igisirikare birimo Aselsan, Havelsan, Otokar na STM byaba bireshya u Rwanda ngo rubibere umukiriya, muri iki gihe narwo rwaba rushaka ibikoresho bishya rwifashisha muri Cabo Delgado.

Aya makuru yose yakurikiye uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagiriye muri Turukiya tariki ya 5 Nzeri 2021, yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we, Mevlüt Çavuşoğlu. Baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Turukiya, ibyerekeye akarere n’amahanga.

Mu yandi makuru agezweho, Abasirikare 19 b’abaganga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari muri Kenya mu bikorwa by’Icyumweru cy’ubufatanye bw’Abasivile n’Inzego z’Umutekano zo mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (CIMIC), aho batangiye gahunda yo kuvura abaturage bo muri iki gihugu.

Iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 9 Ukwakira, kikazarangira ku ya 13 Ukwakira 2021.

Itsinda ry’abaganga bahuriye mu bikorwa by’iki cyumweru ryatangiye ibikorwa by’ubuvuzi mu bice bitandukanye byo muri Kenya harimo Intara ya Machakos, Kajiado no mu Mujyi wa Nairobi.

Intego nyamukuru y’iki cyumweru cyahariwe ubuvuzi ni iyo gushimangira ubufatanye bw’abasivili n’abasirikare babarizwa mu ngabo z’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Itsinda ry’abasirikare ba RDF riyobowe na Lt Col Vincent Mugisha, ukuriye Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivile (J9).

Iryo tsinda rigizwe n’impuguke mu buvuzi butandukanye ririmo gutanga ubuvuzi mu ntara ya Machakos, ku Kigo Nderabuzima cya Muumandu giherereye mu bilometero 85 uvuye mu Mujyi wa Nairobi.

barimo kuvura ku buntu indwara z’abana, iz’abagore, ubuvuzi bw’imbere n’ubuvuzi rusange bw’indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amaso n’ubw’amenyo.

Kugeza ubu itsinda ry’abaganga ba RDF ryavuye abarwayi 90 kuri uyu wa Gatandatu ari na wo munsi wa mbere w’itangira y’ibikorwa by’ubuvuzi burimo guhabwa abasivile muri Kenya.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muumandu Winny Chemutai Too, yagize ati: “Akenshi usanga abantu bahuza abasirikare n’imbunda, ndetse inama ntibakunda kubabona mu bikorwa by’ubuvuzi. Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’umubano mwiza w’abasivile n’abasirikare.

Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bihuza inzego z’umutekano za EAC n’abasivili gikorwa buri mwaka nk’uko bikubiye mu masezerano agenga ubutwererane bw’ibihugu bigize Umuryango mu bya Gisirikare.

Ni ku nshuro ya gatatu iki cyumweru gikozwe, icya mbere cyakorewe muri Uganda mu mwaka wa 2018, igikurikiyeho kibera mu Rwanda mu 2019.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *