Bugesera: Wa mwana w’umukobwa ufite imyaka 13 wari waraburiwe irengero, hagaragaye Umurambo we.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora wari umaze icyumweru aburiwe irengero, umurambo we wasanzwe mu murima w’umuturage.

Umurambo w’uyu mwana wagaragaye kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo mu Mudugudu wa Kagasa 1 mu Kagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora.

Tariki ya 2 Ukwakira nibwo ababyeyi b’uyu mwana bari batangaje ko babuze umwana w’umukobwa ndetse banabimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo zibafashe gushakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko nyuma yo kumara icyumweru bashakisha kuri uyu wa Gatandatu aribwo habonetse umurambo w’uyu mwana.

Yagize ati: “Ejo nibwo bamusanze mu murima uhingwamo imyumbati yapfuye. Inzego z’iperereza zahise zihagera zitangira iperereza ku cyaba cyamwishe”.

Gitifu Rurangirwa yakomeje agira ati: “Ubutumwa twaha abaturage ni uko tugomba gufatanya buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we bakajya batangira amakuru ku gihe ahaba hagaragaye ibibazo nk’ibi byaba byiza bakabigaragaza n’icyaha kitaraba kuko bifasha gukurikirana”.

Umwana bikekwa ko yishwe yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Umurambo we wajyanwe mu bitato bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *