Inyeshyamba 19 u Rwanda ruherutse gushyikiriza Leta y’u Burundi zigiye gukorwaho iperereza

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, Agnès Bangiricenge yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru agiye gushyiraho itsinda ry’abakora iperereza ku barwanyi 19 b’umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara u Rwanda ruherutse gushyikiriza iki gihugu.

Yabitangarije mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru za Leta bagiranye n’itangazamakuru, cyabereye mu Ntara ya Karusi ku wa 8 Ukwakira 2021.

Tariki ya 30 Nyakanga 2021 ni bwo Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi uyoboye urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza yashyikirije u Burundi aba barwanyi.

Bari bamaze hafi umwaka mu Rwanda kuko ingabo zarwo zari zarabafatiye mu ishyamba rya Nyungwe tariki ya 29 Nzeri 2020, bivugwa ko bari bahunze ingabo z’u Burundi zabarasagaho mu ishyamba rya Kibira.

Agnès Bangiricenge yavuze ko iri tsinda ry’abashinjacyaha nirimara gukora iperereza, rizashyikiriza raporo Umushinjacyaha Mukuru, maze batangire kuburanishwa.

Mu yandi makuru, Guverinoma y’u Burundi iracyatsimbaraye ku mwanzuro yafashe usaba iy’u Rwanda kohereza abakekwaho kugira uruhare muri “Coup d’état” yari igamije guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza mu 2015 baruhungiyemo.

Hashize igihe u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abakekwaho kuba inyuma y’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza witabye Imana mu mwaka ushize.

Byageze n’aho Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi avuga ko igihugu cye kigiye kwifashisha amahanga kugira ngo agire uruhare mu kotsa u Rwanda igitutu ngo rwohereze abo bantu.

U Rwanda rwo rwavuze ko rudashobora kubohereza mu Burundi kuko byaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga gusa rukizeza u Burundi ko rudashobora kwemera ko bifashisha ubutaka bwarwo ngo baruhungabanye.

Ibi ariko u Burundi ntibubikozwa kuko Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Ines Sonia Niyubahwe, yavuze ko kuba u Rwanda rutarashyira mu bikorwa ibyo rwasabwe, bituma u Burundi na bwo bukomeza gufunga umupaka uhuza ibihugu byombi.

Ati: “Impamvu zatumye iyo mipaka ifungwa si zimwe […] hari ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda kandi iyo mipaka yafunzwe kuva ubwo habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Burundi. Ku bw’ibyo rero, ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda hari ibimaze kujya mu bikorwa n’ibindi biri kujya mu bikorwa nko gucyura impunzi”.

Mu bitarajya mu bikorwa, Niyubahwe yavuze ko igihugu cye cyasabye u Rwanda ko rwatanga Abarundi “basanzwe bari mu Rwanda bashinjwa ko bagerageje gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi”.

Ati: “Icyo ntikirashyirwa mu ngiro ari na cyo gituma imipaka itarafungurwa”.

U Burundi busaba ko u Rwanda rwabwoherereza abantu baruhungiyemo bafatanyije na Gen Maj Godefroid Niyombare mu gushaka guhirika ubutegetsi.

Muri Gicurasi uyu mwaka, abantu barenga 30 barimo abasirikare, abanyapolitike, abanyamakuru, abo muri sosiyete sivile n’uwari umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, byatangajwe ko bakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rw’ikirenga mu Burundi bahamijwe kugira uruhare muri Coup d’état yapfubye mu 2015.

Aba, bose baba hanze y’u Burundi, barezwe kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015 no kwangiza ibya rubanda.

Nubwo u Burundi bushinja u Rwanda kuba rutaratanga aba bantu, hari ibindi bwasabye rwakoze.

Ibyo birimo ko muri Werurwe 2021 ibitangazamakuru bitatu bikomeye mu Burundi birimo Radio RPA, Inzamba na Televiziyo Renaissance byari bimaze igihe bikorera mu buhungiro mu Rwanda aho bamwe mu bakozi babyo bahungiye mu 2015, byabujijwe kongera gukora.

Ibi bitangazamakuru wasangaga akenshi bigaruka ku nkuru zinenga Leta ya Pierre Nkurunziza gusa na nyuma y’urupfu rwe byakomeje kugaragaza ibitagenda neza no ku butegetsi bwa Évariste Ndayishimiye.

Byatumye ubutegetsi bw’u Burundi butangira kuvuga ko bubangamiwe no kuba ibi bitangazamakuru byarahawe rugari bigakomeza kuvuga.

U Rwanda nyuma yo kumva ibyo, rwafashe umwanzuro wo kumenyesha ibi bitangazamakuru ko bigomba guhagarika ibikorwa byabyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru byavugaga byari igitero cy’amagambo ku Burundi.

U Rwanda ntirukozwa ibyo kohereza abo Barundi:

Ubwo Perezida Kagame yaganiraga na Jeune Afrique ubwo aherutse kwitabira Inama ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, i Paris mu Bufaransa, yagarutse kuri iyi ngingo avuga ko u Rwanda rudashobora gutanga impunzi zarugannye zishaka gusama amagara yazo.

Ati: “Bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi banyuze mu Rwanda mbere yo gukomereza i Burayi. Aba barimo abasirikare bakuru, Abadepite n’Abaminisitiri. Abatari bafite andi mahitamo y’aho bakwerekeza, uyu munsi bahari nk’impunzi”.

“Twabwiye u Burundi na Loni ko niba bashaka abo bantu tuzababaha ariko kizaba ari ikibazo kibareba. Ku bitureba twe ntidushobora gutanga abantu baje baduhungiyeho ahubwo icyo tugomba kwizeza ni uko mu gihe cyose bagihari nta n’umwe muri bo uzisuganyiriza ku butaka bwacu ngo atere u Burundi. Nihagira ushaka kubatwaka ngo abajyane i Burundi azirengera ingaruka. Twabibwiye Abarundi, ikindi bashaka ni iki?”

Perezida Kagame yibaza impamvu mu bagize uruhare muri iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi hari abaherereye mu Bufaransa, mu Bubiligi no mu bihugu bya muri Scandinavia nyamara Guverinoma y’u Burundi ikaba itarigeze isaba ibyo bihugu kubohereza cyangwa ngo ibigenere uko bibafata.

Kuva mu 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazamo agatotsi, inzego zose zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe.

Mu mpera za Kanama 2020, Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zahuriye ku mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Mu Ukwakira 2020 kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

Muri Nyakanga, Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, kumuhagarara mu birori by’umunsi w’ubwigenge mu Burundi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *